• 18/01/2020 7:02 19

Politiki ni nziza iyo igamije ubumwe no guteza imbere abaturage- Riderman

Si kenshi Emely Gatsinzi uzwi ku izina rya Riderman mu muziki nyarwanda avuga kuri Politiki. Kuri uyu wa Kabiri yabwiye Umuseke ko urubyiruko rutinya gukora Politiki ruba rutazi ko ari nziza iyo iharanira ubumwe no guteza imbere abaturage.

Riderman asanga politiki iyo igamije ubumwe n’iterambere nta kibazo iba iteje

Riderman avuga ko  iyo umuntu akunda igihugu agaharanira ko gitera imbere burya nawe aba ari umunyapolitiki

Ati: “ Twese turi abanyapolitiki m’uburyo bumwe cyangwa ubundi. Ntekereza ko iyo ukunda igihugu, ugaharanira iterambere ryacyo, ukarwanya icyagisubiza inyuma cyose kandi mu buryo bwose uba uri umunyapolitiki. Politiki ni nziza iyo iharanira ubumwe no guteza imbere abanyagihugu.”

Gatsinzi asaba abasore n’inkumi bashaka gukora umuziki wa hip hop kuwukorana umurava ariko bakirinda ibiyobyabwenge kuko bishobora kubadindiza ntibatere imbere.

Uyu muraperi uri mu batangiye iyi njyana bwa mbere ibyo avuga arabizi kuko hari bamwe bakoranye uyu muziki mbere ariko baje kwangizwa no gukoresha ibiyobyabwenge bituma badindira ndetse bamwe bajyanwa mu bigo ngororamuco kugira ngo babireke.

Avuga ko Hip Hop ari nziza kuko yigisha kandi ikundwa n’urubyiruko. Riderman avuga ko kuyikorana ubupfura ntihabeho gutandukira indangagaciro z’umuco nyarwanda biteza imbere umuhanzi.

Muri iki gihe ngo ari gukusanya no gutunganya indirimbo azasohora kuri album yise Kimirantare azasohora mu gihe kiri imbere.

Hari kandi ibitaramo ari gukorana n’imwe muri banki zo mu Rwanda hagamijwe gushishikariza abantu kubika no kubikuza hakoreshejwe telefoni zigendanwa.

Ku byerekeye umuryango we Emely Gatsinzi yirinze kuwuvuga ho byinshi ariko avuga ko nk’umubyeyi akora ibishoboka byose akarera umwana we w’umuhungu.

Nawe afite benshi bamwiyumvamo

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

4 Ibitekerezo

  • Ikibazo nuko Politicians bose bo ku isi bavuga ko baba bagamije ubumwe no guteza imbere abaturage.Ariko bikarangira bakijije bene wabo n’abantu bari mu mashyaka yabo.Abandi baturage bagakena.Nta bumwe bushoboka mu gihe bamwe bakize cyane abandi bashonje.
    Ni gute wavuga ngo Mwarimu uhembwa 40 000 Frw ku kwezi aziyunga na Nyakubahwa biganye uhembwa ama Millions buri kwezi kandi bombi bariganye muli University??? Kwiyunga biba ku munwa gusa.Impamvu ba Nyakubahwa bahora baririmba ko mu gihugu hari Ubumwe n’Ubwiyunge,nukubera ko baba bashaka guhisha abatuge reality (ukuri).Baba bafite ubwoba ko babacura ku mutungo w’igihugu wagombye gusangirwa n’abaturage bose,Wa mugani koko dukeneye ubwami bw’imana.Nibwo bwonyine buzadukiza akarengane n’ubusumbane bukabije.God,let your kingdom come (ubwami bwawe nibuze).

  • Uyu musore uwamubaza ubwo bumwe ubwo aribwo maze akanamubaza politiki yabaye mu Rwanda hatarimo ijambo ubumwe. Guhera ku ngoma ya Cyami yari ifite intego: Inyabutatu nyarwanda yunze ubumwe.

  • Abanyapolitiki bose bavuga ubumwe bw’abanyarwanda ariko iyo urebye ibyo bakorera abanyarwanda wibaza niba koko batuyobora badukunze cyangwa niba arukutwungukiraho gusa haba mu mitungo cyangwa mu makuzo.

  • Uyu musore ajye avuga ibindi byerekeye umuziki ariko politiki ayihorere kuko hari ingero nyinshi zabahanzi bacu dukunda baheze ishyanga kuko banze kuyoboka. Ikindi azirinde kuririmba politiki kuko Impala zitaririmbye indilimbo nke ubu zahinduwe ruvumwa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *