• 15/12/2019 4:55 17

Polisi y’u Rwanda yasubiye mu nshingano za Minisiteri y’umutekano mu gihugu

Kuri uyu mugoroba, Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yahereje bimwe mu bitabo Minisitiri mushya w’Umutekano mu gihugu, Gen Patrick Nyamvumba, yavuze ko yishimira umusanzu yatanze kuva mu 2016 ubwo iyi Minisiteri nshya yavagaho, izari inshingano zayo zikongerwa muri Minisiteri ye y’Ubutabera.

Min Busingye na Min Nyamvumba basinya amasezerano y’uko Polisi igiye mu nshingano za Minisiteri y’umutekano mu gihugu

Umuhango wo guhererekanya ububasha wabaye ku masaha y’ikigoroba kuri uyu wa mbere tariki 18 Ugushyingo 2019.

Ba Minisitiri uw’Ubutabera n’uw’Umutekano basinye ku masezerano yo guhererekanya inyandiko, cyane izijyanye umutekano mu gihugu, aho nka Polisi y’u Rwanda yari muri Minisiteri y’ubutabera yasubiye muri Minisiteri y’umutekano mu gihugu yigeze kubamo.

Minisitiri Busingye Johnston kuri Twitter yagize ati “Muri rusange tuzakomeza gukorana umunsi ku wundi kugira ngo itegeko ryubahirizwe, umutekano urakomeza kuba ingenzi, uburenganzira bwa muntu bwubahirizwe, ibyo dukora bikomeze kugira impinduka mu mibereho n’ubukungu by’igihugu.”

Yavuze ko hashize imyaka itatu, ukwezi kumwe n’iminsi itandatu ahawe ziriya nshingano zari muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, ngo umubano wari mwiza kandi bizakomeza.

Mu kiganiro Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame aheruka kugirana n’itangazamakuru yabajijwe impamvu iyi Minisiteri y’Umutekano igarutse nyuma y’imyaka itatu, umunyamakuru amubaza impamvu yahawe Umusirikare “ufite izina rikomeye mu gihugu”.

Perezida Kagame asubiza iki kibazo yagize ati “Guhindura Leta nari nzi ko mwabimenyereye, uko byaje niko bigenda. Hari ubwo ushyiraho abantu ngo ugire ibyo ugeraho, …”

Hari abasesenguye ko iyi Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu yakunze kuyoborwa n’Abasivile yahawe Umusirikare kugira ngo akaze ingamba z’umutekano bitewe n’umwuka politiki uri mu gihugu, n’ibimaze iminsi biriho by’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu bavugwa mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Uwaherukaga kuyobora iyi Minisiteri ni Sheikh Musa Fazil HARERIMANA wayivuyemo hashira imyaka itatu inshingano zari izayo zigenzurwa na Minisitiri w’Ubutabera.

Minisitiri Nyamvumba Patrick mu mwambaro utari uwa gisirikare asuhuzanya na Minisitiri Johnston Busingye wari ufite zimwe mu nshingano ze

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • Uracyafite byinshi byo kwiga kabisa. Ukwiriye kujya wandika ugamije ko abasomyi banyurwa ukava mubyitwa breaking newsgusa. Ubu se habaye ho Hand over Minisiteri bombi ntibagira ijambo bavuga. Consulte twiiter minijuste ujye utanga amakuru yuzuye

  • Igihe Police yari mu maboko ya Ministeri y’ubutabera nibwo yishe abantu benshi cyane batagejejwe imbere y’inkiko(extra judiciary killings), Ministre Busingye nta kintu na kimwe abivugaho nyamara amateka azahora abimwibutsa.

  • mwiriwe neza ariko koko niba uri umwanditsi w’ikinyamakuuru cyangwa ushaka kudugezaho igikorwa cyakozwe niba mushaka ko ibinyamakuru byanyu bijya bisomwa muge mutanga icyo abasomyi tuba dushaka kumenya Police yashyizwe munshingano za minijust twarabimenye ese mugiye cyiyo myaka yageze kuki?niyihe mpamvu isubiye muri ministere y’umutekano twitege izihe mpinduka kandi ibyo biba byavuzwe ahubwo nawe mwanditsi wagirango haraho waciye babivuga ubona n’ifoto uba ura postinze ntacyo ubutaha uzisubireho sibyo kandi murakoze

  • umunyamakuru araha ndumiwe

  • urakoze cyane munyamakuru rwose ubikoze neza kandi courage tukurinyuma kuko urikosoye wandika noneho inkuru iduha ubusobanuro bwimbutse

  • Umunyamakuru ntakibazo afite,ahubwo Hari abantu bumva nabi, ikinyamakuru ntabwo gitanga raporo gitanga inkuru,ntabworero umunyamakuru yari gukora copy paste ya hand over ngo ayihe abasomyi kugirango bakunde banezerwe,oya. Mujijuke,Kandi musome raporo za Leta zirahari zivuga ibiribyo.

  • Murakoze kumakuru meza yanyu aba bagupfobya bihorere kuko ntibaguhemba ndabona wabikoze neza

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *