Police FC yanganyije na Musanze FC, mu mukino wa gicuti | UMUSEKE
  • 26/01/2021 5:15 01

Police FC yanganyije na Musanze FC, mu mukino wa gicuti

Musanze FC yaraye inganyije na Police FC 1-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ‘Ubworoherane’ mu karere ka Musanze. Wari umukino wo gufasha amakipe yombi kwitegura umwaka w’imikino uzatangira tariki ya 04, Ukuboza, 2020.

Polisi FC yanganyije na Musanze FC

Police yakinaga umukino wa kabiri wa gicuti nyuma yo gutsinda AS Muhanga ibitego 3-1 mu mukino wabaye ku wa Kabiri taliki 24,Ugushyingo, 2020.

Musanze FC niyo yabanje gutsinda igitego cya mbere kuri Penaliti yatewe na Onesme Twizerimana ku munota wa 28 w’igice cya mbere.

Twizerimana Onesme ubu niwe  kapiteni w’iyi kipe.

Igice cya Mbere cyarangiye Musanze FC ifite igitego kimwe naho Polisi FC ifite ubusa.

Police FC, yakoze impinduka isimbuza Usabimana Olivier na Nsabimana Aimable binjiriye rimwe basimbura Obed Harerimana wagize imvune na Usengimana Faustin.

Ntirushwa Aimée yasimbuye Twizeyimana Martin Fabrice, Mico Justin asimbura Munyakazi Yussuf Lule hagati mu kibuga, mu gihe Ndayishimiye Antoine Dominique yasimbuwe na Jean Paul Uwimbabazi.

Eric Rutanga Alba yasimbuwe na Ndizeye Gadi wahoze muri Interforce FC.

Police FC yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 70’ cyatsinzwe na Nsabimana Aimable akoresheje  umutwe nyuma y’umupira yari ahawe na Rutanga Eric.

Musanze FC yakiniraga ku kibuga cyayo, yakomeje gusatira ishaka gutsinda igitego cya kabiri ariko ba myugariro ba Police FC bayibera ibamba.

Abakinnyi ba Musanze FC
Abakinnyi ba Polisi FC babanjemo

Photos@Adrien Kubwayo

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *