• 19/01/2020 3:42 48

PM Ngirente avuga ko kuba Africa ifite urubyiruko rwinshi ari amahirwe

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard avuga ko kuba Africa ari umugabane uri kugira abakiri bato benshi, bitanga ikizere kuko ari bo bazabasha kugendana n’aho Isi igeze mu ikoranabuhanga bigatuma bahanga imirimo izana impinduka uyu mugabane wifuza.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente atangiza iri huriro

Dr Ngirente watangije inama yigaga ku bukungu yahuje abitabiriye inama y’Ihuriro Nyafurika rigamije impinduka z’umugabane wa Africa hifashishijwe ikoranabuhanga (Transform Africa Summit), yavuze ko ikoranabuhanga ryafasha Guverinoma n’inzego z’Abikorera muri Africa gushyiraho isoko rimwe.

Ati “Iri soko rizatuma Africa ishyira hamwe inyungu z’impinduka z’ikoranabuhanga, bikurure ishoramari rihanitse kandi bitume hahangwa imirimo.”

Avuga ko Africa ifite izamuka ryihuta ry’umubare w’abakiri bato kuko umaze kwiyongeraho miliyoni 140 mu myaka 10 ishize, ku buryo muri 2028 uyu mugabane uzaba ufite miliyari y’abantu bari munsi y’imyaka 25.

Ati “Uyu mubare w’abakiri bato ugaragaza amahirwe yo kwifashisha ikoranabuhanga nk’urubyiruko rubasha kugenda n’isi y’ikoranabuhanga.”

Dr Ngirente avuga ko ibi bigaragaza ikizere k’imirimo izahangwa bigatuma umugabane wa Africa wihuta mu mpinduka ziwugamisha ku iterambere.

Ati “Ku Isi hose, muri iki gihe imishinga iri guhangwa n’urubyiruko igatuma habaho impinduka mu miryango migari. Bazana ibitekerezo bishya, bagahanga udushya kandi bakagena ihangana ku masoko.”

Minisitiri w’Intebe uvuga ko Ikoranabuhanga ari ingenzi kuko riri gutuma umugabane wa Africa wishyira hamwe, avuga ko muri Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka irindwi ya 2017-2024 harimo intego y’uko abakiri bato bari hagati y’imyaka 16 na 30 muri 2024 bazaba bakoresha ikoranabuhanga mu kunguka ubumenyi.

PM Ngirente uvuga kandi ko abakuru bazaba bakoresha ikoranabuhanga mu gukurikirana amakuru baza bageze kuri 60%, yasabye abitabiriye iyi nama gusangizanya ibitekerezo bigamije guhindura umugabane wa Africa ariko bashingiye ku mateka wagiye unyuramo.

Biteganyijwe ko inama ya Transform Africa izafungurwa ku mugaragaza na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu.

Min Paula avuga ko hari gushingwa ibigo bifasha abantu guhanga udushya

 

Tugomba gufasha imishinga ihangwa itaburizwamo na Kompanyi zikomeye- Min Paula

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Musoni avuga ko kuzamura umugabane wa Africa ari ingingo igezweho ku buryo abo mu nzego za Leta n’abikorera bagomba gushyiraho imirongo igamije korohereza abahanga imirimo.

Ati “Turabona ubushake bw’abashoramari bukomeje gukura, ishoramari mu ikoranabuhanga hano ku mugabane washowemo miliyoni 1 USD.”

Minisitiri Paula avuga ko nubwo hagikenewe imbaraga mu nzego zimwe na zimwe nk’ubuzima n’uburezi, ariko ko hari gushyirwaho ibigo bifasha abantu guhanga udushya mu ikoranabuhanga “Kuva i Cairo kugera Dakar kugera muri Africa y’Epfo no muri Kenya no mu mujyi wacu wa Kigali.”

Iri huriro ry’iminsi ine, ryitabiriwe n’inzobere mu ikoranabuhanga zirimo Eugene Kaspesky washinze ikigo Kaspersky Lab cyahnze Antivirus yiyiriye izwi nka Kaspersky.

Iyi nama yahuje inzobere mu ikoranabuhanga ziturutse mu bihugu bitandukanye
Uwera Claudine wo muri MINECOFIN na we yitabiriye itangizwa ry’iri huriro
Habayeho n’ibiganiro byatanzwe n’inzobere
Barigishanya ubumenyi butandukanye

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Urubyiruko rwinshi rwiga ubusa, rwugarijwe n’ubukene, ubushomeri, kwiyandarika n’ibiyobyabwenge, ni amahirwe ameze gute ku gihugu? Nimudahaguruka ngo murufashe kwivana mu bibazo by’inzitane rufite, ruzabakorera ibitangaza bihabanye n’ibyo mutekereza, kuko ruzakomeza kuba ibikoresho by’abashoreye inyungu zabo bwite z’umwijima.

  • Urubyiruko rwinshi rutize,rwabaswe n’ibiyobyabwenge!!!
    Ni nka za nka z’amahembe zikamwa urushunzi!
    Aho kugukiza zirushaho kugukenesha

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *