• 25/01/2020 1:28 47

PM mushya w’Ubwongereza Boris yizeje Abongereza igihugu gishya

Minisitiri w’Intebe mushya w’Ubwongereza, Boris Johnson uyu munsi yagejeje ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ya kiriya igihugu abizeza ko mu mezi atatu ari imbere iki gihugu kizaba cyavuye mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi kikaba gishya.

Boris yizeje ko byanga byakunda tariki ya 31 Ukwakira Ubwongereza buzaba bwavuye muri EU

Boris Johnson yizeje Intumwa za rubanda ko tariki ya 31 Ukwakira Ubwongereza buzaba bwamaze kuva mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Ati “Uyu munsi ni umunsi wa mbere w’imikorere mishya izasozwa n’umugambi no kuba tuvuye mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.”

Yavuze ko nyuma ya kiriya gihe igihugu kizaba kinjire “mu ntangiro z’igihugu gishya.”

Yasabye Umunyamabanga washinzwe gahunda yo gukura ubwongereza muri EU gutegura umugambi unoze kandi uka uw’ibanze muri gahunda z’igihugu.

Boris usimbuye Theresa May wananiwe uyu mugambi, yizeje abanyagihugu ko azakora ibishoboka byose kugira ngo Ubwongereza buve muri uriya muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Yizeje abaturage bo muri EU bari mu Bwongereza ko batazagirwaho ingaruka n’uyu mugambi kuko bazagumana uburenganzira bwabo bwo kuguma muri kiriya gihugu kimaze igihe muri uyu mugambi wo kwivana muri EU.

Ku kibazo cy’abimukira, Boris yabwiye intumwa za rubanda ko agiye gukora impinduka mu buryo bafatwaga kuko azasaba komite ngishwanama ku bimukira gukora gahunda nshya kuri iki kibazo cyugarije ibihugu by’Iburayi.

Gusa Jeremy Corbyn uyoboye ishyaka Labour Party yavuze ko abantu badakwiye kwizera ko Boris azafata ibyemezo bizima.

Jeremy Corbyn wakunze guhangana na Theresa May mu nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko Boris umusimbuye azakorera ku gitutu k’igihe.

Ati “Niba Minisitiri w’Intebe afite ikizere muri gahunda ze, yari akwiye kubanza kujya kuvugana n’abamubanjirije kuri uyu mugambi.”

Jeremy Corbyn avuga ko ishyaka rye rizakomeza kurwana ishyaka ryo kurwanya umugambi wose waza ushaka guhungabanya politiki y’umurimo n’uburenganzira bw’abakozi muri kiriya gihugu.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *