• 29/01/2020 5:39 51

Pique wateye inda Young Grace ati “Gutwita ntibitegurwa”

Hubert Pique wari umukunzi wa Young Grace yahamije amakuru y’itandukana ryabo ndetse ko ari ibintu bisanzwe, anavuga ko gutwita k’uriya wahoze ari umukunzi we batigeze babitegura.

Pique avuga ko gutwita atari ibintu abantu bategura

Urukundo rwa Young Grace na Pique Hubert rwamenyekanye muri Kamena 2018 aba bombi bahorana agatoki ku kandi cyane mu irushanwa rya Guma Guma uyu mukobwa yari ahatanyemo.

Mubyaranze urukundo rwabo harimo kwambikana impeta umwe asaba undi ko yazamubera umugore. Batandukanye kandi mugihe biteguraga kubyara umwana w’imfura.

Mukiganiro Pique yagiranye na Umuseke yavuze ko urukundo rwe na Young Grace rwarangiye.

Ati “Young Grace twarakundanye nawe urabizi gusa mu rukundo bibaho ko utandukana n’umuntu hakaza impamvu runaka ituma ruhagarara ariko yo si ngombwa ko tuyibwira bose kuko iri hagati yacu gusa.”

Young Grace na Pique batandukanye batarabyara umwana wabo w’imfura, aherutse no gukoraho indirimbo  avuga ko Se na Nyina bamutegerezanyije yombi.

Ku bijyane no kuba yaramuteye inda barabiteguye cyangwa byarabatunguye Pique we avuga ko gutwita Atari ibintu umuntu ategura.

Ati “ Gutwita ntabwo ari ikintu umuntu apanga kuko ni ibintu biri aho ngaho gusa ariko sinavuga ko biba umuntu yabipanze.”

Kuba Young Grace ariwe watangaje mbere ko yatandukanye na we ngo kubivuga ntakibazo cyari kibirimo ngo ikibi keretse iyo aza kubeshya abantu.

Hari abibaza niba Young Grace yaramukundana cyangwa se yaramubeshye ko amukunda ari ukugirango amushake ho urubyaro.

Pique we ngo ntacyo yabivugaho ngo kuba ataramukundaga niwe uzi ukuri bitewe ni kiri ku mutima we.

Kuba yaratandukanye na Young Grace ngo ntabwo bisobanuye ko ari umwanzi we ngo bazakomeza bavugane ariko nta rukundo ruri hagati yabo nkuko byari bisanzwe.

Uyu musore utifuza gutangaza icyamutandukanyije na Young Grace yabwiye Umuseke ko ubu no gukina umupira w’amaguru yabihagaritse agiye kujya gukora akandi kazi.

Ati “Nabishyize ku ruhande kugira ngo ndebe ko hari ahandi nakura ubuzima aho ndi ni ho buri kuruta gukina umupira.”

Pique yari yaramwambitse impeta amusaba ko bazabana akaramata none inzozi zabo ntizibaye impamo
Young Grace aritegura kubyara umwana w’imfura nta mukunzi

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

9 Ibitekerezo

  • Ngo gutwita ntibitegurwa? Ubwo se iyo ugiye kwiyingoza numukobwa mukarara amajoro muterana nta préservatif washyizeho ubwo uba wumva ahazavamo iki nyuma yigihe uri guhinga icyo kivi ubutitsa? Uyu musore ashobora kuba adasobanukiwe ashobora nokuba akiri muto ntawamurenganya akaba wenda yarakubiswe rugondihene atabizi.

    • Ndabona abatanze Comments bibasiye uyu muhungu.Ikibazo nyamukuru cyatewe n’uriya mukobwa wemeye kubana n’uwo batateye igikumwe.Guhuzwa no gusambana ntitukabyite ngo “bari mu rukundo”.Iyo umuhungu “aguhaze”,araguta nta kabuza.Bakobwa,ntimugahe umubiri wanyu “abahisi n’abagenzi”,mwibeshya ngo muli mu rukundo.Ntimukababaze Imana yaturemye,ikatubuza gusambana.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo

  • Uyu muhungu nubwo mu gihagararo ari mukuru ariko mu mutwe ni igikuri. None se niba adashobora gutegura gutwita azategura kurera gute? Ni ukubyara nk’inkoko gusa ubundi akagenda arata amasunzu nka ya rusake. Kubyra ni kimwe ariko kuba umubyeyi ni ikindi.

  • Muraho basomyi?Njye nasetse napfuye peee,ngo kubyara ngo biza bitateguwe?Ariko urubyiruko murino minsi mbona abeshi ntagahunda yokubaka bafite peee bateranye inda none ngo bashwanye yewe biratangaje ariko rero mwabana Mutabana ingaruka ntizizabura kugera kuruwo musore peee ariko Uzi kugira umwana hanze ahahaaaa

    • @TITI, Amaranga mutima ya gikobwa gusaaaaa, ategura gutwita ate????hari inda itwita Imana yamuhaye?cg uribaza ko afite CYCLE MENSUELLE, buriya ababona ko abandi ari ibicucu hari icyo baba batibonaho.

  • Akumiro ni itushi koko uyu za mahungu se mama utazi gutwita bitegurwa…
    ,nta n’uwakwirirwa yibaza impamvu bakubenze n’undi uzajya kunamaho umutera inda abe abizi ko wowe uzitera utabyiteguye…

  • ubundi se kwabantu mwihaye uyumutype ngo ninjiji ntabwo muzi younggrace agahezo ke wabona iriya ari film yikiniraga yaramaze gutwita ngwabone uwo bazavugako arumugabo we arabeshya njye simwizera yaba umusore yaba umukobwa bose niri niri

  • Abantu muri iki gihe ntibaramenya agaciro n’umumaro wo kurerera umwana mubiganza by’ababyeyi be.gusa biraba baza cyane kubona ujya kubyara bwambere mwarakoze ibirori mugatandukana umwana ataravuka.ubwose azandikwaho nde se mubitabo by’iranga mimerere?n’akumirope.hari umukobwa nzi neza nawe yatewe inda n’umusore.maze arihafi yo kubyara umusose aramuhunga nyamukobwa amaze kumubyara amwica hadaciye mo n’icyumweru ngo ntashoboye kuzajya kwandikisha uwana udafte se.ahaa ntibyoroshye pe

  • Uyu musore yagwingiye mu mutwe disi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *