• 25/01/2020 7:12 56

Pique utagikundana na Young Grace yagaragaje ko yishimiye umwana babyaranye

Hubert Pique wari umukunzi wa Young Grace bakaza gutandukana mu gihe yari atwite imfura yabo,  yagaragaje ko akunda umwana babyaranye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Pique yakanyujijeho na Young Grace

Uyu mugabo wavuzwe cyane mu rukundo na Young Grace, akaza no kumwambika impeta iteguza ubukwe bwabo ariko urukundo rwabo rukaza kurangira, uyu munsi yashyize ifoto kuri Instagram ye igaragaza ikiganza cy’umwana baherutse kwibaruka.

Iyi foto yari yari iherekejwe n’ubutumwa bwanditse, Pique yagize ati “Urakaza neza mwana wanjye Amata, So aragukunda.”

Batandukanye mu gihe biteguraga kubyara umwana wabo w’imfura.

Mu cyumweru gishize Young Grace yibarutse umwana w’imfura yabyaranye na Hubert Pique amwita Amata Anca Ae’eedah Ai.

Urukundo rwa Young Grace na Pique Hubert rwamenyekanye muri Kamena 2018 aba bombi bahorana agatoki ku kandi cyane mu irushanwa rya Guma Guma uyu mukobwa yari ahatanyemo.

Yari yamwambitse impeta amusaba kuzabana undi arabimwemerera
Yagaragaje ko akunda umwana babyaranye

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

6 Ibitekerezo

  • Ahoyanyuze ntihanyurura urwango Niko njya byumva

  • Ariko rwose utu dusore tuba dutesha abantu umwanya. Ati ndagukunda mwana wanjye?!! Ubwo umwana akuze akamuririmbira sinakwita data wihakanye mama!?? Narumiw

  • ahhhhhhh erega na maman wee aba adashinga ink inkundo zubu zabaye inshinwa

  • Aba bitwa abahungu baba bataraba abagabo. Umugabo ni uhagarara kigabo agakemura ibibazo cyane iyo yabiyeje. Kwanga umugore utwite ni ububwa. Ba pique, Alpha, Ndanda, nta bagabo babarimo.

    • Kabisa

  • Uwasambanye aba yabyaye niko numvaga mama avuga. Birashoboka ko Nyamukobwa ariwe wakunze uwiyise Pique. Ubundi i piki ye arayimutikura nguko uko byabaye. Abantu batagitinya ubusa bwabagore nukubacyaha. Muzi ko gusambana nta gakingirizo utanduye bimeze nko kwinaga kwa makuza bakagusama?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *