• 03/12/2020 9:16 06

Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi yitabye Imana

Amb. Willy Nyamitwe, Umujyanama mu by’Itangazamakuru wa Perezida Pierre Nkurunziza yabaye uwa mbere mu Bategetsi b’i Burundi batangaje kuri Twitter urupfu rwa Nkurunziza. Nkurunziza apfuye bitunguranye adaherekanyije ububasha na Gen Evariste Ndayishimiye uherutse gutsinda Amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Nkurunziza yitabye Imana

Amakuru avuga ko Perezida Pierre Nkurunziza yazize indwara y’Umutima.

Iyi nkuru yari yatangiye guhwihwiswa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nyuma y’uko Pierre Nkurunziza yari yarajyanywe mu Bitaro by’ i Bujumbura ku Cyumweru taliki 07 Kamena, 2020.

Nyamitwe yihanganishije Abarundi n’inshuti zabo, avuga ko igihugu gitakaje umugabo w’imfura kandi wari “Umuyeyi w’Igihugu”, nyuma gato Guverinoma y’i Burundi yasohoye itangazo rihamya ko Perezida Pierre Nkurunziza yaryamiye ukuboko kw’abagabo.

Uyu wari Umujyanama wa Pierre Nkurunziza yahakanye iby’uko yazize COVID-19 nk’uko byari byatangajwe ku mbuga Nkoranyambaga, avuga ko yazize indwara y’Umutima.

Pierre Nkurunziza apfuye atarahererekanye ububasha na Gen. Evariste Ndayishimiye uherutse gutsinda amatora ya Perezida.

 

Incamake ku buzima bwa Pierre Nkurunziza

Nkurunziza yavukiye i Bujumbura mu Burundi mu mwaka wa 1963, akurira i Ngozi mu Majyaruguru y’u Burundi. Se yitwa Eustache Ngabisha, Nyina akaba yari umuforomokazi.

Ngabisha yaje kujya mu ishyaka rya UPRONA ndetse muri 1965 ajya mu Nteko ishinga Amategeko, nyuma muri 1972 aza gupfa yishwe aguye mu midugararo ishingiye ku moko hagati y’ “Abahutu” n’ “Abatutsi”, icyo gihe hakaba haraguye abantu babarirwa mu 80 000 na 210 000.

Umuhungu we Nkurunziza Pierre yahise ajya mu ishuri ribanza rya Ngozi arirangije ajya kwiga Athénée mu Gitega.

Yahavuye ajya kwiga muri Kaminuza  y’u Burundi yigisha Siporo (Institut d’Education Physique et des Sports, IEPS).

Mbere y’uko intambara yo muri 1991 itangira, Pierre Nkurunziza yari Umwarimu muri Lycée de Muramvya, akigisha yiga ubumenyamuntu n’uburezi (psychology and pedagogy).

Nkurunziza yaje kuba Umwarimu wungirije wigisha Siporo muri Kaminuza y’u Burundi, icyo gihe hari mu 1992.

Muri uwo mwaka kandi yatangiye amasomo mu bya gisirikare mu ishuri ryitwa Institut Supérieur Des Cadres Militaires (ISCAM).

Muri 1995 yahunze iterabwoba yashyirwagaho n’abari ku butegetsi, bibasiraga abanyeshuri b’Abahutu.

Nyuma yaje kuzamuka mu ntera aba Umunyamabanga Mukuru mu Ishyaka CNDD-FDD, icyo gihe hari mu 1998. Muri 1990 ariko yigeze gukatirwa urwo gupfa adahari.

Muri 2001 yatorewe kuba Umuyobozi w’Ikirenga w’Ishyaka CNDD-FDD ariko riza gucikamo ibice, muri 2004 yongera kuribera Umuyobozi Mukuru.

Mu ntambara habaye mu Burundi muri iyo myaka Nkurunziza Pierre yigeze kurusimbuka arakomereka. Abarwanyi be bamuhimbye izina ‘PITA’.

Mu mpera za 2003 Nkurunziza yabaye Minisitiri w’Imiyoborere myiza muri Guverinoma y’Inzibacyuho yari iyobowe na Domitien Ndayizeye.

Muri 2005 yatowe nk’uzahagararira ishyaka CNDD-FDD mu Matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse aza gutorwa n’abagize Inteko ishinga Amategeko y’u Burundi, atangira imirimo ye taliki 26 Kanama, 2005.

Muri 2010 yongeye gutorerwa kuyobora u Burundi, ku majwi 91% arahira taliki 26, Kanama, 2010.

Muri 2015 nabwo yongeye gutorerwa kuyobora u Burundi ariko amatora ntiyavugwaho rumwe, bamwe bakavuga ko yibye amajwi ndetse yabanje no guhindura Itegeko Nshinga.

Amaze gutorwa havutse imyigaragambyo mu gihugu ndetse bivamo imvururu zikomeye zatumye abaturage bamwe bahunga, abenshi bahungira mu Rwanda.

Muri 2018 yatangaje ko atazongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi ndetse atangaza uwo yumva waziyamamaza mu mwanya we, uwo akaba ari Major Gen Evariste Ndayishimiye uherutse gutorerwa kubuyobora u Burundi, Nkurunziza agiye atamuhaye ubutegetsi ku mugaragaro.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

24 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mwa njiji mwe, guhagarara k umutima ni kimwe mu byica abantu barwaye Covid-19, cyeretse rero niba batarayimupimyemo.

    • Birashoboka cyane ko azize Corona 19,kubera ko umugore nawe ayirwaye,arimo kuvurirwa muli Kenya.
      Aho agiye ni iwabo wa twese.Ejo tuzamukurikira.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

      • Ariko se abantu nkawe baza bavuga hano imirongo ya bibiliya barangiza bagakwiza ibihiuha bidasobanutse mwajya mufunga ibyo binwa. Uwakubwiye ko umugore we arwaye Corona ninde uretse ibihuha! Yapfuye kuko abantu bagipfa kandi numutima urica.

      • Abayehova batubwira ko bativanga muri politiki, nyamara bakora comments zabo ku nkuru za politiki gusa!!! Ntushobora kubona comment yabo kubya sport, uburezi, ubuhinzi cyangwa ubuhinzi. Wapi. Bazikora kuri politiki n’abanyapolitiki gusa. Ari nako basubiramo ko bativanga muri politiki!! Uwububa abonwa n’uhagaze!!

        • Iyi comment yawe ku “bayehova” iraterwa n’urwango ruri mu mutima wawe usanzwe ubafitiye . Nagiraga ngo nkumenyeshe ko Abahamya ba Yehova bafite umuyoboro umwe rukumbi wo gucishaho ibyo bizera n’ibyo bemera. Uramutse utahazi nahakurangira. Wasura urubuga rwa http://www.jw.org ( official website of Jehovah’s witnesses) nuhagera uhitemo ururimi wumva wifuza ruri bugufashe gusobanukirwa ibyo bizera kandi bemera. Naho ibindi uri kuvuga, sincerely speaking, biri kunyobera iyo uri kubikura……

    • Wa njiji we abapfuye bose bakabasangamo Corona siyo iba ibishe. Uretse ko nta nuwakubwiye ko ariyo yamwishe. Suwambere wishwe numutima kandi nizindi ndwara ntizahagaze kwica abantu

    • Umunyamakuru avuze ibyo leta ya Nkurunziza yatangaje, wowe uje ubita injiji Ute?Uzi ko byoroshye kubona ubucucu bwundi?

  • Imana imwakire mu bayo. Igikuru asoje neza ubuyobozi bwe kuko asize umusimbura.

  • Imana imuhe iruhuko ridashira, yagerageje gufasha igihugu ke kugirango kigire umurongo kigenderaho nubwo hari benshi bajyiye bamuvangira kugirango uBurundi bugaragare nk’igihugu cyapfuye. Hari umugabo mu minsi ishize wari wakoresheje inama avugako nta hererekanyabubasha hagati y’abaperezida bombi rizabaho mu Burundi none ndabona ariko bigenze. Wagirango hari utuntu bamuhaye si gusa da, aho ntiyaba yaranyweye cyangwa baramuteye twa tunyagwa? Ibi byagakwiye kutubera isomo, nta muntu utazapfa n’umwe kabone niyo waba urinzwe na batallions ijana igihe n’ikigera ntuzamenya uko bigenze. Nawe ugihumeka tangira witegure umunsi wawe wo gutaha, ubu bamwe barababaye ngo Nkurunziza arapfuye abandi barishimye bati Nkurumbi arapfuye, ariko twibukeko twese ariyo maherezo. Naho wowe muntu wica abandi ukumva uranezerewe menyako urwobo uboherezamo nawe rugutegereje kandi ko ntaho uzaruhungira.

  • Agiye kigabo kabisa. Amaze kumulikira abarundi perezida wabo mushya kandi ugiyeho binyuze mu nziza zisukuye. Iyo yitaba imana amatora atararangira byari guteza ibibazo bikomeye abaturage bu Burundi. Uyu ugiye kumusimbura azakomeze yuse icyivi abifashijwemo nabarundi bose. Genda Nkurunziza ugiye butore kandi wemye.

    • Jye ndabaza, za Nterahamwe zirataha cg zirasubiramu mashyamba. Ariko na muwe yabemerera bagahita bimukira iwe da

  • Ubundi se umuntu yapfa umutima utahagaze? Hari ibyo IMANA yari irambiwe. IMANA itubwira gukorera isi nk’abazayivamo.

  • Twese turi abagenzi muri iyi si kandi tuzabona ingororano z’ ibyo twakoze tukiri mw ‘isi byaba byiza byaba bibi.Nyagasani akomeze Abarundi ntibagwe mu icuraburindi ry imidugararo.

  • Agiye neza💟 kigabo pe rwose asize abarundi Nta ndyane Nta size igihugu mu ntambara, Uyu mu perezida koko yayoborwaga Na bibiliya pe Nanjye ndabibonye🛐ibaze Iyo aza gupfa mu matora, Imana yagize neza urinde amatora None abarundi bafite president wabo None undi Nawe aratashye
    Ndifuriza abarundi ku mushyingura mu mahoro, ikindi abavugako ari covid kuberako atakinze igihugu muri kumubeshyera kuko si we wenyine utarakinze igihugu muri covid sweden ntiyafunze igihugu cyayo Na nubu Ntago rero wavugako uzajya upfa 🇸🇪 or 🇧🇮 muzajya muvuga Ngo ni Corona ikindi icyakwica cyose uba utashye rero ni mwibanira uwagiye mureke guhanganishwa ni icyamwishe RIP ❤️🤍💚✝️

  • @sezikeye hano tuba turi ku itabaro cg ikiriyo uko babivugwa ntabwo tuba twaje mu nzu yubwami ntugatandukire kbx utazashiduka washinyaguye nubwo ntawasoma inkuru uba washyizeho dore ko wagira ngo wasimbuye umuseke ariko tumaze kubimenyera ibyo wandika hano wagira ngo uri ishyaka rishaka abayoboke

  • Gusa uyu mugabo asigiye umukoro abandi baperezida benshi muri Africa aje yunga murya Mandela, Kabila nabandi ntarondora.

  • Mwabyanga mwabyemera ukuri kuzaba ukuri ikinyoma ntikizahinduka ukuri ngonuko cyemerwa nabantu benshi.gusa ibyo Sezikeye yemera mbona ariko kuri.gusa tutibagiwe ko ukuri kuryana .

    • Bjd, wavuze se uti “ibyo Sezikeye nanjye twemera nk’Abayehova”!!

  • jyewe urupfurwe twatumye nibaza byinshi pe,gusa asize aharuriye inzira abarundi, kuko iyo amatora aba ataraba ubu isi iba ivuga ibindi,naho gipfa ko isaha ye ntiyari kuyirenga uko byari kugenda kose, Imana imuhe iruhuko ridashira. nabandi ba president bage bagerageza gutegura uwabasimbura igihe haba urupfu rutunguranye nkuru,niyo byakorwa mw’ibanga rubanda batabizi. Nkurunziza yarasanzwe arwara umutima niyo mpamvu wabonaga agerageza kwimahoroniza mubintu byose.

  • Yazira corona, yazira umutima, simbona icyo byunguye kubihariraho. Icyo nzi cyo yashyiraga Imana imbere kandi Kuri Yo, igihe cyari kigeze ngo atahe. Yaramufashije asize Abarundi abateje itabanduka mu bumwe bwabo kandi demokarasi abasigiye bazayicumba igihe. Imana imwakire.

  • uyu apfuye kigabo………Abarundi mukomeze muhashye umwanzi

  • IMANA IMWAKIRE APFUYE KIGABO……Barundi mukomeze murwanye umwanzi wanyu muzi neza…..kandi muzamutsinda

  • Que la terre lui soit legere

  • Imana ibabarire president Nkurunziza kuko ntiyari azi ibyo akora. Gupfa byo ni ibya buri wese, ariko inkuru dusiga imusozi niyo y’ingenzi. Ntawe utazi ibihumbi n’ibihumbagiza by’abaturage b’u Burundi b’inzirakarengane yishe urubozo abateje za nterahamwe ze yabatije imbonerakure, none nawe arabakurikiye.
    Umuntu wese ajye amenya ko iminsi yacu ku isi ibaze ari mike cyaneee. Uko wakwirebamo igihangange kose iyo urupfu rwaje upfa nk’abo wasuzuguraga cga abo wambuye ubuzima. Icyamwishe cyose ubwo niryo gare rye. Gusa niba ari Corona yahemukiye uburundi ababuza kwirinda, Imana izamuryoze amaraso yabarundi Corona irimo guhitana , kuko kuba igeze i bukuru ni uko rubanda irugerereje.
    Nizere ko perezida mushya azakunda abaturage Imana imuragije.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *