• 14/12/2019 3:47 47

Phocas Ndayizera na bagenzi be bakatiwe indi minsi 30

Saa kumi n’imwe z’uyu mugoroba nibwo inteko y’abacamanza bane iburanisha umunyamakuru Phocas Ndayizera na bagenzi be 11 yinjiye mu cyumba k’iburaranisha, asoma urubanza aregwamo n’abandi bantu 11 bose bashinjwa ibyaha birimo kugirira nabi Umukuru w’Igihugu no guhungabanya umutekano.

Umunyamakuru Phocas Ndayizera, ufite icupa ry'amazi, na bagenzi be baregwanwa
Umunyamakuru Phocas Ndayizera, ufite icupa ry’amazi, na bagenzi be baregwanwa

Umucamanza yatangiye asoma amazina y’abaregwa bose.

Umucamanza yavuze ko bakekwaho ibyaha bibiri bikomeye; Gushaka kugirira nabi Umukuru w’Igihugu no Guhungabanya umutekano w’igihugu, avuga ko bamwe bafatanywe ibintu biturika ndetse bakerekanwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Umucamanza yongeye gusubiramo ibyaha bakekwaho n’uburyo babikoragamo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko aba bantu bakomeza gufungwa kuko hari iperereza rigikorwa, kandi ngo bafunguwe byatambamira ubutabera.

Tariki ya 14/02/2019 Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ko abaregwa bongerwa indi minsi 30 yo gufungwa by’agateganyo kuko iperereza rigikomeje.

Umucamanza yavuze ko ikifuzo cya buri wese mu baregwa cyo kurekurwa by’agateganyo nubwo ari ihame, ariko ngo ntashingiro bifite kuko uburenganzira bwabo ngo ntiburuta ubwa rubanda.

Yavuze ko abaregwa barekuwe bakongera bakavugana na Ntamuhanga Cassien watorotse ubutabera, (Umucamanza yavuze ko ubu aba mu gihugu cya Mozambique).

Uyu Ntamuhanga ngo yifatanyije n’umutwe urwanya Leta y’u Rwanda ukorera hanze, witwa RNC.

Umucamanza yavuze ko ikifuzo cy’ubushinjacyaha cyo kongerera abaregwa indi minsi 30 yo gufungwa by’agateganyo cyahabwa agaciro mu nyungu rusange za rubanda agendeye ku byaha aba baregwa.

Uru rubanza rwari rwaburanishijwe kuwa 14/02/2019 Urukiko ruvuga ko ruzasomwa kuwa 19/02/2019 saa kenda, kuri iyo tariki Umucamanza yasubitse isomwa kuko yari yaburanishije imanza nyinshi yarwimuriye kuwa 26/02/2019, nabwo igihe cyo kurusoma Umucamanza avuga ko rusomwa none ku wa gatatu tariki 27 Gashyantare 2019.

Abaregwa ntabwo bagaragaye mu cyumba k’iburaranisha, ariko Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe.

Nta bantu benshi bagaragaye mu isomwa ry’uyu mwanzuro, umubyeyi (nyina) w’umunyamakuru Phocas Ndayizera we yari mu cyumba k’iburanisha.

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Nyamara aho kwica Gitera bagombye kwica ikibimutera dore aho nibereye.Bamwe barabashuka ingoma zosa zategetse u Rwanda ntayirutindi zisa ntacyo zipfana.

  • Ubundi mu bindi bihugu biganjemo ubwisanzure bw’itangazamakuru, iyo hari umunyamakuru ufunzwe na Leta bishyira hamwe bagakurikirana ibye ukabona bidasanzwe, kugeza ku ndunduro, bose banabitangaho amakuru mu bitangazamakuru byabo byose. Naho hano umwe arafungwa abandi bakikomereza ibyabo nk’aho ntacyabaye. Umuseke ariko ndawubeshyeye kuri iyi ngingo! Bo n’Ijwi rya Amerika na BBC itacyumvika na kuri FM ntako baba batagize. Abanyabwoba n’inkomamashyi bo bakikomereza entertainment, ariko banasoma ubutitsa sms banakira izindi messages z’abababwira ngo turabemera cyane!! Courage!!! Ruriye abandi rutabibagiwe.

  • Sinarinzi ko mu Rwanda hakiriho abantu bakumbuye kumva uko bombe iturika. Niko basha cg mwibera hanze yu Rwanda, ariko niyo byaba uku ntimubuze benewanyu mu gihugu. Intambara RNC yifuza ntakindi igamije gutera akavuyo, u Rwanda ntiruterimbere ubundi abo bahora basakuza bakabyuririraho.
    Bashyire amerwe mwisaho, u Rwanda si libiya ya kadafi cg Kongo aho bifite ibyo abazungu bikura. Ni bahame iyo mu bazungu kuko u Rwanda rwabananiye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *