• 15/12/2019 6:36 12

Perezida w’Umutwe w’Abadepite ari muri Tanzania mu ruzinduko rw’akazi

Hon. Donatille Mukabalisa, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, n’Abadepite babiri, Hon. Depite Ngabitsinze Jean Chrysostome na Hon. Depite Rubagumya Furaha Emma, bageze muri Tanzania ku cyumweru tariki 09 Kamena 2019 nk’uko bikubiye mu Itangazo Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda yageneye abanyamakuru.

Hon Mukabalisa Donatille yageze muri Tanzania ku cyumweru tariki 9 Kamena ari kumw en’abandi Badepite babiri

Bakiriwe i Dodoma ku Kibuga k’Ingoro Ishinga Amategeko ya Tanzania na Perezida w’Umutwe w’Abadepite waho, Hon. Job Ndugai ari kumwe na Visi Perezida w’Inteko yaho, Dr. Tulia Ackson n’abandi Badepite.

Mu gitondo kuri uyu wa mbere tariki 10 Kamena, Hon. Donatille Mukabalisa yagiranye ibiganiro na Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania bibanda ku gukomeza iterambere ry’umubano w’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.

Hon. Mukabalisa Donatille yaganiriye n’Abadepite bo muri Tanzania, ababwira uburyo u Rwanda rwageze ku mubare munini w’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse n’uruhare rwabo mu guharanira imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’igihugu.

Ari kumwe na Hon. Job Ndugai, baganiriye ku bufatanye bw’Inteko Zishinga Amategeko zombi mu mushinga ibihugu byombi byiyemeje mu bijyanye n’umutekano, ubuzima, uburezi, kubaka ubushobozi, ubucuruzi n’ibikorwa by’umwihariko kubaka inzira ya Gare ya Moshi Isaka-Kigali no mu by’ingufu.

Aba bayobozi b’Inteko Zishinga Amategeko bakomoje ku biganiro by’ubufatanye bw’ibihugu mu iterambere ry’Akarere byaranzwe mu bihe bitandukanye n’ingendo z’Abakuru b’ibihugu byombi; Perezida Dr. John Pombe Mugufuli wa Tanzania na Paul Kagame w’u Rwanda.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Hon. Donatille Mukabalisa azabonana n’abagize Komite Nshingwabikorwa y’Ihuriro ry’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania.

Azahura kandi na bamwe mu bayobozi Bakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’Intebe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bo muri kiriya gihugu.

Aha yasuzanyaga na Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko muri Tanzania Hon Dr Tulia Ackson
Kuri uyu wa mbere Hon Mukabalisa yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’Inteko ishinga Amategeko muri Tanzania

UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Nizereko bavuga kubyerekeye EAC. irangwamo ibibazo u Rwanda rufitanye nibihugu 2 bigize uwo muryango. Ndavuga u Burundi na Uganda.

  • Diplomacy abayishinzwe bayijugunyiye ibinyamakuru byatsa umuriro mu karere isigaye bakayokorera kuri Twitter. Wabona Honorable Donatilla ayitoraguriye agakora ibyo Sezibera na Nduhungirehe batagikora kandi ari bo babishinzwe.

  • ariko urashyuha comment zawe zihora zipinga narakubuze ushima…uzatagangara

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *