• 11/12/2019 10:46 10

Perezida w’Ubushinwa azasura u Rwanda iminsi ibiri muri Nyakanga

*Mu kwezi gutaha na Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde azasura u Rwanda
*Iperereza rirakomeje ku gitero cya Nyaruguru

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Olivier Nduhungirehe yatangaje ko Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping mu kwezi gutaha azasura u Rwanda iminsi ibiri.

Muri Werurwe Perezida Paul Kagame yakiriwe na Xi Jinping w’Ubushinwa

Iki kiganiro kiragaruka ku ngingo zinyuranye, cyane cyane ku bubanyi n’amahanga muri rusange, Amb. Olivier Nduhungirehe yemeje amakuru y’uruzinduko rwa Perezida w’Ubushinwa mu Rwanda, Xi Jinping rwari rumaze igihe ruhwihwiswa mu itangazamakuru.

Xi Jinping azasura u Rwanda mu kwezi gutaha tariki 22 – 23 Nyakanga, uruzinduko Amb Nduhungirehe yavuze ko ari urwo gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Mu kwezi gutaha kandi, Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde Narendra Modi ndetse na Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi nabo bazasura u Rwanda.

Tariki 20, Kanama 2017, Visi Perezida wa Komite y’Ishyaka riri ku Butegetsi, Liu Xiaofeng yari yasuye u Rwanda.

Tariki 13, Mutarama 2018 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa, Wang Yi met yasuye u Rwanda anaganira na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro.

Umubano w’u Rwanda n’Ubushinwa wateye imbere cyane mu myaka FPR Inkotanyi imaze iyobora igihugu, haba mu bucuruzi, mu kubaka ibikorwa remezo no muri politiki.

Muri Werurwe 2018, Perezida Paul Kagame na Jeannette Kagame basuye Ubushinwa banakirwa na  Xi Jinping n’umugore we Peng Liyuan.

Iperereza mu gitero cya Nyaruguru

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko iperereza rikomeje ku kibazo cy’umutekano muke cyabanye muri Nyaruguru muri iki cyumweru.

Ati “Nk’uko Polisi yabivuze ni abantu baturutse muri Parike ya Nyungwe ku gice kegerana n’u Burundi,…ubu iperereza riracyakomeza kugira ngo turebe neza aho abo bantu baturutse, abo aribo, ubu haracyari kare kugira icyo twabivugaho kindi kitari icyo Polisi yavuze.”

Umubano w’u Rwanda na Uganda uracyarimo agatotsi

Ku kibazo cy’umubano ukiri mubi hagati y’u Rwanda na Uganda, Amb Olivier Nduhungirehe yemeye ko harimo “ibibazo bibateye impungenge ku buryo byari ngombwa ko biganirwaho n’impande zombi”.

Gusa, ngo na nyuma y’ibiganiro ku rwego rwa za Minisiteri ndetse n’ibyanahuje ba Perezida Paul Kagame na Museveni inshuro ebyiri ngo ibibazo byarakomeje.

Ati “Ibibazo ntabwo twavuga ko byakemutse burundu turimo turabyigaho, inama navugaga (ya Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi) izaba mu byumweru biri imbere, icyangombwa ni uko ibihugu byombi bikemura iki kibazo bifite, bigakomeza gufatanya cyane cyane ko biri no muri uyu muryango wa Africa y’Iburasirazuba, hari imishinga myinshi (bihuriyeho) ikeneye ubwumvikanye bw’ibihugu byose.”

Aha, yahise anakomoza ku nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuhora wa Ruguru (Kenya, Uganda, South Sudan, Rwanda) izaba mu cyumweru gitaha, kandi ngo imishinga bazaganiraho ikenera ko ibihugu byumvikana.

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Oya nta caguwa! Ibikuburano rwose harimo n,agasuzuguro.
    Ese ubundi twakwiyambariye uniforms nk’iz,abashinwa?!
    Tekereza ukuntu byaba ari sawa,abanyarwanda dusangiye umuco,ururimi,noneho by,akarusho tukambara n,imyenda isa hhhhhhhhhh

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *