• 08/12/2019 4:12 50

Perezida wa Salvador yasabwe gutanga ubuhamya ku rupfu rwa Ambasaderi

Urukiko rusumba izindi muri El Salvador rwategetse ko Perezida w’igihugu, Salvador Sánchez Cerén yitaba agatanga ubuhamya mu rubanza rujyanye n’urupfu rwa Ambasaderi wa Africa y’Epfo washimutiwe muri icyo gihugu nyuma akicwa.

Sánchez Cerén yari yungirije Umukuru w’inyeshyamba zashimuse Ambasaderi Dunn

Archibald Gardner Dunn yashimuswe n’abantu bitwaje intwaro ari hanze ya Ambasade tariki 28 Ugushyingo 1979.

Hashize umwaka, inyeshyamba zo mu mutwe wa Popular Liberation Forces zigambye ko ari zo zishe uyu mudipolomate wo muri Africa y’Epfo.

Igihe byabaga Perezida uri ku butegetsi muri El Salvador, Sánchez Cerén yari umuyobozi wungirije w’inyeshyamba.

Sanchez Cerén yagiye ku butegetsi mu matora yabaye muri Werurwe 2014, aba ari na we Perezida wa mbere muri icyo gihugu wabanje kuba inyeshyamba.

Gusa, Perezida Sánchez Cerén nta kintu aratangaza ku mwanzuro w’urukiko rwamutegetsi kugaragaza irengero rya Gardner Dunn.

Ntihamenyekanye irengero rya Gardner Dunn

Ikirego cyagejejwe mu rukiko n’abo mu muryango wa Dunn bagerageza kumenya ibyabaye kuri uyu Ambasaderi.

Abo mu muryango wa Dunn bavuga ko uretse kuba harishyuwe ingurane ya miliyoni ebyiri z’amadolari kugira ngo arekurwe, akaba yaratanzwe na Musenyeri Mukuru Óscar Romero, inyeshyamba ngo ntizigeze zibabwira irengero rye.

Tariki 8 Ukwakira 1980, inyeshyamba zakwirakwije itangazo zivuga ko zishe uriya Mudipolomate zivuga ko hatakurikijwe ibyo zisaba.

BBC

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *