• 13/12/2019 7:32 00

V/Perezida wa Njyanama i Rubavu ati: “Iyo umuntu ananiwe aragenda hakaza undi…”

Ivuguruye: Nyuma yo kuyobora inama njyanama yakiriye ubwegure bw’abayobozi b’Akarere bungirije, ushinzwe iterambere ry’Ubukungu n’uw’Imibereho myiza y’Abagaturage, Visi Perezida Njyanama y’Akarere ka Rubavu, Côme Degaulle Nyirurugo yabwiye itangazamakuru ko hari ibyo bariya bayobozi bemera ko byabananiye kandi ngo birasanzwe ko iyo unaniwe ugenda hakaza abandi.

Come Degaulle Nyirurugo uyobora inama njyanama ya Rubavu

Nyirurugo avuga ko bimwe mu byo basanze byananiye bariya bayobozi beguye harimo gutuma ingamba zafashwe ku rwego rwo hejuru, “icyo yise central level”, bataragize uruhare rufatika mu gutuma zishyirwa mu bikorwa ku rwego rushimishije aho umuturage atuye.

Avuga ko hari ibintu bagiye bagiraho inama bariya bayobozi ariko ngo baje gusanga ‘batabihagazemo neza’ bahitamo kwegura.

Ati: “Iyo urebye Rubavu uko yashyizweho nk’umugi wungirije Kigali hari aho usanga ubutaka budabutunganyijwe neza, burubakwaho mu kajagari, ugasanga ubutaka bugenewe ubuhinzi bukoreshwa nabi,…”

Ku byerekeye imibereho myiza y’abaturage, Côme Degaulle Nyirurugo avuga ko imibare iheruka kwerekanwa igaragaza imibereho rusange y’abaturage, igaragaza ko abatuye Rubavu bagifite imirire mibi, abana bakagwingira.

Ibi ngo ntibikwiye abaturage batuye Akarere kashyizwemo umwe mu mijyi yunganira Kigali.

Ku byereyeke gusezera k’umukozi w’Akarere ushinzwe ibikorwa n’abakozi (Corporate Division Manager), Nyirurugo avuga ko ashobora kuba yasezeye kubera ko yananiwe kujya yishyurira ba rwiyemezamirimo cyangwa abakozi b’Akarere ku gihe kandi biri mu nshingano ze.

Yemeza ko bibabaje kubona Akarere ka Rubavu kakundaga kuvugwaho kutishyura abo kakoresheje ku gihe.

Nyirurugo avuga ko ubusanzwe iyo umuntu yumvise ananiwe aba agomba kuva mu nshingano, akaziharira abandi bakazana amaraso mashya mu kazi.

Mu masaha ashyira saa sita zo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2019, nibwo abajyanama mu Karere ka Rubavu bemeye ubwegure bwa Uwampayizina Marie Grace wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage na Janvier Murenzi wari ushinzwe iterambere ry’Akarere. Byemerejwe ku biro by’Akarere ka Rubavu.

Marie Grace Uwampayizina we mu ibaruwa yanditse taliki 02 Nzeri, 2019 yasabye Njyanama kumwemerera kwegura kuko ngo yisuzumye asanga hari ibyo atujuje mu byo yari ashinzwe.

Ibaruwa ye yasomewe Abajyanama kuri uyu wa Gatatu igira iti: “Ndasaba ‘Njyanama’ kunyemerera kwegura ku mwanya natorewe kuko naje kureba nsanga hari inshingano nshinzwe ntabashije kuzuza neza.”

Murenzi Janvier na we mu ibaruwa ye yasomewe Abajyanama yemeye ko hari ibyo ashinzwe kuzuza atujuje bityo akaba asanga ibyiza ari uko yava ku nshingano ze.

Ubutumwa bwo gusezera yagejeje kuri bagenzi be ati: “Mbikuye ku mutima ndagira ngo mbashimire byimazeyo uburyo twakoranye mu gihe cyose narimaze mu butumwa bwo gukorera abaturage mu nzego z’ibanze.  Ubu nkaba ngiye gukomeza gukorera igihugu mu zindi nshingano. Imana ikomeze kubagura muri byose kandi tuzakomeza gufatanya mu kubaka igihugu cyacu cyiza.”

Uretse aba bombi kandi undi wavuye ku mirimo ye ni Roger Kalisa wari usanzwe ashinzwe imirimo n’abakozi mu Karere, abo bita Corporate Division Manager.

I Rubavu kuri uyu wa kabiri hateraniye inama irimo abayobozi b’Akarere ka Rubavu ibera mu muhezo w’itangazamakuru, bivugwa ko yasuzumaga ibyo kwegura kw’aba bayobozi.

Janvier Murenzi wari ushinzwe ubukungu mu karere ka Rubavu yeguye. Ngo azakorera igihugu mu zindi nshingano

 

Marie Grace Uwampayizina yari ashinzwe imibereho myiza y’abatuye Rubavu
Roger Kalisa wari ushinzwe abakozi n’imirimo mu Karere ka Rubavu nawe yasezeye mu nshingano ze

UMUSEKE.RW

10 Ibitekerezo

  • Njye ndumva,bajya bagaragaza impamvu beguye kugira ngo ababasimbura babone ibyo bakosora,n’abaturage baboneko hari impinduka zabaye.

  • Igitekerezo visi meya wubukungu yarageze igihe rwose urebye uko yakandamizaga abaturage kubera inyungu ze byaribibabaje

    • Visi Meya w’ubukungu ni umwe mu bakoze neza kurusha abandi urebye nuko yakoze,yego ntawe ushimwa na bose kuko bose ntiwabanezeza ariko rwose yaragerageje

  • Aho bukera uturere ruzabura abatuyobora wagirango inshingano zatwo riteye ukuntu (nabi !!!)

  • aho bukera uturere tuzabura abayobozi

  • Bigabo warasaze, ngo aho Bukera Uturere tuzabura abatuyobora? Nawe ubivuga aka kanya bakubwiye ngo ujye kuyobora akarere runaka wakwiruka ujya kukayobora.

  • Mugisha njye aba bayobozi ba Rubavu nkurikije n’ukuntu basize umugi umaze kuzamuka numva baragerageje ahubwo amahirwe masa mu byo bagiyemo bazagerageze nkuko babigaragaje

  • njye bampe kamwe nkayobore.

  • Ariko bazaretse kujya babeshya abaturage ngo beguye kubushake, kuki se ntanumwe uribwiriza ngo yegure batamuhagaze hejuru? ngo ntacyo batakoze mu bukungu, abaturage basaluje kangahe basaba impinduka? ntakibabaje nka kiriya kizu basize ngo n’isoko, umuntu uje ubwambere akamenya ko ageze i mu mugi wa GISENYI.

  • Abagiye bagende neza kdi inshingano zo gukorera igihugu zirakomeje.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *