Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi na Mme Mushikiwabo basuye u Rwanda | UMUSEKE

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi na Mme Mushikiwabo basuye u Rwanda

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi, Charles Michel, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifarasna (OIF), Mme Louise Mushikiwabo, bari mu Rwanda bakaba bakurikiranye igikorwa cyo gutanga inkingo za COVID-19 mu Karere ka Bugesera.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta yaherekeje abashyitsi mu Karere ka Bugesera

Undi bari kumwe muri uru ruzinduko ni Mme Chrysoula Zacharopoulou uyu akaba Umuganga, umunyepolitiki wo mu Bufaransa ndetse ni Umudepite mu Nteko y’Ubumwe bw’Uburayi.

Baherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta aba bashyitsi basuye Ikigo Nderabuzima cya Mayange mu Bugesera bareba uko abajyanama b’Ubuzima, Abarimu ndetse n’abari mu zabukuru bakingirwa COVID-19.

Mme Chrysoula Zacharopoulou usanzwe ari Umuganga yafatanyije n’abandi gutanga urukingo rwa mbere ku bakingiwe COVID-19.

Ibikorwa byo gukingira Covid-19 byatangiye ku wa Gatanu, abakora mu nzego z’umutekano, abakora mu z’ubuzima, abari mu zabukuru, abafite indwara zidakira bari mu bakingiwe urukingo rwa mbere.

Ku munsi wa Kabiri wo gutanga inkingo, u Rwanda rwakingiye abagera ku 83,942 bituma umubare w’abamaze guhabwa urukingo rwa mbere ugera ku 160,000.

U Rwanda rwabonye inkingo 347,000 zatanzwe binyuze muri gahunda ya Covax, zirimo inkingo 102,960 zo mu bwoko bwa PfizerBioNTech, zageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa Kabiri, n’izindi inkingo 240,000 zo mu bwoko bwa AstraZeneca zaje kuri uwo munsi, hari n’izindi 50, 000 zatanzwe n’Ubuhinde.

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • !?? Mureke kuturagira. Aba deputes ba EU murumva bashishikajwe no gukurikirana ibyurukingo rwa Covid 19 ? Baje kuri dosiye ya Rusesabagina !

    • Ahubwo wowe vuga ko ari uwo Rusesabagina wawe ugushishikaje, ureke kuvugira abatagutumye. Kandi nukomeza kuba inka ntibazakuragira ahubwo bazakubakira ikiraro!!

    • Ndemeranywa nawe kuko urebye neza bibaye ari kovidi gusa Mushikiwabo ntacyo yari kuba aje kumara i Kigali. Na Chrles Michel bari kohereza umudepite runaka.Twibukiranyeko abadepite ba EU batoye kubwiganze ko Rusesagabina agomba kurekurwa.

  • aliko banyarwandakazi banyarwanda kuki mwtanyurwa nibibakorerwa mugahora mushishikajwe nukuvuga ibitabareba nonese nkwibarize wowe wiyise kiki waba uri mubapanze urwo rugendo kuvuga ko bazamywe nurubanza rwa rusesabagina tubwire baje kumwungara se konunva wagirango gahunda yabo niwowe wayiteguye ntimukivange mumirimo nkeka kwitabareba

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *