• 10/12/2019 11:30 03

Perezida Trump yaganiriye na Gen Haftar urwanira ubutegetsi muri Libya

Ibiro bya Perezida muri America byatangaje ko Perezida Donald Trump yagiranye ikiganiro na Gen Haftar Khalifa, urwanira gufata ubutegetsi muri Libya, ingabo ze zikaba zimaze iminsi zirwanira i Tripoli.

Donald Trump ngo abona Gen Haftar nk’uwakongera gutuma Libya itekana kandi abaturage bakagira ubumwe

Iki kiganiro cyabaye ku wa mbere w’iki cyumweru, Trump ngo yashimiye uriya Gen Haftar kuba arwanya iterabwoba ndetse akaba anarinda ahari amariba ya peteroli, banaganiriye ku hazaza ha Libya.

Libya itegetswe na Leta ishigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye ikaba ikorera i Tripoli.

Perezida Trump ashyigikiye cyane Gen Haftar ko ari we wayobora Libya kabone n’ubwo mu nshuti za America harimo abatabishaka.

Abantu 200 bamaze kugwa mu mirwano yubuye mu byumweru bitatu bishize.

Ku wa kane Minisitiri w’Intebe wa Leta ishyigikiwe na UN, Fayez al-Serraj yamaganye guceceka gukomeje kuranga amahanga mu gihe ingabo za Gen Haftar zugarije Tripoli.

Libya ntiyigeze igira amahoro kuva Col Muammar Gaddafi yahirikwe n’ibihugu by’amahanga mu 2011.

Mu byumweru bitatu bishize ingabo za Gen Haftar zatangije intambara zivuye mu Burasirazuba zerekeza i Tripoli, ibitero Minisitiri w’Intebe, Serraj avuga ko bigamije guhirika ubutegetsi ku ngufu.

Gen Haftar amaze minsi avuga ko ingabo ze zafashe ikibuga k’indege cya Tripoli.

Perezida Trump na Gen Haftar ngo baganiriye ku buryo Libya yakongera gutekana kandi ikayoborwa hisunzwe amahame ya Demokarasi nk’uko Ibiro bya Perezida muri America byabitangaje.

Hari ababona kiriya kiganiro nko kuba America yeruye ikagaragaza uwo ishyigikiye mu ntambara ibera muri Libya, kuko ngo ubutegetsi bwa Trump bubona Gen Haftar nk’umuntu washobora gusubiza Libya ku murongo no kunga igihugu.

Abandi banenga Gen Haftar bo bamubona nk’umuntu wategekesha igitugu.

America n’Uburusiya byanze ikemezo k’Ubwongereza cyasabaga ko intambara muri Libya ihagarara.

Gen Haftar hari ibihugu bivugwa ko bimushyigikiye birimo Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Minisiri ndetse mbere gato y’uko atangiza imirwano yabanje kujya muri Arabia Saoudite.

Hari n’amakuru avugwa ko Gen Haftar ashyigiwe n’Ubufaransa ariko iki gihugu ayo makuru kirayahakana.

Gen Haftar ni umwe mu ba Ofisiye mu ngabo za Libya wafashije Col Gaddafi gufata ubutegetsi mu 1969, nubwo nyuma baje kugirana ibibazo agahungira muri America.

Muri 2011 yasubiye muri Libya mu ntambara n’imyivumbagatanyo byasize bihiritse Gaddafi, ahita aba umukuru w’inyeshyamba. Gaddafi amaze kuvanwa ku butegetsi, Gen Haftar yagizwe Umukuru w’Ingabo zishyigikiye Leta yabanje kujyaho ishyigikwe na UN, nyuma icikamo ibice.

Gen Haftar afite imyaka 75 ararwanira gufata ubutegetsi muri Libya

UM– USEKE.RW

4 Ibitekerezo

  • Muli Politike ntihaba Ukuri,haba Inyungu.Trump na Macron bashyigikiye uyu mugabo,bazi neza ko UN itamwemera.Bazi neza ukuntu arimo kwica abaturage muli Tripoli kubera intwaro bamuha.Ikibabaje nuko ari “Civil War” (Abanya Libya birwanira hagati yabo).
    War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza “akarimi keza”,ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira,kubera ko Imana itubuza kurwana.Intwaro yacu ni Bible.Tuyirwanisha tujya mu nzira tukabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo. Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

  • Pasika nziza Hitimana we!

  • Nange nshyigikiye uyu General % Libya ikeneye uyishyira kumurongo

  • Hitimana aravuga neza cyane.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *