• 29/01/2020 1:29 52

Perezida Salva Kirr yateye utwatsi abamusaba kongera gukorana na Machar

Nyuma y’ibiganiro by’amahoro hagati ya Perezida Salva Kirr wa Sudan y’Epfo na Riek Machar byabaye kuri uyu wa Kane i Addis Ababa muri Ethiopia, Kirr yanze  ikifuzo cy’umuhuza cy’uko Machar yacumbikirwa muri kimwe mu bihugu bituranye na Sudani y’epfo kugira ngo harebwe uko yazagarurwa muri guverinoma.

Salva Kiir na Riek Machar utavuga rumwe n'ubutegetsi bwe
Salva Kiir na Riek Machar utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe

Abakuru b’ibihugu bituranye na Sudani y’epfo bashyigikiye igitekerezo cy’uko Machar yahabwa ubuhungiro muri kimwe mu bihugu bituranye na Sudani y’epfo kugira ngo age abona uko yitabira imishyikirano kandi bibe byafasha mu kunoza uburyo yazashyirwa muri guverinoma.

Kuva muri 2016, Riek Machar yagiye kuba mu buhungiro muri Africa y’epfo nyuma y’uko imishyikirano hagati ye na Perezida Kirr yari imaze kuba impfabusa.

Guhera kuwa Kabiri kugeza kuwa Kane w’iki cyumweru muri Ethiopia habereye imishyikirano hagati ya bariya bagabo bombi yari yateguwe na Minisitiri w’Intebe wa Dr Abiy Ahmed ariko ngo yarangiye nta kintu kiganisha ku mahoro impande zombi zemerenyijeho.

Perezida Kirr yahakanye ibyo bamusaga byo kwemera gukorana na Riek Machar wahoze ari Visi Perezida we bakaza gushwana kubera impamvu bivugwa ko zishingiye ku gutonesha Kirr yakoreraga abo mu bwoko bwe bw’aba Dinka.

Ikiciro cya kabiri k’iyi mishyikirano kizabera muri Kenya no muri Sudan kandi ngo icyo gihe hazarebwa cyane ku mpamvu zitera amakimbirane ariko zishingiye ku bukungu.

Abahuza bavuga ko niba impande zitavuga rumwe zidateye intambwe igana ku bwumvikane zizafatirwa ibihano.

Intambara hagati y’impande zombi yatangiye muri 2013. Imaze guhitana abantu barenga ibihumbi 100.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Iyi dossier iri kugenda isa niyo mu Rwanda kuva 1990.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *