• 25/01/2020 7:17 42

Perezida mushya w’Amagaju FC ati “Ngiye kuyasubiza mu kiciro cya mbere”

Umuyobozi mushya w’Amagaju FC Emile Mukiza yavuze ko agiye ugukora uko ashoboye kose agasubiza iyi kipe mu kiciro cya mbere cya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Amatora ya Komite nyobozi y’iyi kipe yo mu Karere ka Nyamagabe yabaye ku Cyumweru taliki 25, Kanama, 2019.  Yitabiriwe na bamwe mu bakomoka mu karere ka Nyamagabe batuye hirya no hino mu Rwanda  barimo Richard Murefu,  Robert Bayigamba wigeze kuba Minisitiri w’umuco na Sports, Munyandamutsa Jean Paul, abafana b’Amagaju batuye i Nyamagabe  n’abayobozi mu karere ka Nyamagabe.

 

Nyuma yo gutorwa Mukiza Emile yahaye ikiganiro Umuseke…

Emile Mukiza watorewe kuyobora Amagaju FC ngo agiye kuyasubiza mu kiciro cya mbere cya Shampiyona

 

Umuseke: Tubifurije amahirwe mu kazi gashya mutorewe gukorera Amagaju FC!

Mukiza Emile: Murakoze cyane

Umuseke: Muzayobora Amagaju FC muri manda ireshya ite?

Mukiza Emile: Aaah yewe iyi manda nta gihe cyanditse nzi izarangirira.

Umuseke: Uyoboye Amagaju FC nyuma y’amezi ikenda adafite umuyobozi. Ni izihe nshingano uhawe ugomba kuzuzuza?

Mukiza Emile: Inshingano ya mbere ikomeye ni iyo gufata Amagaju FC nkayageza ku rwego rwo hejuru, agatsinda akiteza imbere kandi abakinnyi bayo bakabaho neza binyuze mu kazi bakora.

Umuseke: Akazi kagutegereje imbere urakazi?

Mukiza Emile: Akazi kantegereje mu Amagaju FC ndakazi ni kenshi.  Tugiye gukora cyane Amagaju  FC azahite ava mu kiciro cya kabiri asubire mu kiciro cya mbere kandi akazamuka ahita akomeza atari bimwe byo kwikoza mu kiciro cya mbere ngo nyuma gato ugasubira mu cya kabiri.

Umuseke: Amagaju  FC azakoresha ingengo y’imari ingana ite mu kiciro cya kabiri?

Mukiza Emile: Muri uyu mwaka mu kiciro cya kabiri Amagaju FC afite ingengo y’imari iruta kure iy’umwaka ushize. Umuterankunga mukuru kugeza ubu yaduhaye miriyoni 43 ariko turimo kureba uburyo yakwiyongera byibura akagera kuri miriyoni 70.

Umuseke: Akarere Ka Nyamagabe kagiye kugira uruhe ruhare mu iterambere ry’Amagaju FC?

Mukiza Emile: Aka karere  kuva kera  niko gateta inkunga nini iyi kipe yacu, kazakomeza muri uwo mujyo.

Umuseke: Abafana bo murabasaba iki?

Mukiza Emile: Abafana barasabwa kumva gahunda nshya z’Amagaju FC n’abafatanyabikorwa bayo

 Umuseke: Murakoze!

Mukiza Emile: Mwakoze kuntumira nka Umuseke

 

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Boneventure yabwiye umuseke ko Komite nshya yatowe yahawe inshingano ebyiri z’ingezi: Gusubiza Amagaju FC mu kiciro cya mbere no guteza imbere sport mu rubyiruko rwa Nyamagabe.

Mbere y’uko Amagaju FC ajya mu kiciro cya kabiri yari amaze imyaka 10 mu cya mbere.

Bamwe mu bayoboye iyi kipe mbere babwiye Umuseke ko ifite ibibazo bishingiye ku mikoro kuko mbere yahabwaga ingengo y’imari igera kuri miliyoni 120 ariko ubu ikaba ihabwa miliyoni 25 zirengaho gato.

Tariki ya 26/12/2019 uwari Perezida w’amagaju umunyemari Nshimyimuremyi Paul yareguye  aho yavugaga ko akarere ka nyamagabe ikipe  kayimurekeye wenyine kandi kuyitunga bihenze cyane.

Iyo niyo Komite nshya yatowe iyobowe na Mukiza Emile
Uwamahoro Bonaventure Umuyobozi w’Akarere ka Nyamababe ari mu bitabiriye Inteko rusange y’Amagaju FC. Ari kumwe n’uwaruyoboye Amagaju FC by’agateganyo Harerimana Emmanuel
Abakunzi b’Amagaju FC mu nteko rusange yabereyemo amatora ya Komite nyobozi nshya
Diregiteri tekiniki w’Amagaju FC Umubiligi Lucas
(Hagati) Murefu Richard uvuka mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe (ibumoso) Emmanuel Harerimana akaba ari Visi Perezida wa mbere (Iburyo) ni Jean Paul Munyandamutsa.

Amafoto@Adrien KUBWAYO

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *