• 08/12/2019 9:29 36

Perezida Magufuli yateze indege y’abagenzi agiye muri Africa y’Epfo

Dr John Pombe Magufuli, Perezida wa Tanzania kuri uyu wa gatanu yagiye mu gihugu cya Africa y’Epfo akazaba ari mu banyacyubahiro bazakurikirana kurahira kwa Perezida Cyril Ramaphosa uheruka gutorwa.

Ba Perezida Pombe Magufuli na Jakaya Kikwete basuhuzanya mbere yo kurira indege bajya muri Africa y’Epfo

Muri uru ruzindiko, Perezida Magufuli ari kumwe na Dr Jakaya Mrisho Kikwete, yasimbuye ku mwanya wa Perezida, Umuyobozi wungirije w’ishyaka riri ku butegetsi, rya CCM, Philip Mangula na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Prof. Palamagamba Kabudi.

Mbere y’uru rugendo, Perezida wacyuye igihe, Jakaya Kikwete na Philip Mangula bavuze ko Tanzania na Africa y’Epfo ari ibihugu bifitanye umubano wihariye ushingiye ku mateka bityo ngo Leta n’ishyaka riri ku butegetsi bifite impamvu zifatika zo gukomeza uwo mubano.

Aba bayobozi bahagurutse ku kibuga k’indege kitiriwe Julius Nyerere mu mugi wa Dar es Salaam mu ndege ya Sosiyeti y’Ubwikorezi bwo mu kirere, yaTanzania (ATCL).

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Tanzania, Prof. Palamagamba Kabudi yavuze ko nyuma yo gukurikirana irahira rya Perezida Cyril Ramaphosa, Perezida Magufuli azagirira uruzinduko muri Namibia afungure ku mugaragaro umudugudu witiriwe Julius Kambarage Nyerere kubera guha agaciro kanini yagize mu bwigenge bw’icyo gihugu.

Aba bayobozi bateze indege ya Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya Tanzania

UMUSEKE.RW

33 Ibitekerezo

  • Dogiteri burya ahora ari Dogiteri. Ndushijego kwemera uyu muprezida

  • Hari bamwe bitàkunda ko batega indege isanzwe! Hari abahorana ubwoba bwo kuba babatsinda mu ndege z’abagenzi zisanzwe, bakanona abanzi aho batari,(burya baba bafite ibyo bishinja)hari abokamwe no kumva ko ari abo mu rwego rwo hejuru kuburyo bumva byaba bisuzuguritse, hari n’abo usanga bitiranya umutungo w’igihugu n’ueabo bwite, kuburyo baba ababitsi, abanyamabanga n’abagenzuzi. Nibo bahora babwira abaturage ko bagomba gucunga no oubungabunga neza umutungo w’igohugu mu gihe bo bawigaraguramo uko bwije uko bucyeye! Ngabo abatgetsi bamwe Africa isigaranye. Amahirwe nuko iwacu i Rwanda ho twarenze urwo rwego.

  • Prezida Magufuri akora biriya kubera ko Tanzaniya ikennye. Twe kubera iterambere ryihuse, ntabwo twabura amikoro yo gufasha Prezida wacu kugenda mu ndege ye bwite atanyuranamo n’abagenzi. Miliyari zitageze kuri 20 FRW bitwara buri mwaka ntabwo ari zo zatuma prezida wacu agenda muri Twegerane.

    • Rwose. U Rwanda rurakize kurusha Tanzania. Niyo mpamvu usanga nta banyatanzania baza gupagasa mu Rwanda; ahubwo ugasanga abanyarwanda aribo bajya gupagasa Tanzania.

    • Utu tugambo n’udutiku muhoramo nitwo tubadindiza! Muri izo miliyari 20 ku mwaka (upfuye gukubita aho gusa) uba winjijemo angahe niba uhugira mu bihuha gusa?

  • Magufuli na Kikwete mu butumwa bumwe mu ndege isanzwe itwara abagenzi. Natwe turashaka kubona Kagame ajyana muri mission na Bizimungu.Aho niho ruhiniye.

  • Igitekerezo. nibyiza kd nabandi babyigireho

    • Aliko mama ubwo koko u. Rwanda rukize kurusha Tanzania?…..haaaaa ntarutugu rukura ngo rumbe ijosi

  • Oh byiza weeeeeee. Dore isomo ry’amahoro na Demakarasi. Binteye Emotions vraima. ng’ibi ibyo abaturage baba bashaka. Prezida mushya n’ucyuye igihe bagafashanya mu guteza imbere igihugu. Magufuri kweliiiii

    • Uziko nomu Burundi twirirwa duseka nabo bafite abaperezida 2 bakiriho?

  • Uru rugendo rwa Kikwete na Magufuli muri Afurika y’epfo mu gihe hari kuvugwa ETAT ISLAMIQUE muri RDC! njye ndarubonamo itegurwa ry’intambara yo kurwanya iterabwoba. Mutegereze muzaba mureba ikizakurikiraho! Hagowe uwo bizafata ku kugongo! Njye iby’indege rusange simbyitayeho! Bagiye kwiga uburyo amahoro arambye yagarurwa muburasirazuba bwa Congo ku neza cyangwa kunabi.

  • Ntureba se ahubwo? Ureke giti mu jisho wirirwa mu kirere yagiye guhahira abaturage, nguwo muri dinner na NBA, nguwo mu mupira afana Warriors, nguwo muri graduation y’abana nyamara leta yishyura private jets ze n’abamurinda, n’amahoteli ya $20000 ku ijoro ku cyumba😢 nguwo arafana Arsenal atanga za miliyari, ubuzima buka bubi cyane mu baturage, abakimaze babyina “happy people” kubera guhaga ibyo birirwa banyunyuza rubanda rugufi…
    Ariko ntacyo kuko twabonye benshi baba muri ubwo buzima, n’uburyo barangira… Imana yagize neza gushyiraho urupfu kuri bose… ntawari gukira inkirabuheri… harahakabaho Imfura nka Kikwete. Mbiswa ma!

    • Ongeraho ko ari mu ba prezida batanu kwi cumi bakize muri Africa.

    • Ko numva utega abandi iminsi wowe urwo rupfu ubakatira uzaruhungira he muvandi? Gabanya umushiha bizakongerera iminsi yo kubaho!

  • Kikwete harya we yagendaga muyihe? Magufuri ni magufuri nakomeze azifunge..naho ababonye urwaho rwogutuka HE Pk murarwaye indwara yitwa urwango

  • none se ibi bitekerezo bitukana byo mubona bitagayitse?mbese birakwiriye ko umunya-cyubahiro atukirwa hano?uyu mubyeyi batuka si we warangaje imbere abadukijije aba batukanyi bari baratumaze?erega s’ugutukana gusa burya bamennye n’amaraso.menshi none yarabasamye bahinduka ibicamuke byatay’umutwe,none se ikamyo n’ivatiri binywa kimwe?byanywa kimwe gute kdi bidatanga umusaruro umwe?mwigeze kumva nyir’ikamyo ataka ko inywa cyane?yataka gute kdi yamwinjirije byinshi?Kumutuka no kumukerensa ntibizatubuza gukomeza gukora cyane kdi har’aho bitugejeje,ese ubundi mwasize iki mu gihugu ku buryo muvuga ko akoresha imari yanyu?mugeze no muri Zaire ntimwagarukaga kwic’abantu no gucukur’imyumbati n’ibijumba mu ma komine yari ahegereye ibindi byose mwarabirangije?Kagame muzamwanga ariko ntimuri IMANA,kdi gukora cyane kwe no gutez’igihugu imbere bizabarya murinde mushira,muragahona

  • Ikigaragara interahamwe zabonye kurwana na Kagame zitabishobora zihungira hano kuri murandasi maze zirisanzura si ukumutuka ziva inyuma ngo yangiza umutungo wigihugu yewe.ubu aka kanya mwibagiwe aho igihugu mwagisize kitakigira nurwara rwo kwishima mwakigize umuyonga mwa baswa mwe.nashaka ajye awukoresha uko ashaka niwe wabiharaniye ni mushaka muziyahure.uyu so wanyu murata ngo ni kikwete umurongo twamuhaye nawe arawuzi ko atawukandagiraho .niyibeshya tuzaberekera hamwe mwese uko intama zambarwa

  • Abaswa Ni nka basazi nkubwo Kagame umuzanye Ute?

  • Inkuru irasobanutse rwose kdi buri wese agira uko agenda. Hari uwabivuze neza hot war yarabananiye none muri mu cold war itazagira Aho ibageza. Uwavuze ko yafashe Nyungwe mu magambo arihe?

  • Ese ikikubwira ko bandika bose arinterahamwe ninde???? None se Sankara yapingaga ubutegetsi nawe ninterahamwe cyangwa numucikacumu?
    Ibi babyita droit d’expression, point bare…

    • @bella: ibi babyita kurindagira; point barre! Niba wumva Sankara ahagarariye ibitekerezo byawe feel free yo kumukurikira iyo ari. Kuba umucikacumu ntibikuraho ubugoryi bw’umuntu. Abateze za grenades zikatumaraho abantu se ntibarimo abahagaritse jenoside? Iyo wandika comments zuzuye ubuterahamwe se uba uri iki kindi? Mugabanye kwigira ba bamenya cyane!

  • Areba kure

  • N importe quoi

  • Ntimuzi ubwenge

  • Oya umushefu wanyu arakabije.

  • Urababaje

  • Ariko se uvuze ukuri wese ni interahamwe,urabura kuzana ibivuguruza,ubu se president umaze gukora 22 trips mu mahanga urumva ari ibintu bishimishije,hari ingendo aba agomba kohereza ministers ariko still akajyayo.Uzarebe abandi ba presidents ntibajya muri trip ibonetse yose,ariko iyi yari ngombwa kuko South Africa ni business Partner

  • Mheshimiwa MAGUFULI kuba yaragiye mu ndege isanzwe uriya ni umukino wa politii. ese kuki yabitangaje? kuki atagiyemo mw’ibanga? kuki amafoto ye na Kikwete yatangajwe?
    iyi ni siyasa ya Mzee Nyerere yabigishije mwebwe muri aho gusa muracyatsa.
    CCM yari igeze habi; yari ikeneye umuntu uzi gutera igipindi nka MAGUFULI.
    Naho Mzee Kijyana mumureke. ariko mwari mwajya mu ndege zijya nkiburaya zikabanza gukora escales hirya no hino. najye rwose mfite ubushobozi nagura jet.
    gutega indege rusange ni nko kugenda muri bus.

  • yewe BELLA kugeza nubu ntabwo urabona ko SANKARA afite ikibazo cy’imyumvire nkiyawe ?
    kuba umucikacumu bivuze ko ari ugutesha umutwe abanyarwanda wirirwa uvuza induru ngo wafashe nyungwe? uwacitse ku icumu ntabwo yakwitwara kuriya atayobye , ubu abacitse ku icumu bari guhangana nuburyo bagera ku iterambere rirambye kd bahora bashima ko babohowe nuwo mwita ko yangiza ibyo igihugu kibona gusa uzarebe neza uzasanga koko ahora hanze adushakira ubuzima bwiza kd kugira ubuzima bwiza kubanyarwanda babibona ari uko bakoze si kubera birirwa bavuga ubusa nkubwawe, reka kutwangisha umuyobozi dukunda kuko tumaze guhumuka erega ntabwo ibyo mushaka kugeraho muzabishobora

  • @KARISA , mzee wacu H.E P.K turamukunda twese abanyarwanda ntimukamubeshyere ngo yangiza umutungo w’igihugu, ubundi se yabohoje u Rwanda mwararusizemo iki? ko n’amabati yari asakaye amashuri amavuriro mwari mwayatwaye muri conco kubera inda yanyu nini n’ubwenge buke butarimo ubushishozi,none amaze kubaka u Rwanda nawe uraho uri mu maganya n’ishyari ryakokamye , yarabiharanine , mu bwenge bwe n’imbaraga yakoresheje ,yohereza abahungu be DRC ngo bajye kugarura za rutwitsi zari zasize ziyogoje u RWANDA ndetse nibiba ngombwa basorome no kuri kazahabu ka DRC ngaho aho ubushobozi bwavuye sha naho se abanyarwanda dufite iki cyazamura u Rwanda kugeza aho rugeze ubu, mureke HE wacu rero y enjoying e yarakoze nta mpamvu yo kumugereranya nabo bandi bo muri za TZ. KARISA we Va mu kiringiti ukore, ukoreshe ubewenge wahawe na RUREMA ureke amatiku n’ishyari.

  • Bwana Mahoro bite ko mbona muhise murakara😂😂?? Ese ibyo bavuze biragukomerekeje?😂😂😂

  • Hhhh

  • Aba bagabo bombi ni abayobozi ba Tnzania bafite Doctorats bigiye,basomye za Chapitres nyinshi.Ahubwo nibaza iyo bahuye n’aba bandi bize atatu yisumbuye gusa icyo bavugana uretse kwifotoranya gusa.Ab’atatu yisumbuye isi bakayizunguruka bataruha kuko badashobora kwicara mu Biro byabo ngo bige basome ama dossiers kuko batabyumva..Bagahitamo kwiyerekana mu byubahiro byo mu mafoto aryoshye ubundi tukibaza icyo bavuganye n’abo bifotoranyije kijyanye n’ubwenge…Yewe,hali ibihugu byagushije ishyano…

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *