• 09/12/2019 4:10 24

Perezida Magufuli yongeye gusaba abaturage be kubyara abana benshi bashoboka

Umukuru w’igihugu cya Tanzania, Dr John Pombe Magufuli yasabye abaturage b’igihugu ke kubyara abana benshi kuko ubukungu bwa mbere bw’igihugu ari abaturage.

Ku wa kabiri w’iki cyumweru mu Ntara ya Geita, Magufuli yahawe ishusho ya Nyakwigendera Mwalimu Julius Kambarage Nyerere ariko benshi mu Batanzania bavuze ko Nyerere atasaga kuriya

Yabivugiye ku wa kabiri w’iki cyumweru mu Karere ka Chato mu Ntara ya Geita atangiza icyanya cyagenewe inyamaswa cya Burigi–Chato kiri mu gace avukamo, asaba abagore kubyara abana benshi kugira ngo bafashe igihugu cyabo kugira abazagikorera.

Dr Magufuli avuga ko ibihugu bifite abaturage benshi nk’Ubushinwa na Nigeria biri kurushaho gutera imbere kubera ko biba bifite abantu benshi batanga umusaruro.

Ati “Ndabizi ko ba bandi bakunda kwifata bazinubira aya magambo yanjye, mwirekure bo mubareke bifate.”

Muri 2018, Perezida Magufuli na bwo yari yasabye abaturage be kubyara benshi, avuga ko abakomeje kuringaniza urubyaro babiterwa n’ubunebwe bumva ko batazashobora kubonera abana babo ibyo bazakenera.

Leta nyinshi zikunze guhamagarira abaturage bazo kubyara bake bazashobora kurera ngo kuko uko iminsi igenda itambuka n’ubuzima bugenda buhenda.

Leta y’u Rwanda na yo iri muri uru rugamba rwo gushishikariza abaturage kuboneza urubyaro, ikunze kugongana n’amatorero n’amadini atajya imbizi n’iyi gahunda yo bafata nko kubuza igeno ry’Imana ngo yategetse abantu kubyara bakuzuza Isi.

Magufuli yasabye ko hashyirwaho umunsi wo kurya inyama z’ishyamba

Kuri uriya munsi Perezida Magufuli yasabye Minisitiri w’Umutungo Kamere n’Ubukerarugendo, Khamis Kigwangala, kugena umunsi w’ibirori byo kwishimira umusaruro abakozi ba minisiteri ye bagezeho, bagahurira hamwe bakarya inyama kugira ngo bibatere umurava wo gukora akazi kabo neza.
Yagize ati “Numvise ko mwahawe imbogo eshanu, ariko izi nyama ni izo kurya uyu munsi gusa ntibibe akamenyero, turashaka ko izi nyamaswa zirindwa zikiyongera zikaba nyinshi, ariko Minisiteri izi ko uru rubyiruko n’abakozi bayo bakora akazi keza, birashoboka ko badafatwa neza cyane.
Iyo ugiye muri Kenya hari hoteli zicuruza inyama z’inyamaswa zo mu ishyamba, ni uruhushya rutangwa, kuki Minisitiri atareba mu gihe cy’amezi atatu uko mwategura umunsi umwe w’ibirori, mukarya ku musaruro wanyu (inyamaswa barinda), mwebwe nta na rimwe mugira umunsi wo kwishimira umusaruro wanyu kandi igihe cyose musarurira abandi.
Ni ngombwa gushyiraho uburyo uru rubyiruko rwarya inyama, ntibyaba buri munsi.
Bakora akazi ko kurinda izi nyamaswa gusa ariko ntibemerewe kuzirya, niba hari amategeko bisaba ko ahindurwa muyahindure, ni ngombwa gushaka ahantu heza hazajya hafasha abakozi banyu kugira umurava wo gukora akazi kabo.”
Yasabye Aba-Tanzania kurinda inyamaswa ziri muri pariki z’igihugu harimo n’iriya ya  Burigi–Chato kuko ngo hari ubwo igihugu cyari gifite imbogo zisaga ibihumbi 130, mu myaka ya 1970, nyuma mu myaka ya za 2000 ngo hari hasigaye izigera ku bihumbi 40, kimwe n’inkura ngo zabarirwaga mu bihumbi bitandatu (6000) muri iriya myaka ya 1970 ariko ngo mu myaka ya za 2000 zasigaye ari 15 gusa.

UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Aliko ibyo Magufuli avuga ndabyemera 100%, kuko Tanzania ifite ubutaka buhagije, kandi barahinga, ndumva nta kibazo cyo gutunga abana cg se cyo kubaka bagira, kuko urebye ibihugu byinshi byateye imbere, abategetsi bagiye basaba abaturage kugabanya imbyaro, batinya ko abaturage babera umutwaro igihugu, aliko kuri ubu bafite ibibazo by’abakozi, kuko abara bahari bagenda basaza kandi na young generation ihari yo kubasimbura, ejo nahoze nsoma amakuru ko ubuyapani buri gukingurira abimukira kuko bakeneye abakozi, abanyagihugu bakora babaye bake!
    Ni byiza kubyara bemshi iyo igihugu gifite ubushibozi, kuko ni nacyo Imana yabwiye Adam ngo agenda abyare yororoke, akorere isi! none twe abantu turi kubasimbuza amarobo!

    • Nibyo koko Tanzania ifite ubutaka buhagije.Isi yose ifite ubuso (area) budatuwe.Uretse ahari amashyamba,hari Imisozi idatuwe,Ubutayu (desert),etc…Ubutayu bwonyine ni 1/3 y’ubutaka bwose bugize isi.Aho hose haramutse hera (fertile),isi ishobora guturwa na Billions/Milliards zirenga 100.Isi nshya izaba paradizo dusoma muli Petero wa 2 igice cya 3 umurongo wa 13,yose izaba yera yose.Bible ivuga ko UBUTAYU bwose buzavaho.Byisomere muli Yesaya 35,imirongo ya 6 na 7.Niba ushaka kuzaba muli paradizo cyangwa kujya mu ijuru,bible igusaba gushaka imana cyane,ukabifatanya n’akazi gasanzwe.Bible yerekana neza ko abantu bibera mu byisi gusa batazaba muli paradizo dutegereje.

  • Socialism si ikintu kweli !!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *