Perezida Macron yatumiwe mu Kwibuka25

Amakuru yemezwa na JeuneAfrique aravuga ko Leta y’u Rwanda yatumiye Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mutumirwa ariko ngo ntabwo arasubiza niba azitabira.

Perezida Kagame i Elysee yakiriwe na Macron.
Perezida Kagame i Elysee yakiriwe na Macron muri Gicurasi

Ubu butumire bugaragaza indi ntambwe mu kubana k’u Rwanda n’u Bufaransa kuva Perezida Emmanuel Macron yatorwa.

Ibi bihugu bifitanye amateka mabi, Leta y’u Rwanda ishinja Leta y’u Bufaransa kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside.

Leta y’u Bufaransa ntiyigeze yemera uru ruhare ishinjwa, gusa uwari Perezida w’iki gihugu Nicolas Sarkozy mu 2012 asura u Rwanda yemeye ko igihugu cye cyakoze amakosa mu gufata imyanzuro ku byabaye mu Rwanda.

JeuneAfrique ivuga ko ifite amakuru ko ubutumirw bwa Perezida Macron yabwohererwjwe mu ntangiriro z’iki cyumweru ariko ibiro bye bikaba bitarasubiza abatumiye.

Bikekwa ko Macron atiyiziye yakohereza intumwa yo ku rwego rwo hejuru.

Muri Gicurasi 2018 Perezida Kagame yasuye mugenzi we i Champs Elysées nyuma u Bufaransa bunashyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku bunyamabanga bukuru bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, umwanya yanatorewe.

Perezida Kagame na Macron bashobora kandi guhura no kuganira iruhande rw’inama yitwa One Planet Summit izabera i Nairobi tariki 14 z’uku kwezi. Inama mpuzamahanga ku bidukikije izaba ibereye bwa mbere muri Africa.

Perezida Kagame ari mu bayitumiwemo, nubwo ataremeza kwitabira kwe, naho Perezida Macron ari mu bafatanyije na Perezida Uhuru Kenyatta kuyitegura nk’uko bivugwa na JeuneAfrique.

UM– USEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Politike ni amacenga koko.Ejo twashinjaga France gukora Genocide.None France ibaye inshuti itumirwa kwizihiza Memorial Genocide.
    Niko iyi si imeze.Iyoborwa na Politike,ikayijyana aho ishatse.Ikibazo nuko Politike rimwe na rimwe ijyana mu ntambara,iyo ibihugu bitumvikanye.Reba uko Amerika imeranye na Russia yifatanyije na China.Isaha n’isaha barwana tugashira,kuko noneho bakoresha bombes atomiques .Mujye mujya kuli Youtube buri munsi murebe ukuntu intambara ya 3 ishobora kuba.Tujye dukurikira ibibera mu isi,kuko bitugiraho ingaruka,zaba nziza cyangwa mbi.Jyewe nemera ntashidikanya yuko hazabaho imperuka nkuko mbona benshi babyandika hano,bifashishije n’imirongo ya bibiliya.Izaterwa n’abanyepolitike.

  • Azaze cyangwa arorere muri bose ntawendaga kuzagarura ababyeyi n abavandimwe bacu bishwe bunyamaswa.

  • Jenoside yabaye mu Rwanda Prezida Macron akiga secondaire (lycee). Mu mateka atamufasheho cyane, n’aya yacu arimo!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *