• 14/12/2019 10:30 25

Perezida Kagame yahaye imbabazi Kizito Mihigo na Ingabire Victoire  

*Uwari umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports na we yarekuwe uyu munsi

Itangazo rya Minisiteri y’ubutabera ryamenyesheje ko inama iyobowe na Perezida Kagame yemeje gufungura abagororwa 2140 bujuje ibisabwa barimo Kizito Mihigo na Mme Ingabire Victoire Umuhoza. Aba bakaba bari barasabye imbabazi.

Yishimiye ko afunguwe

Ingabire Victoire yari yarakatiwe imyaka 15 n’Urukiko rw’Ikirenga muri 2013, Kizito Mihigo yari yarakatiwe imyaka 10 n’Urukiko Rukuru muri 2015.

Ingabire ni umunyapoliti utavuga rumwe na Leta wari wahamwe n’ibyaha birimo gupfobya Jenoside naho Kizito Mihigo akaba umuhanzi wari wahamwe n’ibyaha bine birimo ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Abandi barekuwe mu ma gereza atandukanye:

  • Bugesera: 23
  • Nyarugenge: 447
  • Musanze: 149
  • Gicumbi: 65
  • Nyanza: 63
  • Rubavu: 158
  • Rwamagana: 455
  • Nyagatare: 24
  • Huye: 484
  • Muhanga: 207
  • Ngoma: 35
  • Rusizi: 7
  • Nyamagabe: 23

Minisiteri y’ubutabera yatangaje ko ibi byakozwe hashingiwe ku ngingo za 245 na 246 ry’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko umuntu wakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa kimwe cya gatatu (1/3) cyayo;  cyangwa uwakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu (5) akaba amaze gufungwa bibiri bya gatatu (2/3) byayo; cyangwa umaze imyaka makubyari akatiwe igifungo cya burundu cyangwa igifungo cya burundu y’umwihariko, ashobora gufungurwa by’agateganyo iyo: 1° yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi n’iyo agaragarwaho impamvu nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi; 2° arwaye indwara ikomeye idashobora gukira, byemejwe n’itsinda ry’abaganga nibura batatu (3) bemewe na Leta;

N’ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n‟amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

 

Kizito yari abizi?

Muburyo bwatunguye benshi, mu ntangiriro z’iki cyumweru Kizito Muhigo na Jean Paul Dukuzumuremyi bareganwa, baje kuburana ubujurire mu rukiko rw’Ikirenga hahita hatangazwa ko aba baburanyi banditse basaba kureka ubujurire bwabo.

Umuseke watangaje ko hanze y’Urukiko byahise bihwihwiswa ko aba baburanyi bashobora kuba bizeye imbabazi mu gihe cya vuba.

Itangazo rya Minisiteri y’ubutabera ntiryavuze niba na Jean Paul Dukuzumuremyi wareganwaga na Kizito na we yarekuwe.

Amakuru Umuseke wamenye ni uko uwitwa Vedaste Kimenyi wahoze ari Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports wafunzwe umwaka ushize yarekuwe kuri uyu wa gatanu nimugoroba. Uyu yari yahamijwe ibyaha birimo kurigisa cyangwa konona umutungo w’iki kigo REG yakoreraga. Amakuru yemeza ko we yarekuwe by’agateganyo.

Kizito Mihigo kuwa mbere yaretse ubujurire bwe abantu baratungurwa none yababariwe. Photo/Archives/Umuseke
Kizito Mihigo kuwa mbere yaretse ubujurire bwe abantu baratungurwa none yababariwe. Photo/Archives/Umuseke

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Ubu ni ubudasa! Igihugu cyacu gifite ubuyobozi bushishoza! Hari abagiye kubyirata ariko ikigaragara byavuye mu bushake bwa kigali. Iri ni isomo ku banyapolitke bacyumva ko opposition ari imidugararo oyaaaa! Frank Habineza azabahe ubuhamya! Mureke twiyubake ……ku nyungu rusange! Twirinde inyungu zacu bwite cyangwa iz’agatsiko runaka!!!

    Only Rwanda will not changed in Rwanda

  • Ibi ndabikunze cyane,noneho u Rwanda rurimo kwereka amahanga ko rufite Politike nzima kdi idaheza,nyuma yuko DGPR na PS Imberakuri nk’amashyaka ya opposition yiyamamaje bwa mbere akabona imyanya mu nteko,ubundi ibintu bigoye kubyumva ukurikije uko amatora akorwa muri Afurika,noneho ubu imfungwa abazungu bita iza Politike zarekuwe,ibi ni ugugucecekesha abanenga u Rwanda, ngirango babonye ko icyo ubuyobozi buriho bugamije ari ukwishyira ukizana,no guharanira ko buri munyarwanda yagira uruhare mu kubaka u Rwanda twifuza,wakoze Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,harakabaho u Rwanda n’abanyarwanda

  • Nishimiye iri rekurwarya Nyakubahwa Ingabire Umuhoza Victoire.Tumurinyuma.

  • Ibi ntabwo aribyi kuko ntawamenya wasanga aribo bagambanyi bejo.(kizito na ingabire victoire)

  • Ibi ntabwo aribyi kuko ntawamenya wasanga aribo bagambanyi bejo.(kizito na ingabire victoire)

    • Umuntu ni mubi ahinduka nk’ikirere. Ejo wasanga ari wowe wabaye umugambanyi kuko na bariya baratunguranye. Lynda rinda izamu ryawe kandi wongere ubwenge nubushishozi igihe cyose ugiye kuvuga cga kwandika

  • Perezida burya ni umubyeyi pe, ukurikije ibyaha baregwa kubaha imbabazi byari bigoye, bisaba umuntu ufite umutima ubabarira nka President!

  • Ingabire uzibeshyee wongere uzane ingengas, bazagusubizamo. Genda subira muli HOLLNDE wisangire umugabo wawe mutera akabariro

  • buriya rero ntawamenya igishingirwaho hatangwa imbabazi ese buriya ukurikije ibyaha bariya bantu baba barezwe bakwiye guhabwa imbabazi gutyo tu ? ese ko ubundi baba bakoreye ibyaba perezida wenyine ko ariwe uvugwa ko yatanze imbabazi kuki abaturage izo mbabazi batazigiraho uruhare?

  • Baramwaye. Agati kashyizweho n’Imana ntigatengurwa n’umuyaga.

  • Wakoze mubyeyi wacu. Imana ihe umugisha igihugu cyacu.

  • Nibyiza kuba yavuzeko agiye huharanira ko nabagenzi be asizemo bagomba gufungurwa. kandi na Kizito yavuzeko agiye gukomeza ibikorwa bye kunga abanyarwanda.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *