• 13/12/2019 8:10 06

Perezida Kagame yaganiriye n’abavuga rikijyana bo mu Ntara y’Amajyepfo

Perezida Paul Kagame yaraye aganiriye n’abavuga rikijyana mu Ntara y’Amajyepfo abasaba kwibuka ko amafaranga agenerwa iriya ntara atagomba kuburirwa irengero ngo nibabaza abayobozi aho yarengeye bahayoborwe, bananirwe kuhasobanura. 

Perezida Kagame yaganiriye n’abavuga rikijyana mu Ntara y’Amajyepfo

Abavuga rikijyana bagera kuri 600 bo mu Ntara y’amajyepfo bibukijwe ko Abanyarwanda bafite amateka yabo ya kera bakwiriye kuvanamo amasomo atuma bikemurira ibibazo bitabaye ngombwa ko bibyigishwa n’abanyamahanga babihemberwa.

Perezida Kagame yavuze ko nta wundi azabaza imikorere mibi mu nzego batari abayobozi.

Ati: ” Ese ubu dukeneye utwibutsa gucunga neza ibyo dufite.”

Umukuru w’igihugu yanenze abafite imyumvire y’uko hari abantu bagomba kwibutsa Abanyarwanda ububi bw’ubukene.

Ngo niba hari abantu bumva ko gukenesha abaturage bo bagakira bazabyungukiramo bibeshya kuko nta mucuruzi wakwishimira kugira iduka ariko ntabone abaguzi kuko abaturage bekennye.

Avuga ko guhindura iriya myumvire aribyo byafasha mu iterambere. Abayobozi bumva ko ngo kumera neza kwabo ari byiza kurusha ko abaturage bamera neza ngo baba bibeshya.

Perezida Kagame yavuze ko kuba hari amaduka yo muri Huye yari yarafunzwe ngo byatewe nabo bakoraga nabi.

Kuba ngo barongeye bagafungurira ngo nibadakosora imikorere mibi azasaba ababishinzwe bongere babafungire kuko ngo imikorere mibi ntigomba kwihanganirwa.

Yasabye abafunguriwe ngo bakore kuvugurura nk’uko bari barabisabwe.

Bamwe mu bikorera babwiye Umukuru w’igihugu ko ikemezo cyo kubafungira cyafashwe n’Akarere ka Huye ariko batabwiwe impamvu.

P.Kagame yanenze iyo mikorere yo kutabwira abarebwa n’ikibazo runaka uko giteye ngo ingamba zifatwe babyumvikanyeho, asaba guhindura iyo mitekerereze.

Perezida Kagame kandi yasabye ko uburezi bwakomeza gushyirwamo ingufu kugira ngo ibipimo mpuzamahanga bijye bidushyira mu myanya ya mbere.

Avuga ko ubusanzwe mu zindi nzego bigaragara ko dutera imbere ariko ngo mu burezi bikaba ibindi, asaba Minisiteri y’uburezi guhindura iyi sura.

Yababwiye ko bibabaje kuba hari ibyo bemeranywaho ariko bamara gusohoka bikibagirana.

Ku byerekeye umutekano Perezida Kagame yavuze ko ibyo Abanyarwanda bubatse bagomba kumva ko kubirinda ari inshingano zabo.

Yavuze ko ubusanzwe umutekano uva mu buryo abantu babana.

Ngo kuba muri iyi Ntara haragiye havugwa umutekano muke, biterwa n’abaturanyi kandi ngo ubusanzwe abaturanyi barahahirana, ariko iyo babaye babi bisaba ko umuntu yishakamo ibyo yari busabe umuturanyi.

Kwigeza kuri byinshi bishoboka nabyo ngo bitanga umutekano.

Yavuze ko umutekano muke umaze iminsi mu Majyepfo no mu Majyaruguru.

Perezida Kagame yavuze ko hashize iminsi hari ibiganiro n’abaturanyi byo kubereka ko u Rwanda rwifuza kubanira neza n’abaturanyi.

Avuga ko iby’umutekano muke wavuze mu Majyepfo utewe n’abaturanyi ngo byari bigamije gushotora u Rwanda ariko rwabyitwayemo neza rurabyihorera kuko hari umurongo uba utararengwa.

Ngo u Rwanda iyo ruza gukora nk’uko hari bamwe batekerezaga ko rwakora kuri kiriya kibazo, ibintu byari bube bibi kurusha uko byagenze.

P.Kagame yibukije abantu bose  ko ‘u Rwanda ari agati gasharira utapfa kurya gusa’.

Biteganyijwe ko usibye Nyamagabe kuri uyu wa Kabiri akazanasura Akarere ka Rusizi.

Abavuga rikijyana muri Ntara y’Amajyepfo baganira na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere
Umukuru w’igihugu yumva ibitekerezo by’abavuga rikijyana mu Majyepfo

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

14 Ibitekerezo

  • Ririya soko bigaragara neza ko ryadindijwe n’abantu bafite ububasha bukomeye. Nk’uko byagendekeye irya Muhanga na Rubavu. Umuvugizi w’abashoye imari muri ririya soko ry’i Nyamagabe, bamubaza aho byapfiriye akavuga ko ntacyo yatangaza atabiherewe uruhushya na Meya. Wabaza Meya ati nimubaze rwiyemezamirimo twaryeguriye! Bose icyo batinya kiri hejuru yabo ntabwo kiri mu karere. Tekereza nko kubona n’umuntu ajya kuvuga ko abakoreraga mu isoko ryashenywe irindi ntiryubakwe ngo rirangire babahombeje, ariko agasaba ko amazina ye adatangazwa!!! Abanyarwanda baracyatinya iki ko ubwoba bwarangije kubiyicira? Aka ya ndirimbo ya Corbillard, urupfu rubaza umuntu ruti: kuki ukivuga kandi warangije gupfa?

  • Umuyobozi wemeza ko basenya isoko rusange ricururizamo abantu amagana, rigahahiramo abantu ibihumbi, akarisimbuza shantiye itubakwa ngo irangire, ibikorwa by’ubucuruzi no guhahirana bikimukira mu mihanda no mu manegeka, ibindi bigahagarara, imyaka itatu igashira uwa kane ukikubitamo, uwo muyobozi atekereza ko iyo agiye imbere y’abo baturage avuga iterambere bamubona gute? Jye mbona hari abantu batagira isoni pe!!

  • Ndabona ari abacungagereza barimo gukora uburetwa.

  • Kubwange Ndabona Ibyaririya Soko Ntamuyobozi Wabibazwa Nonese Niba Ubaza Umwe Munshyize Hamwe Kuryubaka Ubahagarariye Akakubwira Ati Turacyavugana Na Bank Ubwose Meya Yabikoraho Iki Kdi Byanshyizwe Mubikorera .

  • Ifoto yambere mwari mwashyizeho twabonaga arabanyururu barigutunganya ahohantu.Biteye ndibaza.

  • KAMANGU ni KAMANGU koko, hariya ntamucungagereza urimo rwose!, kdi icyongeyeho ntago abacungagereza bakora imirimo y’uburetwa, bakora imirimo y’igihugu kandi barayihemberwa ! ujye ujijuka.

  • Abavuga rikijyana!!! Ijambo ryijyana ubwo riba rijya hehe ra? Kugira gute? Nyiraryo abwirwa n’iki ko ryageze iyo rijya? Rigaruka kubimubwira? Nta kintu ntinya nk’ijambo ritajyanwe na nyiraryo! Wakubitana naryo ukabwirwa n’iki ko riturutse ku witwa nyiraryo? Ese ubwo uwitwa ko avuga rikijyana wamenya gute ko avugira abandi cyangwa yivugira? Ko yatumwe cyangwa “yitumye”?

    • @Mawazo, iri jambo abavuga rikijyana ndyanga kubi bazarishakire irindi rivugitse neza

  • Bajye barivuga ryijyane iwabo apana iwanjye cg mumatwi yanjye.

  • Ngo “ABAVUGA RIKIJYANA” cyangwa ni abafite amafaranga bo muri Huye?!

    Aya magambo ndayarambiwe.

  • Ariko mwambwira mwe mubindusha,Abavuga rikijyana baba barabigenje gute ngo ryijyane ? Cg abavuga ntiryijyane bo byabusaniye hehe ?

  • Abahungu n’abakobwa bagenda ibilometero baje kutwigisha icyo ubukene ari cyo, imirire mibi, uko twagaburira abana bacu. Tunafite impuguke zambara amakote zikaza kwigisha u Rwanda uko twakwiyunga. Kuki mushobora kubyemera?”.

    Ubu butumwa umuseke mwe ntimwabubonye? Nizereko wa miss yunvishe

  • Muri rusange ijwi rigenda ku muvuduko wa metero 340 mu isegonda. Naho umuvuduko w’isasu nk’irya Kalachnikov (tuvuge), ni metero 710 mu isegonda. Mu giterezo cyanjye, uvuga rikijyana ni uwo ijwi rye rigenda ku muvuduko wa metero 340 mu isegonda, ariko isegonda ku yindi rishobora guherekezwa na ririya sasu rigenda metero 710 mu isegonda. Wowe urabobona gute?

  • Ariko abandika comments kuri iki kinyamakuru ntakiza bajya babona??????? ko bahora bandika ibibi k’ubuyobozi? ese nta editors bagira? muritonde mutazaba iteme riteranya abayobozi n’abaturage , cg mukazaba umusemburo wo gusenya aho kubaka
    Mujye mushaka ibyiza , ntawashaka ibibi ibyiza ibibi bihari, baba bagishakisha ibisubizo, naho kuvuga rikijyana nizina umunyamakuru yabihaye banza atariko uwahuye nabo yabise ni hatari

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *