Kagame yahaye Al Sissi ubuyobozi bwa AU
Uyu mugoroba Perezida Paul Kagame wari umaze umwaka ayobora Umuryango wa Africa yunze ubumwe yahaye mugenzi Abdel Fattah Al Sissi wa Misiri ubuyobozi bw’uyu muryango. Visi Perezida w’uyu muryango azaba ari Cyril Ramaphosa uyobora Africa y’epfo.

Ni umuhango wabereye ku kicaro gikuru cy’Africa yunze ubumwe i Addis Ababa muri Ethiopia.
Mu ijambo yavuze mbere yo guhererekanya ubuyobozi na mugenzi we, Perezida Kagame yavuze ko amavugurura yatangije muri uriya muryango agomba gukomeza akagera ku ntego zayo.
Yavuze ko Africa ibihugu bigize Africa bakwiye gukorana ku nyungu rusange z’abatuye uyu mugabane.
Yashimye abo bakoranye bose harimo abayobora za Komisiyo, ndetse n’umukuru wazo ariwe Mahamat Fakki.
Perezida Kagame yavuze ko yizeye neza ko ikivi cye kizuswa neza na Perezida Al Sissi akageza Umuryango w’Africa yunze ubumwe ku rwego rwiza.



UM– USEKE.RW
2 Ibitekerezo
Muzehe wacu rwose yayoboye neza iyo ba mureka agakomeza imihigo!
President KAGAME yerekanye ko ashoboye.N’abandi ba presidents barabyivugira.Africa ikennye kubera cyacyane Corruption na Mismanagement.Reba ibihugu bikennye cyane nka DRC,Congo Brazaville,Gabon,etc…nyamara bifite Minerals nyinshi cyane.
Gusa tujye twibuka ko abantu ubwabo badashobora gukemura ibibazo isi yikoreye.Ndetse usanga ahanini ari abantu ubwabo bitera ibibazo:Intambara,akarengane,ruswa,kwiba,ubusambanyi,etc…Nicyo gituma ku munsi wa nyuma Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,igaha Yesu ubutegetsi bw’isi yose,akayigira paradizo,ariko abanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Byose byanditse muli bible yawe.