• 12/12/2019 7:50 33

Perezida Erdogan aratangira kuyobora Turukiya mu bubasha busumba ubwo yari afite

Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan nyuma yo gutsinda amatora ku cyumweru ububasha bwe nka Perezida bugiye kwiyongera.

Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan yatsinze amatora

Ububasha bw’Inteko ishinga amategeko kuri Perezida bwagabanyijwe, ndetse n’umwanya wa Minisitiri w’Intebe uvanwaho, hagendewe ku itegeko nshinga rishya ryemejwe muri Referundumu umwaka ushize.

Muharrem Ince utavuga rumwe na Recep Tayyip Erdogan yavuze ko igihugu cye kinjiye mu gihe kibi k’imiyoborere aho ubutegetsi bwihariwe n’umuntu umwe utagira umuvuguruza.

Erdogan yaraye atowe n’amajwi hafi 53% mu matora yarimo guhangana gukomeye.

Uwo bari bahanganye, Muharrem Ince yagize amajwi 31%, nubwo aho yiyamamarizaga habaga hari abantu benshi.

Erdogan afite imyaka 64, afatwa nk’uwateje imbere cyane ubukungu bwa Turukiya, ndetse igihugu agishakira abafatanyabikorwa bakomeye.

Abamunenga bavuga ko atihanganira abamurwanya mu bitekerezo, ndetse ngo yafungishije abasaga 160,000.

Mu bamwifurije ishya n’ihirwe barimo Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya wavuze ko Erdogan afite imbaraga za politiki kandi ashyigikiwe.

Mu mavugururwa yakozwe ku itegeko nshinga aho Perezida afite imbaraga nyinshi, ni Erdogan uzajya ashyiraho abayobozi mu nzego zo hejuru, barimo ba Minisitiri, na ba Visi Perezida ndetse ni na we uzajya utegeka ko hajyaho ibihe bidasanzwe mu gihugu.

Abanenga impinduka ziri muri iyi miyoborere yemejwe na 51% muri Referendumu bavuga ko nta wundi muntu uzaba ushobora kugira icyo avuga gitandukanye n’ugushaka kwa Perezida.

Erdogan yavutse tariki 26 Gashyantare 1954, yabaye Perezida muri 2014. Mbere yaho yabanje kuba Minisitiri w’Intebe hagati ya 2003 – 2014, ndetse yabaye Umuyobozi w’umugi wa Istanbul hagati ya 1994 – 1998.

Muharrem Ince utavuga rumwe na Recep Tayyip Erdogan yavuze ko igihugu kigiye kuborwa n’umuntu umwe utavuguruzwa
Ku batuye Turukiya Recep Tayyip Erdogan bamufata nk’umucunguzi wasubije ijambo igihugu cyahoranye nyuma y’imyaka 100 ishize

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Uyu ashobora kuzateza intambara ya 3 y’isi.Kubera ko ashaka kuba inshuti ya PUTIN kandi Turkey iba muli NATO/OTAN.Mu minsi yashize,yemeye kugura anti-missiles yitwa S-400 yakozwe n’Abarusiya.Kandi amategeko ya NATO ntabyemera.Muribuka abwira Abanyamerika ngo bave mu mujyi wa Syria witwa Manbij awufate ku ngufu.Amerika yaranze.Ibi byerekana ko umunsi umwe NATO ishobora gusenyuka.
    Muli Turkey,Belgium,Germany na Holland NATO ihabitse atomic bombs nyinshi.Nkuko military generals benshi bavuga.ibintu byateza intambara ya 3 y’isi bimaze kuba byinshi.Iramutse ibaye isi yashira kuko barwanisha atomic bombs noneho.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *