• 21/01/2020 4:29 51

PeaceCup2019: Nyuma yo gutsindwa na Rwamagana City,APR FC izahura na AS Kigali muri 1/8

Nyuma ya tombola y’uko amakipe azahura muri 1/8 mu gikombe cy’Amahoro cya 2019 yabaye kuri uyu wa Gatandatu yasize ikipe ya APR FC izahura na AS Kigali mu gihe Rayon Sport yo izacakirana na Marine FC .

Rwamagana City FC yatsinze APR FC 1-0

Ni nyuma y’imikino yo kwishyura yo mu ijonjora ry’ibanze nubwo APR FC yatsinzwe na Rwamagana City igitego 1-0 ntibyayibujije gukomeza kuko yari yatsinze umukino ubanza ibitego 2-0.

Ikipe ya Rwamagana yazamutse nk’ikipe yatsinzwe neza (Best looser).

Mu makipe 20 yagombaga gukina iyi mikino y’ijonjora ane niyo yagombaga gusezererwa mu gihe andi 6 yabonye itike yo kuba yaratsinzwe neza.

Unity FC yasezerewe na Mukura VS ku giteranyo cy’ibitego 5-0, Interfoce isezererwa na Intare FC ku giteranyo cy’ibitego 4-1 naho Vision FC isezererwa na Bugesera FC mu gihe ku rundi ruhande Sunrise FC yo yagombaga gukina na Espoir yikuye mu irushanwa.

Imikino ibanza izakinwa tariki 12 na 13 Kamena, 2019 naho imikino yo kwishyura izabe tariki 15 na 16 Kamena 2019.

Uko amakipe azahura muri 1/8:
12/6/2019

Mukura VS vs Kiyovu
Etoile de L’est vs Police
Gicumbi vs Espoir
Intare vs Bugesera

13/06/2019

APR FC vs As Kigali
Marines vs Rayon Sports
Gasogi vs Rwamagana
Hope FC vs Etincelles FC

Bamwe mu bafana bakuru ba APR FC ntibishimiye uko yatsinzwe na Rwamagana FC
Abakinnyi ba Rwamagana FC bishimiye ko bakoze mu jisho ikipe ikomeye nka APR FC

Bamwe mubakinnyi ba APR FC bagize imvune
Hari abafana benshi ba APF FC baturutse i Kigali
Abafana Rwamagana FC nabo ntibari bake
Ni umukino wagiye uhagarara kenshi kubera imvune za hato na hato
Ab’i Rwamagana bari benshi kandi bari mu ngeri nyinshi

Jean Paul NKUNDINEZA 

UMUSEKE.RW

4 Ibitekerezo

  • APR ntabwo yagombye kuba nka panthère noires cyangwa Nyamabuye..yagombye kimwe n’ayandi makipe kwirwariza..Managment yayo na finances zayo bigatandukana na budget ya RDF kimwe nayandi makipe. FERWAFA igakora akazi kayo ko kugenzura ubuzima gatozi bw’amakipe yitabira championnat yu Rwanda.

  • Ikipe yacu isigariye kw’izina gusa, ese ubuyobozi bw’ikipe yacu ntiburabona ko bwibeshye guha abakinnyi b’abanyarwanda gusa kandi bose badafite impano kimwe nakumiro kuba tugeze naho gutsindwa nizo muri deuxième division. KNC afite ukuri bwo kubabara ko atahuye na APR FC ndamwemeye ko azi kuyobora ikipe no kumenya kureba abajenjetse mu kubaka ikipe bayobora. His Excellence natabare ikipe naho ubundi isigariye kw’izina gusa uyu mwaka tubabaye kurushya indi yose.

    • Ariko abanyarwanda tuzajijuka ryari? Ubu ko His Excellence uri kumuzana mubibza bya APR gute?

  • […] Download Image More @ https://www.umuseke.rw […]

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *