• 07/12/2019 10:27 31

PeaceCup2019: Bigoranye umukino ubanza wa 1/2 Rayon Sports itsinze As Kigali 2-1

Ikipe ya Rayon Sports izigamye amanota atatu y’umukino ubanza wa 1/2 mu Gikombe cy’Amahoro, itsinze As Kigali ibitego 2-1 mu mukino ugoye cyane urangiye Rayon Sports ibonye ikarita itukura.

Umukinnyi Irambona Eric asohoka mu kibuga nyuma yo kwerekwa ikarita itukura

Umukino watangiye ushyushye cyane, mu minota ibanza (6’),  Mugheni Kakule Fabrice yafunguye amazamu ku ruhande  rwa Rayon Sport.

Bidatinze ku munota wa 12’ w’umukino Michael Sarpong yaje gushyiramo icya kabiri.

AS Kigali na yo yakomeje gukina neza ku munota wa 29’ rutahizamu Ndarusanze Jean Claude wari wababje hanze yinjira asimbura anatsinda igitego.

Ntibyaje guhira As Kigali yagiye ihusha amahirwe menshi, ndetse igitutu cyayo cyatumye Rayon Sport isoza umukino ari abakinyi 10, nyuma yo  kwerekwa ikarita itukura ku munota wa 77’ ku mukinnyi Irambona Eric Gisa.

AS Kigali barenguye umupira awufatisha amaboko abigambiriye.

Umutoza wa AS Kigali, Mateso yatangaje ko habayemo uburangare mu minota 20’ ibanza y’umukino, ariko ngo mu mukino wo kwishyura uzaba ku wa gatandatu w’iki cyumweru bazabikosora.

Kuri uyu wa kane tariki 27 Kamena, SC Kiyovu izahura na Police FC (Stade de Kigali, 15h00) mu mukino ubanza wa 1/2.

Igitego cya kabiri cya Sarpong nticyaciye intege As Kigali yakomeje gusatira
Umutoza Mateso Jean de Dieu n’abahungu be bagerageje ariko amahirwe ntiyaba ayabo
Aba ni 11 babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports
As Kigali ifite akazi ko gutsinda umukino ukurikiraho kugira ngo igere ku mukino wa nyuma

AMAFOTO @Kubwayo  Adrien
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Maze igihe nitegereza umukino wa AS Kigali…..nabonye impinduka ikomeye cyane cyane muri iki gikombe cy’amahoro kuri uyu mwana Nshimiyimana Marc Govin wambara numero 13 ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo! Uretse n’igitego kiza yatsinze APR mu mukino ubanza wabo, usanga uru ruhande rw’iburyo arukinaho neza kuko azamuka cyane, akihuta kandi akamenya no kugaruka inyuma ku mwanya we! Ejo bwo byarigaragaje ko yakoresheje cyane Irambona Eric kugeza ubwo bimurenze akanafatisha amaboko umupira barenguye….! Govin komereza aho…..uzagera kure nukomeza guhabwa umwanya wo gukina! Mbona usigaye urusha uriya murundi gukina neza kuri uyu mwanya! Big up

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *