• 18/01/2020 2:56 15

PeacCup2019: As Kigali ku mukino wa nyuma isezereye Rayon Sports kuri Penaliti

Mu mukino wa 1/2 wo kwishyura wakinwe kuri uyu wa Gatandatu warangiye ikipe ya As Kigali yageze ku mukino wa nyuma isezereye Rayon Sports kuri Penaliti 4-2.

AS Kigali ikatisha itike y’umukino wa nyuma

Ni nyuma y’uko umukino wari warangiye ikipe ya As Kigali itsinze ibitego 2-1 ariko kuko umukino wabanje Rayon na yo yari yatsinze ibitego 2-1 byabaye ngombwa ko hitabazwa Penaliti.

Ni ikipe ya Rayons Sports yakinnye idafite Irambona Eric wabonye ikarita y’umutuku mu mukino ubanza na Kakule Mugheni Fabrice wujuje amakarita 2 y’umuhondo.

As Kigali ni yo yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 45 w’umukino cyatsinzwe na Nzayisenga Fuadi nyuma y’ishoti Nsabimana Eric bakunda Kwiga Zidane yari ateye ariko umupira ugafata umutambiko w’izamu, Fuadi agatera ikitwa Garrincha umupira ujya mu rushundura.

Ku munota wa 48 nibwo As Kigali yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Karanda Frank nyuma yuko Benedata Janvier yari azamukanye umupira Zidane akawumwaka arawukata Karanda ahita areba mu izamu.

Ku munota wa 71 w’umukino nibwo Sarpong Michael yabonye ikarita y’umutuku  nyuma yo gukorera ikosa Nsabimana Eric bakamuha umuhondo ariko ntiyabyishimira imbere y’umusifuzi ahita amuha n’ikarita y’umutuku.

Ku munota wa nyuma w’inyongera nibwo ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego kiyigeze muri Penaliti cyatsinzwe na

Mutsinzi Ange Jimmy, nyuma yuko As Kigali yari yizeye ko yamaze kugera ku mukino wa nyuma.

Umunyambanga wa Leta muri MINEDUC, Isaac Munyakazi yarebye uyu mukino

Amafoto yafashe na KUBWAYO Adrien

IRADUKUNDA Yvonne
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *