PAYAGE: Coaster ya RFTC yabuze feri igonga imodoka nyinshi ziyiri imbere
Mu masaha y’igitondo kuri uyu wa mbere impanuka ikomeye yabereye Payage ku muhanda mukuru uva mu Mujyi ugana i Remera, imodoka ya Coaster itwara abagenzi ya sosiyete ya RFTC yagonze imodoka zinyuranye nto zari mu wundi mukono imbere yayo, ku bw’amahirwe nta we yahitanye.

Ababibonye bavuga ko iriya modoka yagonze imodoka zigera muri eshanu ubwo yaburaga feri igeze kuri Kiliziya ya St Famille ikimara gukata rondpoint igana mu nzira z’i Remera ivuye mu Mujyi.
Kayitani ni we wari utwaye iriya modoka akimara kubura feri mu masaha ya saa tatu mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, yagerageje guhunga izindi modoka zari imbere ye, abagenzi bamwe bashaka gusimbuka imodoka igenda kubera ubwoba, ariko ku bw’amahirwe yaje kuva mu mukono we agonga poto z’amashanayarazi n’imodoka zigera muri eshanu zazamukaga zijya Mujyi, imodoka irahagarara.
Umunyamakuru w’Umuseke yaganiriye na bamwe mu babonye iyi mpanuka bavuga ko uwari utwaye imodoka ntako atagize ngo arokore ubuzima bw’abo yari atwaye.
Eng. Eugene Ruzindana yari agiye mu kazi i Nyanza, imodoka ye yagonzwe, yavuze ko umuvuduko wa Coaster wiyongereye, umushoferi ashaka guhunga imodoka zimuri imbere, agonga amapoto y’amashanyarazi na yo agwa ku zindi modoka bituma zigongana.
Ati “Amapoto yaguye ku modoka twese tugenda tugongana uko dukurikirana, kugira ngo ibibazo bibe bike ni uko imodoka zacu zazamukaga.”
Nyuma imodoka yakomeje kugenda igonga amapoto irahagarara igeze hepfo kuri Payage.
Uyu wagonzwe avuga ko bakwiye kwishyurwa hakurikijwe amasezerano bafitanye na sosiyete z’ubwishingizi n’ibiri buve muri raporo ya Police.
SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney yabwiye Umuseke ko mudasobwa ikoresha ibyuma bimwe na bimwe by’iriya modoka yazimye itera kudakora neza kwabyo harimo no kubura feri, nibwo ngo yagiye igonga amapoto atatu y’amashanyarazi, zigwira ibindi binyabiziga byo mu kundi kuboko na byo bigenda bigongana.
Ati “Imodoka eshatu ni zo zangiritse bikabije, izindi ebyiri ntizangiritse bikabije, hakomeretse umushoferi n’umumotari.”
Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda yashimye uburyo uriya mushoferi yitwaye arengera ubuzima bw’abo yari atwaye n’ubwo ibindi binyabiziga byangiritse. Yasabye abafite ibinyabiziga kujya bibuka gukoresha isuzuma ry’uko bihagaze (control technique).










AMAFOTO@NKUNDINEZA/UMUSEKE
Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW
5 Ibitekerezo
IMANA Ishimwe ubwo nta muntu wahasize ubuzima
Imana ishimwe ubwo nta wahaburiye ubuzima, ibinyabiziga byo bizasanwa cyangwa hagurwe ibindi!
Amen
Imana ishimwe yo yatabaye ubuzima bw’abantu ntihagire ubuhaburira.
Eugene Ruzindana umuyobozi wa Kavumu TVET
Eugene Ruzindana umuyobozi wa Kavumu TVET School niyihangane Imana iracyamurinze.