Pasiteri Niyomungere avuze inzira yose ya "operation yagejeje Rusesabagina i Kigali" - UMUSEKE

Pasiteri Niyomungere avuze inzira yose ya “operation yagejeje Rusesabagina i Kigali”

Urukiko rwanzuye ko Pasiteri Niyomungere Constantin wazanye mu ndege imwe na Rusesabagina akaba ari na we “wamugejeje i Kigali” atanga amakuru.

Pasiteri Niyomungere bivugwa ko yazanye mu ndege imwe na Rusesabagina

Ikemezo cy’Urukiko ko Pasiteri Niyomungere yumvwa nk’utanga amakuru cyabanje gukurura impaka, Rusesabagina agaragaza byaba atari byo koku yamureze ndetse akaba n’ “uwamugambaniye”.

Urukiko rwanzuye ko afatwa nk’Umutangamakuru aho kuba umutangabuhamya.

Uyu mugabo w’Umupasiteri avuga ko ari mwene Nzubigize Francois na Iyamuremye Beata, akaba aba i Bruxelles, ngo yavutse tariki 17/06/1976.

 

Rusesabagina ntiyababajwe n’uko hari abaturage bishwe na FLN

Uyu Mupasiteri yavuze ko yamenyane na Rusesabagina Paul muri 2017, aza kumubwira ko ashaka ko yazamufasha kugera mu nzego zo hejuru i Burundi.

Pasiteri Niyomungere ngo yamuhuje n’undi wamugeza ku nzego ashaka ariko kuko atari Umunyepolitiki ahitamo kureba uko agabanya ibiganiro na Rusesabagina. Nyuma ngo yaje kumenya ko Rusesabagina hari inyeshyamba zikorera mu Rwanda zishe abantu, aramuhamagara nyuma amubaza niba koko ingabo zishe abantu ari ize, avuga ko ari ize.

Ati “Ikibazo si uko abantu bapfuye, ikibazo ni uko Sankara yagiye kubyigamba ku maradiyo.”

Uyu Mupasiteri “Rusesabagina avuga ko ari umugambanyi kuri we”, we avuga ko yatangajwe no kuba Rusesabagina nta bwoba nta n’umutima umuciro urubanza kuba hari abantu bapfuye.

Hari mu kwezi kwa Kabiri 2020 nibwo ngo Urwego rw’Ubugenzacyaha rwaje gusanga Pasiteri Niyomungere avugana na Rusesabagina, ruza no kumushukashuka agera i Kigali arafatwa. Nyuma yo kujyanwa mu iperereza ngo yaje gusabwa gukomeza gukurikirana ibikorwa bya Rusesabagina.

Mu kwezi kwa 7 mu mwaka wa 2020, Pasiteri Niyomungere ari muri Kenya ngo yaje guhamagarwa na Paul Rusesabagina, amubwira ko ashaka kujya i Burundi kureba ingabo ze kuko aho zari muri Repubulika ya Congo Kinshasa zafashwe abandi baricwa.

Uyu Pasiteri ngo yaje kubibwira RIB (uwitwa Michel) amubwira gahunda ya Rusesabagina, undi amubwira ko bazajyana i Burundi.

 

Ni jyewe wateguye ko Rusesbagina afatwa

Pasiteri Niyomungere avuga ko yibazaga uko azajya i Burundi ajyanye na Rusesabagina, akibuka agahinda yatewe n’abana babaye imfubyi muri we ahitamo gutekereza uko azamuzana mu Rwanda.

Avuga ko “Yararaga asenga ngo Imana izamufashe kugeza Rusesabagina i Kigali”, uyu mugabo avuga ko umutima we wari uhagaze kuko ‘Rusesabagina yamutengushye’.

Rusesabagina ngo yishyuye indege izamuvana muri US ikamujyeza Dubai kuko ibyo kujya mu gihugu cy’Uburayi Rusesabagina yari afite ubwoba.

Pasiteri yamaze iminsi ibiri i Dubai, ni we wakiriye Paul Rusesbagina, ndetse ngo bagenda baganira ariko hari umugambi aziranyeho n’inzego z’Ubushinjacyaha z’u Rwanda.

Rusesabagina yumiwe

Nyuma yo kurangiza imirimo yose y’ikibuga cy’indege, Rusesabagina yuriye indege azi ko ajya i Burundi.

Ati “Icyo nakoze, n’umutima wanjye wose nicyaba cyose numva naratuye umutwaro.”

Uyu Mupasiteri ngo yakomeje kurangaza Rusesabagina, aba abajije umukobwa ati “kujya i Bujumbura uvuye aha ni amasaha aya n’aya”

Umukobwa avuga amakuru arenze ayo Rusesabagina akeneye, amubwira buri gihe bifata kuva Dubai ujya ahantu hanyuranye. Indege yari yafashwe nijoro, ubwo Pasiteri yasabye abo mu ndege kuzimya amatara. Pasiteri ngo ntiyasinziriye mu gihe Rusesabagina yari yashyizweyo.

Bakigera hasi haje abagabo babiri, harimo na Michel, ubwo buri wese ajya mu modoka ye Paul Rusesabagina yerekwa inyandiko zo kumufata.

Aha niho duherukanira na Paul!

Mu byo twavuganye Imana ntirimo

Pasiteri Niyomungere avuga ko mu biganiro yagiranye na Paul Rusesabagina nta nahamwe bavuze iby’Imana. Yavuze ko Rusesabagina atigeze aba umuyoboke w’itorero rye.

Yabajije uwishyuye indege, Pasiteri Niyomungere avuga ko atazi uwayishyuye byabazwa ‘Michel’ ukora muri RIB.

Iby’uko indege ihari ngo yabimenye abibwiwe na ‘Michel’ wo muri RIB. Gupanga kumugeza i Kigali ngo byafashe nk’ukwezi.

Paul Rusesabagina na Me Jean Felix Rudakemwa basabwe kugira icyo babaza Pasiteri Niyomungere basubiza Urukiko ko ntacyo kumubaza bafite.

Ubushinjacyaha bwo bavuze ko bwemeranya n’ubuhamya bwa Pasiteri Niyomungere kuko ari bwo bwasabye ko yumvwa n’Urukiko.

UMUSEKE.RW

12 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ntabwo nshyigikiye Rusesabagina kubera ko imana yanga umuntu wese umena amaraso y’abandi.Ariko ndakeka ko iyi ngirwa mukozi-w’imana (pastor) yahawe amafaranga menshi kugirango yemere kumufatisha.Niba koko uyu pastor yakoreraga Imana adakorera inda ye,yari kwigana YUDA wagambaniye Yezu kubera gukunda amafaranga.Muribuka ko Yuda amaze gufata amafaranga bali bamwemereye,yayajugunye mu rusengero,hanyuma ariyahura.N’uyu pastor akwiye kwicuza icyaha cyo GUKUNDA AMAFARANGA,akayasubiza abayamuhaye,hanyuma agasaba Imana imbabazi.Ibi bijye bitwereka ko pastors badakorera Imana,ahubwo baba bishakira ifaranga bitwaje bible n’imisaraba.

    • Ubundi se ni nde muntu wafashe ubutegetsi atabanje kumena amaraso y’inzira-karengane?Benshi bafashe ubutegetsi bafite amaraso menshi y’inzira-karengane ku biganza byabo.Museveni,Kabila,Nkurunziza,Ndayambaje,Salva Kiir,Idriss Deby,Francois Bozize,Idi Amin,Mobutu,Kaddafi,Kayibanda,Habyarimana,etc…Niko politike imera.

  • Ariko Noneho Michelle Rib Nta Rosita ishyushye atabagamo
    Genda canada ucumbukiye benshi
    Ubuse we yahunze iki koko??
    Ndumva bindenze

  • Ariko Noneho Michelle Rib Nta nkuru ishyushye atabagamo
    Genda canada ucumbukiye benshi
    Ubuse we yahunze iki koko??
    Ndumva bindenze

  • Bamuhaye agatubutse sha !!! Nanjye hari Pastor wo muli ADEPR wansabye ngo tugambanire umuntu ndanga.

    • @Nzaramba…hari abagifite umutima kwisi….naho mu mutuka ni intwari, umubyeyi Imana yasigiye kujyana abantu mwijuru…aho ibyo kugambana no kwica, Muri 1994 abantu bahawe angahe ngo bafate imihoro, ubuhiri ngo batangiye kwica abandi batigeze bagirana n´ikibazo na 1?

  • ariko abakozi b’Imana barabuze uyu munyamitwe constantin wananiranywe nabagore niwe wiyita umukozi w’Imana

  • Iyo amakuru atanzwe mu rukiko arimo ibinyoma bigenda bite ko uwayatanze aba atarahiye imbere y’urukiko. Ndashaka kujya kwiga amategeko ariko nibi mbimenye nabyo byaba byiza

  • Mutubwire iyo dini aho byemewe kubeshya no kugambana! Gusa banatubwire niba no gufata ku ngufu byemewe. Munatubwire aho ibi byose babyigira maze nzabimunuzemo, nibere pasitoro!

  • Hahahahahahah Pasitoro se buriya azihana ryari, wakorana numuntu operasiyo ikomeye nkiriya ntumenye amazina ye yombi ngo ni michel niryo wibuka gusa wagira ngo ni umuntu bari bajyanye kuvoma oyaaaa mugabo wi duhenda

  • Ibi rwose ni ugukora Imana mu jisho twiyitirira izina ryayo mu bugambanyi n ubushukanyi.

  • Hari abavugako atabanje kurahira mbere yogutanga ubuhamya.Ubwose ubwo buhamya buremewe? Ese numunyarwanda cyangwa umurundi? Batwereke icyangombwa turebe niba atari mu Rwanda muburyo bunyuranyije n’amategeko.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *