• 28/11/2020 12:43 50

Pariki ya Gishwati-Mukura igiye kwakira ba mukerarugendo, iherutse gushyirwa mu murage w’Isi

Ishyamba rya Gishwati-Mukura riherutse gushyirwa mu bigize Umurage w’isi kubera ubwoko bw’inyamaswa n’ibimera bitaboneka henshi ku isi biyirimo. Ubuyobozi bwa RDB buvuga ko mbere y’impera z’uyu mwaka (2020) ba mukerarugendo bazatangira kuyisura.

Imisozi ya Gishwati muri 2004( Photo©Antoinetorrens)

Iriya shyamba ryatangiye kwitabwaho kugira ngo rihinduke Pariki muri 1970. Nyuma ryaje kwangizwa n’abaturage bariragiragamo amatungo abandi bakarituramo.

Leta y’u Rwanda yaje gushyiraho gahunda yo kurisana kugira ngo ryongere ribe inzitane bityo urusobe rw’ibinyabuzima biribamo rwongere kugubwa neza no kororoka.

Iyi gahunda yatangiye muri 2015. U Rwanda rwaje gusaba Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi, ubumunyi n’umuco (UNESCO) ko ryasuzuma kandi rikemeza ko ririya shyamba rishyirwa mu bigize umurage w’Isi.

Taliki 28 Ukwakira, 2020 nibwo UNESCO bwemeje ko Pariki ya Gishwati-Mukura ishyizwe ku rutonde rw’ibigize umurage w’Isi (World Heritage).

Bivugwa ko impamvu yatumye UNESCO yemera ko Pariki ya Gishwati-Mukura ishyirwa kuri ruriya rwego ari uko Guverinoma y’u Rwanda yerekanye ko yiyemeje kubungabunga ibyanya byayo harimo n’iki cya Gishwati-Mukura.

Ikindi kihariye ni uko Gishwati irimo amoko y’inyamaswa yihariye ku isi, agomba kubungwabungwa.

Muri yo harimo amoko 20 y’impundu (chimpanzees), izi zikaba zibana n’inkende z’ibara ribengerana, inkende z’ibara ry’ubururu n’andi moko y’ibisabantu n’inzoka.

Iyi pariki kandi icumbikiye amoko 232 y’inyoni ziboneka mu gice cya Gishwati mu gihe andi 163 aboneka mu gice cya Mukura.

Pariki y’Ibirunga ni yo yari isanzwe yarashyizwe ku rutonde rw’ibyanya birinzwe na UNESCO. Kugeza ubu ku isi hari ibyanya bibungabunzwe na UNESCO birenga gato 700, u Rwanda rukaba rufitemo ibyanya bibiri.

Ngizi inkende zibengerana

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mwagiye mureka kubeshya; hari ifoto mushyizeho ya ferme izwi yi Masisi muri congo ahitwa ku Mushaki muyitirira Gishwati

  • Harya ntabavugaga ko leta ya Habyarimana ngo yangaga kwakira impunzi ngo kuko pariki yakagera yarimo inyamaswa bakavugako Barutishaga abanyarwanda inyamaswa ibyo narabyiyumviye kuri Radio Muhabura.Ingegera yavuze ibyo uwayinyereka ubu.

    • Hhhhhhhh witukana Sha Abo mwise imihirimbiri bari inyaryenge

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *