Papa yahishuye ibidasanzwe mu buzima bwe birimo gutwara abantu rwihishwa bahunze - UMUSEKE

Papa yahishuye ibidasanzwe mu buzima bwe birimo gutwara abantu rwihishwa bahunze

Umushumba wa Kiliziya Gatolika yatangarije abamwanditseho igitabo ko azapfira i Roma aho gusubira muri Argentina aho akomoka, avuga bimwe mu byamubayeho bidasanzwe harimo guhisha abantu mu modoka abahungishije.

Papa Francis avuga ko azaba mu nshingano ze kugera ubwo azasazira i Roma

Mu gitabo kiswe “Ubuzima bwa ba Papa” amwe mu makuru akirimo yanditsweho ku wa Gatandatu n’Ikinyamakuru La Nacion cyo muri Argentina.

Papa Francis yatangarije Umunyamakuru akaba n’Umuganga witwa Nelson Castro wamusanze i Vatican muri Gashyantare 2019, ko atekereza ku rupfu rwe kandi rutamutera ubwoba.

Umunyamakuru yabajije Papa uko yumva iherezo ry’ubuzima bwe rizagenda, Papa Francis w’imyaka 84 asubiza agira ati “Nzitwa Papa, ndi mu kazi cyangwa ndi mu kiruhuko cy’izabukuru. Kandi nzaba ndi i Roma. Ntabwo nzasubira muri Argentina.”

Nyiri kwandika iki gitabo yise “Ubuzima bwa ba Papa. Umuganga, kugambana n’ukwemera. Kuva kuri Papa Leon XIII kugera kuri Papa Francis”, igitabo kizasohoka kuri uyu wa Mbere muri Argentina. Avuga ko ari ubwa mbere Papa avuze ku buzima bwe mu buryo bweruye nk’uko Papa Francis yabigenje.

Papa Francis yabaye Arikipesikopi w’Umujyi wa Buenos Aires, izina rye ni Jorge Bergoglio, avuga ko adakumbura igihugu cye cya Argentina.

Ati “Oya, ntabwo mpakumbura. Nahabaye imyaka 76. Ikimbabaza ni ibibazo bihari.”

Papa yavugaga ibibazo bijyanye n’ubukungu igihugu akomokamo kirimo.

Argentina ni cyo gihugu ku Isi abajyanama mu buzima bwo mu mutwe ari benshi ku muturage, Papa Francis avuga ko yakunze kujya guhura n’Umuganga mu mitekerereze ngo amugire inama cyane mu gihe hari igitugu mu myaka ya 1976-1983.

Muri iyo myaka yakoraga mu Ntara ari Uwihayimana w’Umuyezuwite (Jésuites) bikaba ngombwa ko acikisha abantu rwihishwa bashakaga guhunga igihugu ngo bakize ubuzima bwabo.

Ati “Mu gihe cy’amezi 6 najyaga guhura n’Umujyanama mu buzima bwo mu mutwe inshuro imwe mu Cyumweru.”

Uyu ngo yamufashije gushyira ubwenge ku gihe kugira ngo abashe guhangana n’ubwoba yari afite icyo gihe.

Ati “Tekereza icyo byari bivuze gutwara abantu rwihishwa mu modoka. Akenshi nabaga nabarengejeho ikiringiti. Kurenga bariyeri z’abasirikare mu gace ka Campo de Mayo…”, niho hari ikigo kini cya gisirikare. Agira ati “Ibyo bintu byanteraga gutekereza byinshi mu mutwe bikantera ubwoba.”

Papa Francis yikingije Covid-19. Asanzwe yarabazwe ibihaha igihe yari afite imyaka 21 mu mwaka wa 1957.

SC: L’Express

UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mfite ibibazo byinshi kuli Paapa.Urugero,bigisha ko Petero ariwe Paapa wa mbere.Ariko wasoma bible,ugasanga ntaho byanditse.Bible ivuga ko Petero yari afite umugore.Ikindi kandi,ivuga ko igihugu yabayemo cyonyine,ni Babylon.Nta na hamwe ivuga ko Petero yabaye I Roma.Urundi rugero,Paapa yitwa Nyirubutungane.Nyamara bible ivuga ko “nta ntungane ibaho”.Kuba Paapa agira abantu abatagatifu,ni ugusuzugura Imana,yo yonyine Nyirubutagatifu.Kuba Paapa agira abantu abatagatifu,ni ukwiha uburenganzira Imana itamuhaye.Babyita usurpation.Bible ivuga ko Imana ariyo Mutagatifu yonyine.Tujye dusuzuma icyo bible ivuga,aho gupfa kwemera ibintu byose.

    • Kwemera (imyemerere) ni amahitamo ya muntu. Wemera Bible n’ibiyanditsemo, ndabizi urayubaha ukayiha agaciro sinzi icyo wasubiza uwakubwira ngo Bible ni igitabo cy’inkuru mpimbano!!!!

      Niba ufite ubushake bwo kumenya uzakurikire inyigisho za Kiliziya Gatolika uhereye mu kibeho, wige gatigisimu, usome bible neza wumve Misa witabire n’Umuryango remezo buri cyumweru…

      Nugera Ku nyigisho zo gukomezwa utarasobanukirwa Ibyo ababyemera bemera uzaba uzemezwa n’iminsi.

      Ariko niba utari umugaturika ukaba wibaza Ibyo bibazo urata igihe cyawe ntiwabyumva, ndetse ndabona byakorohera guta urugo rwawe ukajya kubaza uko mu buriri bw’umuturanyi byifashe.

      Ugire amahoro, nawe wiyibazeho utibazo.

    • Amadini yose yigisha ibinyuranye n’ibyo bible ivuga,aba yarayobye kandi Imana ntabwo iyemera.Ikibabaje nuko ariyo menshi.

    • Yezu ati abwira Petero ati: “Noneho nkubwiye ko uri Urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda” (Matayo 16:18).

      • Niko se Mukristu we,kuba Yezu yarabwiye Petero ko azamwubakaho Kiliziya,bisobanura ko yamugize Paapa wa mbere?? Tujye tuba serious,twe kugoreka ibintu.Paapa bisobanura “my father”.Nyamara Yezu yadusabye kutagira umuntu n’umwe twita Paapa (Data),kubera ko Data ni Imana yonyine.Bisome muli
        Matayo umutwe wa 23,umurongo wa 9.Ntabwo rwose Petero yabaye Paapa.Ni ibyo Kiliziya yahimbye kugirango ishiture abantu.Ni nka kwa kundi Islam ivuga ngo Abrahamu niwe wubatse Maka.Nyamara nta na rimwe Abraham yageze I Maka.

      • @ Mukristu,Papa ni “title”.Ntabwo bivuga ko ariwe Kiriziya yubakiyeho.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *