• 21/01/2020 4:38 22

Papa Francis asaba abanyamakuru kudahubukira ibyo batangaza

Kuri uyu wa Gatandatu Papa Francis yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru abibutsa ko akazi kabo ari ingirakamaro kuko gatuma abayobozi bibuka inshingano zabo ku baturage ariko bakirinda guhubuka kugira ngo badatanga amakuru atuzuye, abogamye cyangwa ayobya.

Papa Francis asaba abanyamakuru kwirinda guhubukira ibyo batangaza

Abanyamakuru bari baje i Vatican baturutse hirya no hino ku isi ngo baganire na Papa Francis, yababwiye ko kubanza ukumva ikibazo uko giteye kandi ugafata umwanya wo kubicukumbura ari ingenzi ku banyamakuru b’umwuga.

Ati: “Mujye mubanza mufate umwanya musome neza, mushakishe ibifite aho bihuriye n’ibyo mwandika. Ibi ariko kugira ngo mubigereho bizabasaba kubanza kugira umutima wo kwicisha bugufi no gushyira mu gaciro.”

Umushumba wa Kiliziya Gatolika yavuze ko iyo umunyamakuru aticishije bugufi ngo abanze ashungure ibyo ashaka gutangaza haba kuri radio, television, twetter cyangwa ahandi yakwangiza kurusha uko yakubaka.

Ati: “Buri wese muri mwe azi ko gushaka ukuri kw’ibintu no kubitangaza bivuna. Bisaba kwicisha bugufi ukirinda guhubuka.”

Papa Francis yasabye itangazamakuru kandi kongera kuzamura ijwi ry’abantu bari mu kaga ku isi ariko bakaba basa n’abibagiranye mu itangazamakuru.

Asanga itangazamakuru mpuzamahanga ryaribagiwe kuvugira aba Rohingya (Muri Myanmar) n’aba-Yazidis (bamwe baba muri Iraq, Turkey, Syria na Armenia) kandi bari mu kaga.

Aba Rohingya bagera kuri 740 000 bahunze igihugu cyabo bajya muri Bangladesh bahunga ubwicanyi bakorerwaga n’ingabo z’igihugu cyabo guhera muri 2017.

Abaturage b’aba Yazidis bahoze ari benshi muri Iraq ariko abarwanyi ba Islamic State barabishe hasigara mbarwa ubu abasigaye babayeho nabi mu misozi ya Iraq.

The Monitor

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

4 Ibitekerezo

  • Ntabwo numva neza icyo Paapa ashaka kuvuga mu nama agira Abanyamakuru.Usanga abantu bose bakomeye “bikoma” abanyamakuru.Baba bashaka ko babavuga neza,bakirinda kuvuga amakosa yabo.Nibyo koko,Abanyamakuru bagomba kuvugira aba Rohingya n’aba Yazidis.Ariko bagomba no kuvuga Abapadiri ibihumbi n’ibihumbi bafata abana ku ngufu (pedophilia).Bagomba kwandika amakosa akorwa na Pastors benshi barya amafaranga y’abantu,nyamara muli Matayo igice cya 10,umurongo wa 8,Yesu yaradusabye gukorera Imana ku buntu,nta mafaranga dusaba,nkuko we n’abigishwa be babigenzaga.Twe nk’abanditsi,tugomba kuvuga ukuri kose,ntaho tubogamiye.Niyo mpamvu dusabwa gukora ubushakashatsi no gusoma cyane,kugirango tujijure abantu.Muli Yohana igice cya 8,umurongo wa 32,Yesu yavuze ko iyo umenye ukuri bituma ubohoka.Iyo utazi ukuri,abantu bakujyana iyo bashatse.Urugero,muzi ukuntu abiyita abakozi b’imana basigaye barya amafaranga y’abantu byitwa ko babasengera.

  • Izo nyigisho Papa Feancis azihaye abanyamakuru b’abanyarwanda, ubanza hari bamwe (batari bake!) bamutera amabuye nkurikije amarere bafite muri iyi minsi n’ibyo bandika. Njya nibaza icyo isomo abanyamakuru b’uyu munsi bavanye mu itangazamakuru rya za Kangura na RTLM nkakibura. Amakosa nk’ayo biriya bitangazamakuru byakoze yoretse imbaga ariho aragaruka kandi aragenda afata intera ndende.

  • Nanjye ntyo, abanyamakuru bo mu Rwanda bakeneye izi nyigisho, iyo usomye ibisohoka kuri rushyashya cyangwa nibindi binyamakuru nk’igihe bisohoka online wibaza aho itangazamakuru nkiryo bakora ryerekeza igihugu, gutukana, ivanguramoko, gutesha agaciro abantu, kogeza ikinyoma, kugwira inda nizinda nteshagaciro zitagakwiriye kurangwa mu mwuga w’itangazamakuru. Umuseke muragerageza rwose nubwo namwe mwirinda gukora inyandiko zamagana ibintu bibi muba mwibonera ariko at least mugerageza kuba balanced ntimuvuge amazimwe ngo munogeze ikinyoma.

  • Yakoze kubakebura, burya ngo akarenze umunwa karushya ihamagara. Abantu dukwiye kujya turinda indimi zacu kwihutira kuvuga ibyo tubonye byose, kwirinda gukwirakwiza ibinyoma ku mbuga nkoranya mbaga, abandika mu binyamakuru bo bakwiye kwirinda inshuro 7 kuko ibyabo bigera kuri bensh cyanei.
    Ibi byose biterwa n’iki? No gukunda amafaranga n’ubundi butunzi kurusha kwiha agaciro kagukwiye. Si iby’i Rwanda kuba igisahiranda,kugeza ubwo kwica,guharabika, gusebanya,kwandavuzanya, urwango n’amashyari….. bigirwa amahahiro. Bavandi iby’isi tuzabisiga! Aho nakuriye hari hatuye umugabo witwaga BIZARYABANDI. Dukore duharanira gutera imbere, ariko mu mucyo, mu kwiyubaha no mu kwubaha abandi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *