• 26/01/2020 1:48 58

Pamella agiye gushakana n’umusore wamubonye muri Miss Rwanda 2017

Umutoni Pamella w’ imyaka 21 wigeze guhatanira ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda 2017 agiye kubakana urugo n’ umusore bamaze imyaka ibiri bakundana witwa Murenzi Kevin. Uyu ngo bamenyanye nyuma gato y’uko abuze ikamba rya Miss Rwanda 2017.

Umwaka ushize ubwo Pamela yagiraga isabukuru y’amavuko Murenzi Kevin

Umutoni Pamella yaje mu irushanwa rya Miss Rwanda muri 2017 yiyandikishiriza mu Ntara y’ Iburasirazuba.

Yagize amahirwe yo gukomeza aserukira iyo Ntara arenga n’ ijonjora rya kabiri ariko ntiyagira amahirwe yo kuba Nyampinga cyangwa umwe mu bisonga.

Yatangiye gukundana na Murenzi nyuma gato y’uko ririya rushanwa yahatanagamo rirangiye, hari taliki 06, Gicurasi, 2017.

Icyo gihe ntabwo amakuru y’ urukundo rwabo yamenyekana gusa ubwo uyu mukobwa yagiraga isabukuru y’ amavuko nibwo byaje kumenyekana kuko uwo musore bakundana yari yamuteguriye ibirori byo kuwizihiza.

Nyuma y’ ibyo birori nabwo hagiye havugwa amakuru y’ uko aba bombi batandukanye ariko hakabura gihamya n’ubwo bo ntacyo babaga bifuza kubitangazaho.

Muri iki cyumweru dusoje nibwo basohoye ifoto itumira inshuti zabo mu birori by’ubukwe kandi bababwira ko bazishimira kubabona babwitabiriye ari benshi.

Ibyo birori bizaba taliki ya 26 Mata 2019 bibere ku Kicukiro.

Murenzi Kevin yabwiye Umuseke ko yasanze ‘Umutoni Pamela ari umukobwa utandukanye n’abandi’.

Murenzi Kevin ni umuntu wikorera ku giti cye.

Batumiye inshuti zabo ngo zizaze bazibwire byinshi ku bukwe bwabo n’urukundo rwabahuje
Uyu mukobwa yagerageje amahirwe ye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda rya 2017 ariko ntibyamuhira

Bonaventure KUBWIMANA

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *