• 11/12/2019 10:37 21

Palestine irashaka kwikura mu masezerano yagiranye na Israel mu myaka 25 ishize

Perezide wa Palestine Mahmoud Abbas yatangaje ko batazongera kubahirizaibikubiye mu masezerano bagiranye na Israel.

Mahmoud Abbas si ubwa mbere atangaza ko Palestine yivanye mu masezerano yagiranye na Israel

Ikemezo cyakurikiye inama y’igitaraganya yabaye nyuma y’uko Israel isenye inzu z’abaturage ba Palestine ivuga ko zubatswe hafi y’Umujyi wa Jerusalem hadakurikije amategeko.

Amasezerano hagati ya Palestine na Israel yasinywe mu myaka 25 ishize akaba arimo ingingo zinyuranye z’imikoranire, harimo no gufatanya mu bikorwa by’umutekano.

Israel nta kintu yatangaje ku bijyanye n’icyo kemezo.

Mahmoud Abbas yavuze ko komite izashyirwaho iziga uburyo icyo kemezo kizashyirwa mu bikorwa.

Umwuka mubi hagati ya Israel na Palestine umaze igihe ututumba bitewe n’uko Israel yasenye iznu ziri mu gace ka Wadi Hummus (ahitwa Sur Baher), Urukiko rwo muri Israel rwanzuye ko ziriya nzu zubatse hafi cyane ya bariyeri iri ahitwa West Bank.

Amahanga yamaganye ikemezo cya Israel cyo gusenya ziriya nzu aho abaturage 17 basigaye iheruheru.

Perezida Abbas ashinja Israel kuba nyirabayazana y’iki kemezo Palestine yafashe, akavuga ko ari yo ya mbere yishe amasezerano.

Nta we uzi ikizakurikiraho niba Palestine itangira guhakana kubaho kwa Leta ya Israel nk’uko yari yabyemeye mu masezerano yasinywe mu 1993 i Oslo muri Norvege, aho ayo masezerano nayo yemerera Palestine kugira ubuyobozi bwigenga mu duce twa West Bank, Jerusalem y’Iburasirazuba n’agace ka Gaza.

Mahmoud Abbas si bwo bwa mbere avuze ko Palestine yivanye muri ariya masezerano ariko bikarangira nta cyo ikoze.

BBC

UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Iyo ugiye mu bisekuru,usanga Abayahudi n’Abarabu ari abavandimwe.Bali bakwiye gusangira buriya butaka,kubera ko n’ubundi bombi ntawabuzanye ku isi.
    Baje babusanga.Aho kwicana bakwiye gukundana kubera ko twese abantu duturuka ku muntu umwe.Aho guhora bahanganye,imana ibasaba gukundana.Tekereza abantu dukundanye,tugakora ibyo imana yacu idusaba.Isi yose yaba nziza,ibi byose bikavaho : Kurwana,kwicana,intambara,kwiba,ubusambanyi,ruswa,akarengane,gereza,abasirikare,abapolisi,etc…kubera ko nta muntu wakongera gukora ikibi.Gusa tujye twibuka ko imana iteganya gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abantu bayumvira gusa.Yashyizeho umunsi izabikora kandi ushobora kuba utari kure,.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *