• 09/12/2019 3:45 53

Pakistan yarashe indege 2 z’intambara z’u Buhinde

Igihugu cya Pakistan kivuga ko cyarashe indege ebyiri z’ingabo zirwanira mu kirere z’Ubuhinde, mu ntambara itutumba hagati y’ibihugu byombi bipfa urubibi mu karere ka Kashmir.

Indege z’Ubuhinde zarenze umurongo utandukanye ibihugu byombi zijya kurasa muri Pakistan bituma iki gihugu na cyo kihorera

Umuvugizi w’Ingabo za Pakistan yavuze ko indege imwe yaguye ku butaka bwa Pakistan ndetse hafatwa abapilote babiri.

Ubuhinde ntacyo bwatangaje kuri aya makuru.

Pakistan yahakanye amakuru avuga ko hari imwe mu ndege zayo zahanuwe n’Ubuhinde.

Ibihugu bibiri bipfa akarere ka Kashmir, ariko nta na kimwe kikagenzura kose buri wese afite uruhande agenzura n’undi urundi.

Ubuhinde na Pakistan byombi bikekwa ko bifite intwaro kirimbuzi, byatangiye intambara bipfa urubibi kuva mu 1947 bikibona ubwigenge byahawe n’Ubwongereza, imvururu zose ziva ku karere ka Kashmir.

Ibitero by’indege ku butaka bw’ikindi gihugu hagati y’ibi bibiri byaherukaga mu  ntambara yo mu 1971.

Imvo n’imvano y’uyu mwuka mubi uraturuka ku giteri cy’abarwanyi bashaka ko Kashmir yigenga bishe abasirikare 40 b’Ubuhinde, kikaba ari na cyo cyahitanye umubare munini wabo kuva mu myaka 30 ishize intambara ihagaze.

Umutwe w’abarwanyi ukorera muri Pakistan uvuga ko ari wo wahitanye bariya basirikare b’Ubuhinde.

Miniteri y’Itumanaho muri Pakistan yasohoye video igaragaza umuntu upfutse n’ibitambaro mu maso, uvirirana amaraso mu isura, ikemeza ko ari umwe mu bapilote b’Ubuhinde wafashwe mpiri.

Uyu muntu muri video avuga ko yitwa Abhi Nandan.

Pakistan yigambye kurasa indege z’intambara z’ubuhinde ebyiri nyuma y’amasaha make itangaje ko indege zayo zagabye ibitero kuri kiriya gihugu.

Gusa ivuga ko yirinze kurasa ku birindiro by’ingabo z’Ubuhinde yirinda ko hapfa abantu benshi.

Ubunde buvuga ko indege za Pakistan zakomwe imbere zisubira inyuma.

Maj Gen Ghafoor yavuze ko igihugu cya Pakistan nta wundi mwanzuro cyari gufata nyuma y’ibitero indege z’Ubuhinde zagabye ejo ku wa kabiri, atari ukurasa kandi na none ku Buhinde nk’igisubizo ku byabaye.

Yavuze ko batarashe ku ngabo z’Ubuhinde kubera ko Pakistan itifuza inzira y’intambara.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubuhinde, Sushma Swaraj avuga ko kuri iki kibazo igihugu cye kikitwaramo n’ubushishozi no gushyira mu gaciro.

Ati “Ubuhinde ntibwifuza gusubira mu ntambara.”

Yabibwiye ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ubushinwa n’Uburusiya.

Ku wa kabiri Ubuhinde bwagabye ibitero n’indege ku butaka bwa Pakistan mu gace ka Balakot buvuga ko byahitanye umubare munini w’inyeshyamba.

Pakistan yo ivuga ko ibyo bitero nta kintu na kimwe byangije ngo nta n’uwabiguyemo.

Ibihugu by’ibihanganjye nka America, Ubumwe bw’Uburayi n’Ubushinwa byasabye impande zihanganye gutuza bigahosha amakimbirane.

BBC

UM– USEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Ibi bihugu bihora bishyamiranye.Kera byahoze ari igihugu kimwe,gikoronijwe n’Ubwongereza.Ariko ubwo Ubwongereza bwabahaga ubwigenge,bwabaciyemo kabiri.Haba igihugu cy’Ubuhinde butuwe n’abagize idini ry’Aba Hindous,na Pakistan ituwe n’Abaslamu.Urebye mu byukuri bapfa amadini.Byombi bifite atomic bombs.Izi ntwaro ni mbi cyane ku buryo abahanga bavuga ko baramutse bazirwanishije,isi yose yashira.Tekereza noneho Amerika irwanye na Russia kandi bombi bafite atomic bombs zirenga 10 000.
    Gusa tujye tumenya ko Imana ibacungira hafi.Nkuko Bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro byabo,kandi ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abantu barwana nkuko bible ivuga.Bizaba ku munsi w’imperuka bible yita Armageddon.Ibibera mu isi byerekana ko uwo munsi utari kure.Niyo mpamvu bible idusaba gushaka Imana kugirango tuzarokoke.

  • Uti” ubwongereza bwabaciyemo kabiri” oya sibyo sinacyo gitera amakimbirane ubuhinde mbere y’ 1947 uduce twayo(india) twari tuyobowe n’abami batandukanye igihe kiza kugera tuzakwihuza aribwo kuba India muri uko kwihuza Pakistan yagiye ukwayo nubwo yari muduce tuyoborwa n’ubwongereza utundi nkuko nabivuze tuba India kubera ubwumvikana bwari bubayeho.
    Muri utwo duce rero umwami w’igice giherereyemo Kashmir(Jamu &Kashmir) yagiranye amasezerano n’ubuhinde(ari kuri google) habaho icyiswe “accession” ayo masezerano niyo atumvikanwaho neza aho abo muri Kashmir bayasobanura ukwabo na India ikayasobanura ukundi.
    Ibyo bigatera aba kashimir kutiyumvamo India bakumva ko bakwiye kubona ubwigenge bwabo ahubwo usanga biyumvamo Pakistan kurusha.
    Imyumvire yabo rero nuko batifuza kuba attached k’ubuhinde ko bagakwiye guhitamo aho baherera cg bakigenga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *