• 11/12/2019 4:38 46

Pakistan: Abantu 18 bapfiriye mu mpanuka y’indege nto ya gisirikare 

Indege nto ya gisirikare yo mu bwoko bwa King Air 350 Turboprop yafashwe n’inkongi igwira inzu z’abatuye mu mujyi wa Rawalpindi muri Pakistan ihitana ubuzima bw’abagera kuri 18.

Iyi ndege yari iri mu myitozo ya gisirikare, yafashwe n’inkongi iri mu kirere igwa muri uyu mujyi wegereye umurwa mukuru wa Pakistan, Islamabad.

Umuriro w’indege wakongeje inzu nyinshi muri kariya gace abari bayirimo batanu n’abaturage 13  bahita bapfa.

Ababonye ibyo biba bavuga ko iyi ndege yari mu myitozo ya gisirikare ikaza gufatwa n’umuriro ikiri mu kirere mbere y’uko ikongeza inzu z’abaturage.

Urwego rushinzwe gutanga ubutabazi bwihuse ruvuga ko abakomerekeye muri iriya mpanuka bagejejwe kwa muganga, gusa ngo abapfuye ntibyoroshye kubamenya kuko imibiri yabo yangijwe cyane n’umuriro.

Umuvugizi w’uru rwego witwa Farooq But agira ati “Imibiri y’abapfuye yangiritse bikomeye. Hakenewe ibizamini bya DNA kugira ngo tubamenye.”

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Imran Khan yatanze ubutumwa ahumuriza imiryango yaburiye abantu muri iriya mpanuka anifuriza abakomeretse koroherwa.

Iki gihugu gikunze kwibasirwa n’impanuka z’indege kuko no muri 2010 mu murwa mukuru Islamabad habaye impanuka ya Airblue y’ikompanyi yitwa Private Airlines ihitana abagera ku 152.

Muri 2012 indege yo mu bwoko bwa Boeing 737-200 ya sosiyete Bhoja Air yaguye igitaraganya muri uyu mujyi wa Rawalpindi, yica abagenzi 121 n’abakozi bari bayirimo batandatu.

Impanuka y’indege yaherukaga kuba muri 2016, ubwo indege ya Pakistan International Airlines yafatwaga n’inkongi igahitana abagera kuri 47. Aha yavaga mu Majyaruguru y’iki gihugu yerekeza mu murwa mukuru, Islamabad.

Dieudonne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *