• 15/12/2019 4:08 42

Padiri Hagenimana wa INES-Ruhengeri ngo abanyeshuri beza na nyuma y’ishuri barafashanya

Padiri Dr. Fabien Hagenimana uyobora ishuri rikuru ry’ubumenyingiro (INES-Ruhengeri) riherereye mu karere ka Musanze, yahishuriye abize muri kaminuza bakarangiza bakajya mu buzima butari ubw’ishuri ko; indangagaciro nziza zo gufashanya bavoma mu ishuri ari zo shingiro ry’iterambere rya buri wese mu gihe bikozwe kivandimwe.

Padiri Dr FAbien Hagenimana uyobora INES Ruhengeri ngo abaize hamwe bajye bakora urunana rw’iterambere

Kugira indagagaciro zituma habaho urunana rwo gufashanya mu iterambere ni ibyo Padiri umuyobozi wa INES Ruhengeri yabwiye abitabiriye ihuriro ry’abanyeshuri barangije muri iki kigo mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo bari bahuye kugira ngo baganire ku buzima barimo hanze y’ishuri ndetse no kuganira ku bikorwa bahuriramo bigateza imbere buri munyeshuri wahize nk’abavandimwe basangiye indangagaciro zo mu rugo barerewemo [mu ishuri INES-Ruhengeri].

Yavuze ko guhura kw’abavomye ubumenyi mu kigo kimwe bituma bibukiranya ibihe byiza bagize, kureba iterambere ry’aho basize no gusangizanya ubuzima bagiyemo butandukanye, bityo hakagira abatungira agatoki ahari amahirwe yo kubona akazi.

Ati: “Iyo abantu bize hamwe bahuye bibukiranya bagize, bakadusangiza ibyo barimo nyuma yo kwiga, hari abagize ibyo bageraho tukabasaba gufasha abandi ndetse n’abataragira icyo bageraho tubagira inama tunyuze muri ubwo buvandimwe bubahuza n’izo ndagagaciro bonse kugira ngo bagirane inama bakore urunana rufatikanya buri wese atere imbere kuko ntawe waremewe kugwingira [gukena]”

Akomeza avuga ko ishuri ryose ryishimiye ibyo rikora, rihoza agatima ku baryizemo mu rwego rwo kumenya uko abaryizemo bamerewe n’uko bari kwitwara ku isoko ry’umurimo ndetse no kwisanzuranaho nk’abantu bafite intego yo kwiteza imbere n’igihgu cyabo muri rusange.

Ati: “Abarangije kwiga bose si ko babonera akazi rimwe, guhuza abanyeshuri ni ugufashanya gusiga ineza bagiriwe, bahanahana amakuru no kurangirana amahirwe, muri ubwo bufatanye ni ho umusaruro w’ikigo uboneka, ubundi bagatera imbere.”

Uwitwa Dukuzemariya Tharcille, avuga ko guhurira aho barerewe bibongerera ingufu, ko akenshi iterambere rya bamwe ari ho baba barikomora, ndetse ni n’uburyo bwo kuba bagaragaza izindi imbogamizi”

Ati: “Iyo duhuye nk’uku twungurana ibitekererzo by’urugamba rw’iterambere, turongera tugahura tukarebera hamwe ibyo twize niba twarabishyize mu bikorwa ndetse no kuba ari urubuga wenda niyo haba harabaye imbogamizi tukazigaragaza, tukabyereka ababishinzwe ubundi bigashakirwa ibisubizo kubera ko byagaragaye.”

Byabarumwanzi Valens, uyobora ihuriro ry’abize muri iyi Kaminuza akaba yari yaje gusangira ibitekerezo na bagenzi be, we avuga ko guhura kw’abantu bahahaga ubumenyi, bakabubona, baba bagomba gusangizanya amakuru y’uko babubyaje umusaruro ndetse n’ubunararibonye bamaze kugira mu buzima butari ubw’ishuri.

Byabarumwanzi Valens ni we uyobora abarangije muri INES Ruhengeri
Aba ni bamwe mu barangije muri iriya Kaminuza

Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Birashimishije ko amadini agira uruhare mu iterambere ry’igihugu.Bubaka amashuli n’amavuriro.Ariko bajye bibuka ko Yesu akiri ku isi yasabye abakristu gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana.Iyo Yesu ashaka,yari kubaka amashuli n’ibitaro millions nyinshi ku isi.Mwibuke ukuntu yagaburiye abantu barenga 15 000 akoresheje imigati 2 gusa.Impamvu Yesu yadusabaga gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana,nuko nibuza buzakuraho ibibazo byose isi ifite,harimo n’urupfu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *