• 11/12/2019 11:38 25

P. Priscillah wiyibutsa ubuto bwe ati “mukorogo nayitangiye kera”

Umuhanzikazi Umuratwa Priscillah uzwi nka Princess Priscilah uba muri Leta Zunze Ubumwe za America yagaragaje ifoto ye agitangira umuziki ku myaka 17 igaragaza ko yari afite uruhu rumyoye. Atebya avuga ko yatangiye kwisiga amavuta ahindura uruhu (mukorogo) kuva kera.

Priscillah akiri mu kiciro cy’abangavu…Yari afite imyaka 17

Uyu mukobwa yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Mbabarira’, ‘Itangazo’, ‘Nkeneye umukunzi’, ‘You and I’ yakoranye na Jay Polly, muri ‘Bagupfusha ubusa’ yagaragayemo aba stars benshi n’izindi.

Abinyujije kuri Instagram ye Priscillah yashyizeho ifoto arimo kwiyibutsa ubuto bwe agitangira gukora umuziki.

Iyo foto yari iherekejwe n’amagambo agira ati “Ku myaka 17 ndirimba bwa mbere, ikintu kimwe iyi foto inyibutsa ni imvura….Gusa mukorogo nayitangiye kare wa.”

Abamukurikira kuri Instagram banyuze ahatangirwa ibitekerezo bamwe bagiye bavuga ko bamuzi kuva kera ari inzobe bagahamya ko nta mukorogo yisize.

Abandi na bo bemezaga ko yayisize bakandika basa nk’abatebya bavuka ko we yayimenye kera bo batarayimenya.

Priscillah wanditse aya magambo yagiye ashyirwa kenshi mu rutonde rw’abahanzi Nyarwanda bakekwaho gukoresha ayo mavuta atukuza uruhu.

Priscillah yavuye mu Rwanda kuwa 6 Kanama 2013 agiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuhakomereza amasomo.

Priscillah ngo yatangiye mukorogo kera
Bamwe bavuga ko nta mpinduka
Ubu ntiwapfa kumutandukanya n’umuhindikazi

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Hahh ubwo ukuri kwaramuriye none aba ashaka guhakana,nonese iyo foto yo hejuru n iyubu ye murabona nyine bisa,erega inzobe y abirabura irakeye kuko ikize kuri melanin ariko iyo wisize mukorogo melanin yawe ijyenda irekeraho kugaragara cyane nka mbere aribyo usanga uruhu wagirango rwacuye,ubu rero iyo ye y ubu ngubu uruhu rwe ruracuye,mukorogo arayikoresha kandi rwose ni mbi pe,inzobe n igikara n imibiri yombi ni byiza cyane nta nicya biruta ku isi bikize kuri melanin uhasanga umuntu uruhu rwe rugaragaza ubuzima kweri ariko mukorogo ikujyana ubwo buzima,rero rwose ntawe ajijisha utabizi nawe niyo mpamvu abizanye nyine,ikindi iyo foto ya kera harimo amatara menshi kurusha iyo y ubu.

  • Guhindura amavuta, kuva africa, ibiryo, Kutabona izuba rihagije akisiga amavuta yabirabura biratukuza. Asubiye africa izuba rikamubona nta wa munyweraho amazi.

  • Aho ntibazakubeshye
    Melanine yawe ntaho yajya utayisize ibiyikuraho
    Nonese ko ndi igikara Kandi naravukiye iburayi ahantu hakonja tubona iziba amezi 1 mu mwaka
    Nushaka kwitukuza uritikuza ariko ntibakabashuke ngo ni ikirere kiburayi no kubura izuba hari benshi banirabura cyane baba iburayi
    Nka za scandinavie nta mavuta stukuza ahinjira abirabura baho benshi bari igikara Kandi cyiza naturel
    Kandi turya neza cyane kwibeshya ko ibiryo bigira inzobe ibyo nu ubujiji nkubundi bwose
    Utisizr ikintu gikuraho melanine yawe ngo wisiga amavuta aguhindura aho wavukira hose uba wirabura
    Uzarebe na ba black american ni ibikara aba bagabo hafi ya bose usibye abagore bitukuza nkabo ba Priscilla
    Meddy ko atarukuye??? Chizo ko yirabura ehhhhhh ntibakagushyuke ngo kwirabura naho uvukira
    Kwirabura ni melanine aho wavukira cyose ntaho bihuriye
    Ni nko kubwira umuzungu wa blond ngo nujya muti france na Italy
    Uzabigira umusatsi wirabura na amaso ya Brown never ni kuriya azaba blond na blue eyes or green kuko Niko DNA ye imeze melanine ari nkeya mu mibiri

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *