• 29/01/2020 12:35 46

P. Nkurunziza yavuze ko uzashotora u Burundi ‘azakubitwa bwikube kabiri’

Mu ijambo risoza icyumweru ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi ryise icyumweru cy’intwari, Perezida Pierre Nkurunziza yaburiye abo muri iri shyaka avuga ko “bashaka guhemuka”. Yavuze ko abashaka kugarura intambara mu Burundi bazakubitwa bigatinda.

P.Nkurunziza yavuze ko uzahirahira agashotora u Burundi azakubitwa bwikube kabiri(Photo: RTNB)

Yarivugiye muri Commune Mubimbi mu ntara ya Bujumbura mu mpera y’icyumweru gishize aho yatangiye avuga iby’urugamba iri shyaka rye ryarwanye n’aho rigeze ubu.

Perezida Pierre  Nkurunziza yavuze ko urugamba rw’amasasu rwamaze imyaka hafi 15 ariko ngo ubu rwararangiye burundu kereka uzigerezaho.

Ati: “Muri CNDD-FDD twarahagaritse intambara burundu, mugabo uzotuvyoronga tuzamwereka ko turya dukarabye, uzigerezaho yatsa umuriro azicuza icyo awakirije”.

Ijambo rye rigarukamo Imana kenshi, avuga ko abashaka guhemuka bazaba bahemukiye Imana n’abenegihugu batazagira amahoro.

Yaburiye abo mu ishyaka rye avuga ko ntawarihemutsemo ngo bimuhire.

Ati: “Erega ubu hoho birakomeye, ibaze Imana tuyiha ikibanza cya mbere muri CNDD-FDD umwaka ushize rero twaravyonyoye tuyiha ikibanza ca mbere mu ibwirizwa shingiro, muzokubitwa kabiri ivyo mube mubizi kandi ntimubifate minenegwe naje kubaburira”.

Pierre Nkurunziza ntiyaciye ku ruhande yavuze ko abwira ‘Abagumyabanga’ (abayoboke ba CNDD-FDD) gusa hamwe n’abaciye muri iri shyaka.

Bamwe mu bayoboke b’ishyaka CNDD-FDD cyane cyane bo mu ishami ry’urubyiruko ‘Imbonerakure’ bavugwa na raporo y’abakoze iperereza ba ONU mu bikorwa byo kugirira nabi abatari muri iryo shyaka.

Bavugwa kandi mu bikorwa bihohoterwa uburenganzira bwa muntu nk’ubwicanyi, urugomo, gutera ubwoba, gufunga binyuranyije n’amategeko n’ibindi.

Ubutegetsi bw’u Burundi bwagiye buhakana ibivugwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu rivuga ko ryabonye mu Burundi.

Ishyaka CNDD-FDD  rizaba rihanganye n’ayandi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha, kugeza ubu ntabwo riratangaza umukandida waryo muri ayo matora.

Perezida Nkurunziza akaba yaremeje ko ataziyamamaza muri ayo matora.

BBC

 

UMUSEKE.RW

10 Ibitekerezo

  • Birababaje kumva ko president Nkurunziza ari “umurokore”,nyamara akora ibintu byinshi Imana itubuza.Ntabwo politike ijyana n’ubukristu nyakuri.Urugero,nubwo Nkurunziza ajya gusenga,ishyaka rye CNDD rifite Imbonerakure zamaze abantu zibica.Nyamara we akazishima cyane ko ari abantu beza.Mu minsi ishize,yavuze ko n’Imana ari imbonerakure !!! Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Intambara,Kwica no gufunga abo mutavuga rumwe,Kubeshya,amacakubiri,amacenga,amatiku, ruswa,inzangano,kwikubira umutungo w’igihugu,Gutonesha bene wanyu,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kuyijyamo,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.

  • Ibyo ayo mashami ya LONI abona ku Burundi, akarusohoraho amaraporo, iyo bigeze ku Rwanda ayo mashami araruca akinumira kuburyo ubona rwose ko harimo na Ruswa umuntu yagereranya n’iy’igitsina!
    Nihe wumva bavuga ko abantu ngo barashwe bashaka kurwanya inzego zishinzwe umutekano handi hatari mu Rwanda?! Ikiba gisekeje ntabwo byemerezwa byibuze murukiko ngo wenda uwarashe abantu ashyikirizwe inkiko yiregure avuga ibyo! Niba hari aho Loni ibogama bigaragara ni muri aka karere k’ibiyaga bigari.
    Naho ibyo Nkurunziza atangaza ngo bishobora kuba bijyanye n’inkuru ko hari ikigo cya gisirikare cye ngo baraye bakimeshe. Ngo nicyo kiberagamo aba FLN….

    • Uzereke rero u Burundi aho banyura batanga ruswa ko numva inzira uzizi
      Naho Nkurunziza yitonde kuko intambara y’umunwa itandukanye cyane n’iy’amasasu
      Inkunga ahora aha kayumba azayiruka, IMANA ubeshya izayikurutsa.

  • Ikibazo si ukumenya niba hagiye kuvuka izindi ntambara muri aka karere. Ikibazo ni ukumenya zizatangira ryari, zikarangira ryari? Abazishoza barabuzwa n’iki ko nta mwana wabo cyangwa umuvandimwe wabo uzirwana!! Bene rubanda nibo batanga amaraso yabo. Ariko nk’uko umugabo w’umushishozi yabivuze, utangiza intambara iyo ushatse, ukayirangiza iyo ubishoboye. Ariko nk’uko umugabo Machiavel yabivuze (bazina!), on fait la guerre quand on veut, on la termine quand on peut.

    • @ MACHIAVEL,Albert Einstein yavuze ko:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Muli Zaburi 5,umurongo wa 6,Imana ivuga ko yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Nkuko Zaburi 46 umurongo wa 9 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike intwaro zose.Ndetse muli Matayo 26,umurongo wa 52,Yesu yavuze ko kuli uwo munsi,Imana izica abantu bose barwana.Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.

      • Niyo mwahaguruka muri amahanga angana iki, ntabwo bivuze ko mugomba gutera ubwoba u Rwanda, abafaransa barabifatiye birirwa batoza ingabo za Uganda ariko ntibivuze ko mwadukanga kuko umwinshi bwanyu butazatuma dukuka imitima.

  • Nkurunziza icyo namubwira nakenyere turwane ibyo byo kudukangisha bibiliya aribeshya.ntawe uzagambanira u Rwanda ngo bimuhire.Hamagara imbonerakure hamwe ni nterahamwe bitegure neza apana ibyo kwitwikira ijoro mukaza Bweyeye mugahita musubirayo

    • Karaha ndakwemeye cyane rwose uratinyutse uvuga Bweyeye mu gihe bose bari barabaye ibiragi.

    • Wowe ufite gihamya ko wababonye basubira he?

  • yewe abatazi ko loni ari ikigo cya politik ndetse ikaba igikoresho cy’abamatsibihugu(abakoloni),bakagombye ku’ubu byarabagaragariye.
    guha reproches loni, nukwemera kw’icyo kigo cy’ifuliza ineza za colony za ba mpatsibihugu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *