• 04/12/2020 12:46 19

P.Kagame yategetse ko ibendera ryururutswa muri 1/2 mu kwifatanya n’u Burundi

Perezida Paul Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda ryururutswa kugera hagati mu rwego rwo kwifatanya n’Abarundi kunamira Perezida wabo Pierre Nkurunziza uherutse kwitaba Imana.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente; rivuga ko kandi Perezida wa Repubulika unayoboye umuryango wa Africa y’Iburasirazuba yanategetse ko n’ibindera ry’uyu muryango riri mu Rwanda ryururutswa kugeza hagati.

Ibendera ry’u Rwanda rwururukijwe rigezwa mu cya kabiri

Iri tangazo rivuga ko aya mabendera azururutswa kugeza igihe nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza azashyingurirwa.

Ejo hashize, Igihugu cya Cuba na cyo cyari cyatangiye igikorwa cyo kwifatanya n’u Burundi; cyururusta ibendera ryacyo kigeza muri kimwe cya kabiri.

Mu bihugu bigize Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, kugeza ubu bine muri bitandatu byururukije amabendera yabyo.

U Rwanda runayoboye uyu muryango rwatangije iki gikorwa kuri uyu wa 13 Kamena 2020, kimwe na Uganda yabitangiye ejo hashize, Tanzania ndetse na Kenya byose biza gutangiza iki gikorwa uyu munsi.

N’iry’Umuryango wa RPF ryururukijwe

UMUSEKE.RW

8 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ni byiza cyane kwifatanya mu kababaro n’abaturanyi b’abarundi muri ibi bihe bikomeye barimo.
    Ariko koko abanyarwanda b ubu babivuze ukuri ngo “dusigaye dukunda abapfu kurusha abazima”. Uyu muhate uriho mu kwerekana umubano mwiza n abarundi iyo tuba twarawutangiye kera, ubuyobozi bwombi bukaba bwariyunze mbere. Twige kwiyunga n abaduhemukiye tugihumeka.
    “Réconcilions-nous vivants”!

  • EAC yagaragaje lack of solidarity. baratinze rwose.

  • Ku batazi Prezida Nkurunziza mbanyuriremo bimwe muby’ubuzima bwe:
    1)ku bakunda kurebera abantu mu ndorerwamo y’amoko, bamenye ko Nkurunziza avuka kuri se w’umuhutu na nyina w’umututsikazi. Se aho yiciwe n’ubutegetsi muri massacres zo muri 1972 kubwa Micombero, Nkurunziza yarererwe mu miryango ya se na nyina ifatanyije. Ivanguramoko bamwe bamutwerera ntaryo yagiraga, siryo yakuriyemo.;
    2)Nkurunziza ubwe mu mvururu zakurikiye iyicwa rya Ndadaye, yari agiye kwicirwa kuri kaminuza i Bujumbura aho yigishaga, arusimbuka kubera umusirikare wamukijije hamwe n’abandi bantu, ndetse uwo musirikare aza no kwicwa ahowe icyo gikorwa n’ubwo yari umututsi;
    3)Nkurunziza arokotse ubwicanyi nibwo yagiye mu ishyamba, asiga umugore we anatwite, ajyana n’abavandimwe be 2 baje kwicwa n’inyeshyamba zitabashiraga amakenga, kubera isura yabo;
    4)Nkurunziza ubwe yigeze gukomerekera mu mirwano, asaba abashaka kumurwanaho ko bamureka akipfira aho gupfana nawe, ariko nyuma y’iminsi mike babona abagarutsemo yarijajayeho gake. Amara igihe kinini avurwa. Ni naho yatangiye kujya asenga cyane abitoza n’abandi
    5)Aho CNDD/FDD yemerewe kujya mu mishyikirano, yanze kwinjira mubyo gupasura imyanya ivuga ngo ni amabagananyama, yo ikavuga ko icyo ishaka gushyira imbere ari uko abarundi bagire uburenganzira bungana, n’ingabo zigakingira abanyagihugu bose nta vangura, ntihagire uwongera kwikanga ko ashobora kwicwa azira ubwoko bwe. Byarangiye CNDD/FDD ihawe umwanya umwe muri iyo guverinoma, ari yo secretariat d’etat yo kurengera uburenganzira bwa muntu no kurwanya ruswa. Nkurunziza wari uyoboye delegation ya CNDD/FDD muri izo negociations za Sun City muri Afrika y’Epfo aba ari we uhabwa uwo mwanya. Twibuke ko bajya kuvanga ingabo amasezerano amaze gusinywa, haje ingabo za Afrika y’Epfo zamaze igihe kinini mu gihugu, zigenzura uko bikorwa. Amasezerano yemezaga ko mu kuvanga ingabo, abahutu bazagira 60% yazo, abatutsi bakagira 40%, ariko muri haut commandement y’ingabo na polisi, bakanganya, 50%/50%.
    6)Nkurunziza yaje gutorerwa kuba prezida w’inzibacyuho muri amashyaka yose amwemeje mu nteko ishinga amategeko. Ibindi byakurikiye abenshi murabizi.

  • Hhhhhh. Niba hari igihugu kigira abaturage buje uburyarya ubugome n’ubucakura ni urwanda Kandi nasanze ariyo mpanvu abanyarwanda bangwa aho bari hose kw’isi.
    Amishibuka n’amasasu mwarasaga ku burundi byose byari ukwibeshya bahindutse abavandimwe kuko Nkurunziza y apfuye koko!!!!!
    Nta 3 ans ishize PK avuze ko ” Nkurunziza ari président uhora mu bwihisho, Kandi yicira abaturage ku mihanda ko akwiye kuvaho none ubwo apfuye ahindutse I nshuti y’umuvandimwe!!

    Naragenze ndabona!!!!

    • @Mbaduko, ibaze ko nibendera rya RPF barimanuye.

  • @ Kigingi,

    Niko bigenda Wana ntibigutangaze kuko iyo bamye bakoma inkongi bakigira abambere mu bazimya.

  • Ibyo FPR yapfuye na Nkurunziza, bisa cyane n’ibyo yapfuye na Kizito Mihigo. Ariko abenshi mu banyarwanda ntibabona kubera propagande bahozwaho ubutitsa.

  • Ibi ni ikimenyetso cy’urukundo dukunda n’abandi dusanzwe twunamira mu rwego rwa politiki.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *