• 15/12/2019 6:34 36

P Kagame yajyanye Emir wa Qatar gusura Pariki y’Akagera

Nyuma y’uko Perezida Paul Kagame yaraye yakiriye Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, kuri uyu wa mbere bajyanye gusura Pariki y’Akagera, mu Burasirazuba bw’u Rwanda bareba ibyiza biyirimo.

Perezida Kagame na mugenzi we uyobora Qatar ubwo bari bageze ku biro biyobora Pariki y'Akagera
Perezida Kagame na mugenzi we uyobora Qatar ubwo bari bageze ku biro biyobora Pariki y’Akagera

Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda.

We n’itsinda ry’abayobozi batandukanye b’igihugu ke yakiriwe  na Perezida Paul Kagame n’Abaminisitiri batandukanye, basinya amasezerano arimo guteza imbere umuco na Siporo, n’ubuhahirane bushingiye ku ngendo zo mu kirere.

Perezida Kagame na Emir Sheikh Tamim Bin Hamd Al Thani bahise bagirana ikiganiro kigamije gukomeza umubano n’ubuhahirane hagati ya Qatar n’u Rwanda.

Bagezeyo imvura ari nyinshi
Bagezeyo imvura ari nyinshi
Inzovu y'imirindi ni imwe mu nyamaswa bariya banyacyubahiro basuye
Inzovu y’imirindi ni imwe mu nyamaswa bariya banyacyubahiro basuye
Isirabo ni inyamaswa irisha kandi igira ubwitonzi
Isirabo ni inyamaswa irisha kandi igira ubwitonzi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Igitekerezo

  • iriya ni indonyi y’ingore.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *