Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri yageze i Cairo mu Misiri mu nama yiga ku bibazo by’umutekano muke biri muri Sudan no muri Libya.

Perezida Kagame uyu munsi muri iriya nama
Iyi nama irahuza Perezida w’u Rwanda Paul Kagame waherukaga kuyobora Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe, Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi uri kuyobora uyu muryango na Perezida wa Africa y’Epfo, Cyril Ramaphosa uzawuyobora muri Manda itaha.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko Perezida Kagame yageze i Cairo muri iyi nama y’umunsi umwe yatumijwe na Perezida Abdel Fattah al-Sisi uri kuyobora AU.
Perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo uzayobora AU muri Manda itaha, we yaraye ageze i Cairo muri buriya butumire bwa mugenzi wabo Sisi.
Mu biganiro byabo baribanda ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara muri Sudan no muri Libya.
Kuva mu mpera z’umwaka ushize, muri Sudan hadutse imvururu z’abigaragambyaga bamagana ubutegetsi bwa Bashir zanasize Bashir ahiritswe ku butegetsi n’igisirikare cyahise gifata ubutegetsi.
Imyigaragambyo muri kiriya gihugu iracyakomeje kuko abaturage basaba abasirikare bafashe ubutegetsi kubuha abasivile.
Muri Libya na ho hamaze iminsi intambara zashojwe na Gen Khalifa Belqasim Haftar uvuga ko ashaka gufata ubutegetsi bwa Tripoli.

Perezida Kagame ageze ahabereye iyi nama

Sisi yayoboye inama yatumijemo bagenzi be

Perezida Ramophosa we yaraye ageze i Cairo

Yakiriwe
UM– USEKE.RW

2 Ibitekerezo
Ibibera muli Africa ni agahoma-munwa.Ibihugu hafi ya byose byo muli Africa biyoborwa n’abantu bafashe ubutegetsi ku ngufu.Nubwo muli ibyo bihugu byitwa ko hari Democracy,mu byukuri ni Abasirikare bayobora igihugu.Urugero,muribuka ejobundi muli Uganda Abasirikare bajya mu Parliament bagakubita aba Depite banze ko Museveni ategeka ubuzima bwe bwose.Birababaje cyane.Ibi byerekana ko dukeneye ubutegetsi bw’Imana buzaza bugakuraho abategetsi bose bo ku isi,ku munsi w’imperuka. Niwo muti wonyine w’aba Dictators bo muli Africa.It is a matter of time.Nubwo byatinze kuba,bizaba nta kabuza.Imana ikorera kuli Calendar yayo.Ubwo butegetsi bw’Imana nibwo bwonyine buzakuraho ibibazo byose isi ifite.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”,aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi yikoreye,harimo n’ikibazo cya Sudan.
.Izi nama nazo zimaze kuba ikinamico irambiranye kuri uyu mugabane. Basi nizereko Amafaranga abigenderaho atangwa na AU atari ibihugu aba ba Perezida bakomokamo naho ubundi u Rwanda rwaba aricyo gihugu kimaze gutakaza amafaranga menshi muri izi ngendo mba nkuroga. Cg se niba AU idafite ubushobozi bwo kwishyura izi expenses basi nizereko bagashakabuhake aribo bazishyura nubundi nabonye ubwigenge bwa Africa ntacyo byatugejejeho uretse kwihera abanyagitugu urubuga rwo kudukanyiza ubundi bakiba ibihugu byacu bakajyana za Suisse nahandi muburayi. Uretse Frais za Missions nikihe kibazo African Union yigezee ikemura nimwirire nababwira iki? Gusa ibiri kubera ahandi bibabere isomo, burya wirukankana umuntu kenshi ukamumara ubwoba