• 19/01/2020 3:46 28

P.Kagame arasura Amajyaruguru n’Iburengerazuba

Muri iki cyumweru Perezida Paul Kagame aragira uruzinduko rw’iminsi itatu mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba, akazaganira n’abaturage baho.

Perezida Kagame ubwo yasuraga abatuye Akarere ka Nyamagabe mu gihe gito gishize
Perezida Kagame ubwo yasuraga abatuye Akarere ka Nyamagabe mu gihe gito gishize

Uruzindiko rwa Perezida Paul Kagame mu Ntara z’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba ku munsi wa mbere azasura Akarere ka Burera na Musanze, uwa kabiri asure aka Rubavu na Rutsiro, asozereze kuri Nyamasheke na Karongi.

Ejo hashize taliki 5 Gicurasi, 2019 mu cyumba k’inama cy’Akarere ka Musanze habereye inama idasanzwe iyobowe n’umuyobozi wako, Jean Damascène Habyarimana igamije gutegura uruzinda rwa Perezida Paul Kagame.

Abasore n’inkumi 25 bahagarariye urubyiruko rwa Musanze baganiriye ma Meya Habyarimana uko imyiteguro y’Umukuru w’Igihugu ikorwa.

Urubyiruko ruri mu rugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi ruri mu bategura uruzinduko rwa Perezida Kagame, rufatanyije n’Inama y’igihugu y’Urubyiruko, abakorera bushake bakorana na Polisi (Youth Volunteers) n’urubyiruko rukorera muri kaminuza eshanu ziri i Musanze.

Kuri uyu wa mbere ni bwo urubyiruko ruri buhure runoze uko igikorwa cyo kwakira Perezida Kagame rugitunganya.

Baratangira gutunganya aho bazakirira Perezida Kagame kuri Stade ya Busogo ahari Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’ubuhinzi n’ubworozi.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *