• 25/01/2020 7:36 01

P.Kagame ari muri Tanzania kuganira na P.Magufuli

Kuri uyu wa kane Perezida Paul Kagame yagiye mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe i Dar es Salaam muri Tanzania aho ari bunagirane ibiganiro na mugenzi we Perezida John Pombe Magufuli.

Perezida Kagame aganira na mugenzi we Pombe Magufuli

Ibiro by’Umukuru w’igihugu byatangaje ko muri uru ruzinduko aba bayobozi bombi baganira ku bireba umubano n’ubufatanye bw’ibihugu bayoboye ndetse n’ibireba umuryango w’ibihugu bihuriyemo. Nyuma baragirana ikiganiro n’itangazamakuru ku byo baganiriye.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ibihugu byo mu karere ya Tanzania yatangaje ko Perezida Kagame ajya  muri Tanzania ku butumire bwa mugenzi we Magufuli. Itangazo ry’iyi Minisiteri rivuga naryo ko bazaganira ku bireba ibihugu bayoboye n’ibireba umuryango bihuriyemo.

Perezida kagame ubu ni we uyoboye Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba.

Perezida Kagame aheruka muri Tanzania muri Mutarama umwaka ushize, naho mugenzi we Magufuli yaje mu Rwanda muri Mata 2016.

U Rwanda na Tanzania bifitanye umushinga wo kubaka inzira ya ‘gari ya moshi’ iva Isaka ikagera i Kigali, uyu muhora wo hagati watuma ibicuruzwa bibasha kuva ku cyambu cya Dar es Salaam bikagera mu Rwanda bidatinze.

Ni mu gihe kandi umuhora wa ruguru ubu uriho ibibazo by’inzira kubera umubano mubi n’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda muri iyi minsi, bitumye ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ubu busa n’ubwahagaze.

Minisitiri ushinzwe ubucuruzi muri Uganda Amelia Kyambadde ejo yatangaje ko abacuruzi bo muri Uganda boherezaga ibicuruzwa mu Rwanda bagomba gushaka irindi soko (NTV Uganda), ku ruhande rw’u Rwanda nta bicuruzwa n’abantu bambuka bajya hakurya muri Uganda usibye abanyamahanga.

Perezida Kagame na mugenzi we Magufuli iki kibazo cy’u Rwanda na Uganda gishobora kuba mu biri burange cyane ibiganiro byabo mu ngingo ireba Umuryango uhuje Ibihugu byo mu burasirazuba bwa Africa.

Ubwo yahageraga yakiriwe na mugenzi Pombe Magufuli

UM– USEKE.RW

24 Ibitekerezo

  • Arabura kujya kureba Museveni i Kampala bo bafitanye ikibazo kigaragarira buri wese ngo ngo arajya kwa Magufuli???

    • Arajya kureba utamushaka se? Uziko musetsa!! Ahubwo reka arebe uyu yenda yanabahuza!

      • Nanjye numva yari kujya i Kampala akaganira n’uriya musaza utagira umusatsi tukabona amahoro n’amahaho abaturage b’ibihugu byombi.
        Ariko ntacyo yenda wamugani Ma???? azabahuza.

    • Ariko se ko dushaka “Ubumwe” bwa African Union,twabanje tugahera kuli East African Community?Ndebera nawe.Ntabwo ducana uwaka na Burundi na Uganda.Ndetse na DRC ishaka kujya muli EAC,ntabwo ducana uwaka.Twarangize tukaririmba African Union.
      Igihe cyose presidents ba Africa bazapingana,Africa ntaho izagera.Uganda n’u Rwanda,bakwiye kuba abavandimwe nyakuri.
      Bakibuka ko n’imana idusaba gukundana no kubana neza.Ipingana rirasenya ntiryubaka.

  • nagereyo baganireho

  • Tanzaniya ifite inyungu muri Uganda kurusha izo ifite mu Rwanda. Ifitanye n’u Burundi ubucuti buruta ubwo ifitanye n’u Rwanda. Iyi diplomatie yacu nyamara irimo imibare idashobora guhura. Kwifungirana mu mipaka yacu ku bwende bwacu koko!!

    • Ejobundi nibwo batubwiraga ko turi land locked. ibyo na Habyarimana nta na rimwe atabibwiraga abanyarwanda mri disikuru ze.

  • Uburyo ubuyobozi bwacu bwitwara mu kibazo dufitanye na Uganda, jye mbona nabigereranya n’umwana wigaragura mu ivumbi cyangwa mu cyondo kubera ko bamwimye cyangwa bamubujije icyo ashaka.

  • Batumitre na Nkurunziza byose biviremunzira rimwe.

    • ???? wa muntu we uransekeje kabisa!! Abaturage turi abantu beza ni ukuri!
      Wamugani nibahamagare na Pita umusaza Pombe abahuze birangirire rimwe

  • Uransekeje noneho, none se ko wumva ari Magufuri wamutumiye uragira ajye aho atatumiwe? Na Museveni namutumira azajyayo.

  • Ndabona umubonano wa Prezida Kagame na Magufuri uriho utanga umusaruro. Kuyobora EAC udashyigikiwe na Tanzaniya, ntibyavamo. Tujye twibuka ko ku buso kiriya gihugu kiruta Kenya, Uganda, u Rwanda n’u Burundi biteranye

  • Tanzaniya niyo yakuye ku butegetsi Idi Amin Dada wari warigize intakoreka mu karere. Niyo yagize uruhare runini mu gutoza ingabo zabohoje ibihugu by’amajyepfo ya Afrika, cyane cyane Afrika y’Epfo, Mozambique, Namibiya na Zimbabwe. Niyo yirukanye M23 muri Kongo. Niyo yasubije Nkurunziza ku butegetsi yakorewe putsch. Maze twabona abatanzaniya binumiye bacishije make, tukibeshya ko hari ubarusha ubuhangange muri kano karere!! Kandi bazi n’amabanga menshi ajyanye n’ibibazo by’abarundi n’abanyarwanda, cyane cyane afite aho ahuriye n’ibiganiro bya Arusha by’abarundi n’abanyarwanda. Tutibagiwe abitswe n’icyasimbuye TPIR banze kuduha, n’iby’iriya nama yaje kuvamo iraswa ry’indege ya Habyarimana ivuye i Dar Es Alam. Dushatse twakwitondera bariya bantu kurushaho. Abanyarwanda birukanye iwabo hari uwasubiyeyo? Bose ubu ntibatujwe ino burundu? Abenshi banasizeyo ibintu byabo? Impamvu babikoze mwigeze muzumva mu itangazamakuru? Buriya mutekereza ko uwo bakumva vuba hagati ya Uganda n’u Rwanda mu makimbirane y’uyu munsi ari nde?

    • Unyibukije ibintu byinshi none unteye ubwoba.Ibaze koko bariya bayobora Tanzaniya bose akenshi bakurikiranaga amasezerano ya Arusha kandi bafite archives twe tudafite bakaba bafite na Archives kuri Uganda.

  • ariko noneho menya abanzi bu rwanda bahawe urubuga k’umuseke! none bigaraguye baravu gusa! ese agati kateretswe n’imana wagirango harumuyaga ugahungabanya? wapi! mutuze! Urwanda ruzahoraho! abarurwanya bose bazumirwa!

    • Igohugu cyo gihoraho nyine, ariko ubutegetsi (govt) burahinduka. Gusa ikibi n uko wagirango mu Rwanda twiyemeje ko buri gihe ubutegetsi buzajya buhinduka mu mivu y amaraso kuko bisa nk aho ibya democracy tutabikozwa. Twabisimbuje “itekinika”.

    • Kuki abanyarwanda twanga ukuri ariko? kandi ukuri ntikuvugwa nabanyapolitiki ahubwo umuturage arareka bakabeshya hanyuma agakuramo ibye urugero: nigute twakwemera ko ibyo abayobozi bacu batubwira aribyo ndavuga ba minisitiri politisiye nabandi nta mu opposant numwe wavuze ngo nawe twunve? Politiki yose ni igipindi yaba abafite ubutegetsi nabo twita abanzi bigihugu njye nkumuturage ndabareka nkunva uko baregana ibinyoma byabo. Naho Uganda yo mureke Twigire ku mateka kuko iyi uganda yadushuhije niho byatangiriye ngo igihugu cyacu kibohorwe, ndetse kagame yari uganda mugihe kinani yari inshuti cyane na museveni byatumye se batamunyuza iyubusamwe, yaba museveni nawe ni umusirakare wunvako intambara ntacyo yamutwara nakagame nawe nuko. Umunsi urwanda ruzayoborwa numuntu utari umusirakare wunvako ibibazo byaterwa nintambara cg yabikemuza intambara nibwo tuzagira amahoro

    • Wadusobanurira ako gati kawe akariko? Abanyarwanda nicyo gituma amahanga abanga muhora mwishyira hejuru komuzubwenge kurusha abandi bwahe se ko abantu bavumbuyeko icyotuzi arukubeshya nokuryaryana gusa? Abandi bagakora nkaho koko twabarangije bari kudukwena ntitubimenye. Urugero natanga muzarebe hose kwisi usanga umunyarwanda ahora azira undi munyarwanda. Iyo ugiye gushaka inzu ucumbikamo benshi banaza kubaza niba harimo abandi banyarwanda bavuga yego agahita asubirayo atareba inyuma. Ubwoko bw’abanyarwanda twarozwe nande koko?

  • Byarasakuje cyane ko mu matora aherutse muri Tanzaniya abayobozi b’u Rwanda bari inyuma ya Loassa wari uhanganye na Magufuri. Byari ibihuha. Buriya ubwo Loassa yasubiye muri Cyama cya Mapinduzi yababwiye byose. Ko byari ibihuha gusa. Magufuri iyo chapter yarayifunze ashyiraho akadomo.

  • Ariko se wowe Mvano uri umuswa ni wowe munyarwanda ukenewe uyu munsi bayobora nk’inka,
    Kuba umuntu avuze ibyo udashaka kumva,jya ku gihe cg rushyashya,itangazamakuru ritanga umwanya abantu bakavuga ibitekerezo byabo.Mu Rwanda nicyo gihugu uvuga ibitandukanye ni ishyaka rya President ngo wanga igihugu,u Rwanda rwahozeho,ruzahoraho ariko aya mashyaka azagenda yose.

  • Diplomacy y’u Rwanda uko yadusobanurira kose ( twe citizen) ,irasabwa gukora ibishoboka byose ibintu bigasubira ku murongo.
    kuko ubu tumeze nk’umwana ufunga serile y’urugi rw’icyumba arimo ;yarangiza agasirimba imbere arira ngo bakingure….!!!

  • Ese abadepite bacu nta na kimwe bavuga za green party nizindi nta na kimwe zitekereza? Ibi kandi biri mubyatumye Habyarimana akurwaho kuko abantu bose batavugaga usibye abagabo bamwe bahagurutse izo ntwali bakavugako barambiwe. Abubu bose reka da nta numwe uvuga. Rwandan come on. Ngo ntawemerewe kwigaragambya? Tuba kuyihe si?

  • Njye Mbona Minister Sezibera akwiye kwegura vuba na Bwangu. Ijya kurisha ihera kurugo, iyo kubana n’umuturanyi bikunaniye bikagera aho imipaka ifungwa uba ugomba kuva munzira ukareka abashoboye akazi bagakora. Sezibera ibisobanuro atanga kuriki kibazo ntibyumvikana kandi harimo kwivuguruza kwinshi cyane. Nigute Minister yemezako imipaka ifunguye ariko bakabuza ibicuruzwa n’abantu guhita? Nonese iyo mipaka ifunguriwe inyoni n’ibisiiga? Ikindi Minister ntavuga gahunda ifatika ihari yo gukemura ikibazo. Keretse niba gahunda arugufunga burundu hakubakwa urukuta nkarumwe rwa Trump. Niba aribyo nabyo byaba byiza abisobanuriye abaturajye bikamenyekana, abantu bakava murujijo.

    • Wirenganya Ministre Sezibera ninde ukora ikintu mu Rwanda se usibye umuntu umwe? Uzabaze Ministre Karugarama uko byamugendekeye ari gusubiza ikibazo abajijwe kandi mu nshingano ze. Naho ibyo muri Tanzaniya ni byiza Magufuli nadushakire inama abantu bose bayobora ibihugu badufiteho ikibazo atubere umwunzi maze ubuzima bukomeza.Twere gukomeza kuba ibicibwa mu baturanyi kandi mbere ntacyo twapfaga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *