• 09/12/2019 5:20 10

Ongwen wa Lord’s Resistance Army yarabyaye kandi afungiye i La Haye

Dominic Ongwen wahoze ayobora inyeshyamba za Lord’s Resistance Army (LRA) ngo anejejwe cyane no kuba yabyaye. Umugore we ngo yasamye mu bihe bishize ubwo aheruka kumusura aho afungiye mu buroko bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha i La Haye (The Hague)

Dominic-Ongwen afungiye mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha
Dominic-Ongwen afungiye mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha kuva 2015

Kuwa gatanu ushize, Ongwen yatangarije aya makuru meza itsinda ry’abayobozi bo mu bwoko bw’aba Acholi mu majyaruguru ya Uganda bari baje kumusura aho afungiye.

Umwemuri aba bayobozi yatangaje ko Ongwen ngo yari yishimiye cyane kubabwira iyo nkuru ko yabyaye kandi yarabonanye n’umugore we ubwo yamusuraga mu gihe cy’isaha imwe.

Urukiko mpuzamahanga rwemerera uhafungiye gusurwa n’abo mu muryango ba hafi, umugore n’abana. Uyu mugore we ngo amaze kumusura ubugira kabiri.

Ubwo yamusuraga ubuheruka ngo yasubiyeyo atwite, ubu akaba yibarutse.

Urukiko rwemerera abafungiye hano uburenganzira bwo kuzuza inshingano y’abashakanye iyo babasuye.Mu muco w’aba Acholi umwana w’umuhungu uvukiye mu mahanga cyangwa se ari mu mahanga bamwita Otim, naho uw’umukobwa bakabwita Atim. Iyo avutse mu bihe by’akaga nko gufungwa k’umubyeyi banamwita  Lubangakene.

Ongwen afungiye mu Buholandi kuva mu 2015 nyuma yo kumanika amaboko ari muri Centre Afrique ngo aburanishwe n’ubutabera mpuzamahanga, ubu aregwa ibyaha 70 by’intambara, ibyaha ku nyoko muntu, gufata abagore kungufu, gushyira abana mu gisirikare…n’ibindi.

Akiri muri LRA, Ongwen yabyaye abana barenga 20 ku bagore batandukanye harimo n’abo bari barafashe bunyago nk’abacakara.

Aho afungiye atumira abo akunze mu bagore be bakamusura, ni nabwo uyu mwana yavutsemo.

Peter Lewis umuyobozi mu rukiko mpanabyaha avuga ko Ongwen yemerewe gusurwa n’umuryango we n’uburenganzira bwo gukora inshingano y’abashakanye.

Muri za gereza nyinshi mu bihugu byinshi, harimo n’izo mu Rwanda, abafungiwe ibyaha bamburwa na buriya burenganzira bwo ‘kubonana’ n’abo bashakanye. Nubwo hari ubwo biba mu buryo butemewe nabo ukumva ngo umuntu ufunze yarabyaye.

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Et dire que là bas il vit une vie que la majorité de ses victimes ne peuvent même pas rêver

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *