• 20/01/2020 8:33 43

Oda Paccy yikuye muri Salax Awards

Umuraperikazi Uzamberumwana Pacifique uzwi ku mazina ya Oda Paccy wari wagiriwe ikizere atorwa mu bahanzi bagombaga guhatanira ibihembo muri Salax Awards 2019 yasezeye avuga ko atazabyitabira.

Oda Paccy yikuye muri Salax Awards ku mpamvu ze bwite zijyanye n’ akazi

Mu ijoro ryo kuwa mbere nibwo abategura Salax Awards ya 2019 basohoye urutonde rw’abahanzi icumi bahatana muri buri kiciro cy’umuziki.

Mbere y’uko abo bahanzi batangazwa, abategura Salax Bari baratangaje ko abahanzi batazitabira irushanwa ryabo ari abo muri Kina Music gusa.

Ngo abandi bo bari barumvikanye ko nta kibazo bazitabira.

Oda Paccy na we yiyongereye muri abo bahanzi atangaza ko atazitabira iri rushanwa rya Salax Awards 2019.

Yabinyujije mu itangazo agira ati “Nyuma yo kugaragara ku rutonde rw’abahanzi bazahatanira ibihembo bya Salax Awards 2019, ndabashimiye ndetse n’abakunzi b’umuziki wanjye babigizemo uruhare ndabashimiye.

Mfashe uyu mwanya mbiseguraho, nkaba ntazabasha kwitabira uyu mwaka ku bw’impamvu bwite ndetse n’izindi nshingano zitandukanye zihuriranye na byo.”

Paccy yatangarije Umuseke ko kuba asezeye muri ibi bihembo bya Salax2019 by’uyu mwaka ari uko iri rushanwa ryagonganye n’izindi gahunda ze.

Ati “Nta yindi mpamvu yihariye, mfite izindi nshingano zitandukanye zahuriranye na gahunda ya Salax Awards ku buryo bishobora gutuma zimwe zihagarara. Gusa ndashima AHUPA n’abafana banjye bari bantoye.”

Oda Paccy yari ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umwaka mu bagore (Best Female Artist). Abandi bahanzi bari bahatanye barimo Charly na Nina, Young Grace, Ciney, Queen Cha n’abandi.

Oda Paccy ngo afite ibindi byo kwitaho biruta Salax Awards

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *