• 12/12/2019 4:33 57

Oda Paccy na Junior ntibagihisha ibimenyetso by’urukundo hagati yabo

Producer Junior Multisystem n’umuhanzikazi Oda Paccy uheruka kumusinyisha muri Studio ye ya Empire Records bamaze iminsi bagaragaza ibimenyetso rw’urukundo hagati yabo. Junior yabwiye Umuseke ko atarabimenya neza niba ari urukundo nyarwo, naho Oda Paccy we ngo icyo yavuga cyose ntabwo abantu babyemera, haba guhakana cyangwa kwemera.

Junior ngo ntabwo aramenya niba koko akundana na Boss we Oda Paccy

Producer Junior amaze igihe arwaye nyuma yo gukora impanuka agonzwe n’imodoka biba ngombwa ko acibwa ukuboko bitewe n’uburyo amagufa yangiritse.

Akiri mu Bitaro bamwe mu bakunzi be biganjemo abo mu myidagaduro bagiye bitanga uko bifite ariko amafaranga agahabwa umuhanzikazi Oda Paccy kuko ari mu bamukurikiraniraga hafi.

Mu byago no mu byiza niho umenyera inshuti nk’uko Abanyarwanda babivuga, ubu haranugwanugwa iby’urukundo hagati ya Junior na Oda Paccy biturutse ku magambo aba bombo banditse kuri za Instagram zabo anaherekejwe n’ifoto.

Oda Paccy yanditse avuga ko yishimye, akurikizaho izina rya Junior nyuma yaryo yandikaho amagambo yo mu Cyongereza ‘Save the Date’ akunze gukoreshwa n’abitegura gukora ubukwe bararika abantu ngo ntibazabuburemo.

Junior na we akoresheje ifoto isa nk’iyo Oda Paccy yakoresheje yanditse ati “Urukundo ni rwiza Oda Paccy.”

Aganira na Umuseke Producer Junior yabanje kutubwira ko ku bijyanye n’uburwayi bwe ari koroherwa.

Naho ngo ku byo kuba asigaye akundana na ‘Boss’ we Oda Paccy na we ubwe atarabimenya neza.

Uyu mu Producer uri mu bakomeye mu Rwanda ntabwo ahakana cyangwa ngo yemeze niba akundana na Paccy. Ati “Kuba ari ibinyoma nange sindabimenya neza nzaguha amakuru ya nyayo ni mbimenya.”

Oda Paccy aganira na Umuseke yavuze ko ibyo yavuga byose kuri urwo rukundo, haba kwemera ko ruhari cyangwa ntarwo abantu batabyemera.

Ati “Ntacyo ntangaje. Mbyemeye cyangwa nkabihakana n’ubundi ntimwabyemera.”

Oda Paccy aheruka kuvugwa mu rukundo na Producer Lick Lick baje no kubyarana umwana.

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Nkurikije ibyo ibinyamakuru byagiye byandika,Oda Paccy yakundanye n’abagabo benshi.Kandi ukurikije uko yitwara,cyanecyane kwambara ubusa,byerekana ko yiyandarika mu bagabo,nyamara Imana yaturemye ibitubuza.Niba koko akundana n’uyu mugabo,nibatere igikumwe,babane officially.Naho ibyo kwishimisha mu kuryamana n’abagabo,ntabwo ari ugukundana.Bizatuma millions and millions z’abantu babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje kandi iri hafi.Imana yatweretse inzira ijyana ku buzima bw’iteka,ariko ntabwo abantu bayishaka.Bibeshya ko ubuzima gusa ari shuguri,amafaranga,politike,etc…Igitangaje nuko iyo bapfuye,bababeshya ko bitabye Imana bakabyemera.Bible yerekana ko iyo utashatse Imana ukiriho,iyo upfuye biba birangiye nta kuzuka ku munsi wa nyuma.Uba utazongera kubaho.

  • Mazina nawe wisuzume niba utunganye muri byose. Nkwifurije kuzaba muri iyo paradizo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *