• 21/01/2020 3:51 21

Nyungwe irarinzwe, ubuzima ni ubusanzwe. Umutekano muke ngo ni impuha…

Nyungwe irinzwe, Nyungwe igendwa, ubuzima ku nkengero z’iri shyamba ry’inzitane riheruka kuvugwamo igikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyo gutwika imodoka itwara abagenze, ubu umutekano ni wose, imirimo mu cyayi irakorwa bisanzwe, imodoka nini n’into zirabisikana zimwe ziva Rusizi-Nyamasheke-Nyamagabe, izindi zijyayo.

CIP Fideli Mbonimana ni we Komanda w’Agace ka Karengera ati “Niba nta sasu rivuga umutekano ni wose”

Umuseke wari kumwe n’itsinda ry’abanyamakuru batembereye iri shyamba mu rwego rwo kumenya uko umutekano uhagaze. Abaturage twaganiriye bemeza ko umutekano bawufite, cyakora ngo ‘umutekano muke muri Nyungwe’ amakuru avuga ibyo bayumva kuri radio.

Felix Mbarushimana twamusanze ku gasantire gato kari kurwinjiriro rwa Nyungwe mu murenge wa Kitabi, ni umushoferi w’isosiyete OMEGA itwara abagenzi mu modoka ziva cyangwa zijya i Kigali – Rusizi.

Yabwiye Umuseke ko uretse kuba twaramusanze agiye kwinjira ishyamba kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Werurwe, 2019 ngo ku wa gatanu tariki 22 Werurwe na bwo yari yanyuze muri ririya Shyamba atwaye abagenzi.

Avuga ko kuva igitero cyatwikiwemo imodoka muri Nyamagabe kibaye, ubu umutekano urinzwe, kandi bagenda nta nkomyi.

Mbarushimana ati: “Umutekano nta kibazo rwose. N’abagenzi dutwara nta kibazo. Ni hazima rwose. Reba n’ubu imodoka iruzuye… nta kibazo. Abasirikare baba bahari metero ku yindi, turarinzwe pe.”

“Abasirikare metero ku yindi”, nk’uko Mbarushimana abivuga, twabashije guhinguranya ishyamba rya Nyungwe tuvuye mu cyayi ahitwa Gisakura twerekeza Kitabi aho ishyamba ritangirira, no kugaruka, biraboneka ko umutekano wakajijwe.

Imodoka zitwaye ibicuruzwa cyane amakamyo manini aranyuranamo amwe ava mu nzira ya Nyamasheke andi yerekezayo

Umuturage witwa Emmanuel Mbazende wo muri Kagano, Umurenge wa  Kitabi muri Nyamagabe avuga mu minsi yashize hari abantu bababwiraga ko muri Nyungwe harimo abacengezi. Yemeza ko ntacyo babiziho cyangwa byabatwaye kuko ngo ingabo z’u Rwanda zibacungira umutekano zifatanyije na Polisi y’Igihugu.

Mbazende yemeza  ko abaturage bakora akazi kabo ka buri munsi, ari abavumvu bafite imizinga y’inzuki hafi ya Nyungwe, abahinga mu nkengero za Pariki n’abandi ngo bakora akazi kabo nta kibazo. Ngo abavuga ko hari umutekano muke baba bavuga impuha.

Edouard Nzeyimana ni umuyobozi w’Umudugudu wa Subukiniro, mu kagari ka Rugogwe mu murenge wa Uwinkingi, yabwiye Umuseke ko baheruka kumva amasasu mu 1993, icyo gihe ngo na bwo bumvaga biririma iyo kure y’aho batuye.

Ati “Njyantembera iyo Nyamagabe, umbajije ngo se ko twumva aho iwanyu havugwa byacitse, ndamusubiza nti ‘have have’. Niho ntuye, niho nirirwa ibyo uvuga ubivana he? Jyewe ibyo ntabona mpari wowe ubivana he? Nta kibazo dufite turatuje, tume neza.”

Ngo uko bararaga irondo mu bihe byashize ni ko bakirirara, ngo barahinga bakorora.

CIP Fideli Mbonimana ni we Komanda w’Agace ka Karengera, twamusanze ari kumw en’abandi ba Polisi kuri bariyeri iri ku rwinjiriro rw’ishyamba rya Nyungwe uvuye Nyamasheke, avuga ko aho akorera abaturage bameze neza, batekanye, borora bakanahinga kandi gahunda za Leta zigakomeza.

Ati “Byangora kubisobanura mbwira abataciye hano, ariko muraza kubibona, umutekano urahari, umuhanda ni nyabagendwa, abaturage barorora, nta kibazo ndabona kidasanzwe kugera ubu.”

Uyu Mupolisi avuga ko iby’uko aho akorera hari ikibazo cy’umutekano na we ngo abyumva ku maradiyo kuko ngo amaze ukwezi kose, atava aho akorera, uretse gutembera hirya no hino, ngo nta kibazo cy’umutekano.

Ati “Abaturage bari mu byayi barahinga abandi barasarura, hari n’abicaye ku muhanda, nta kibazo cy’umutekano gihari, ababivuga ni nk’uko na mbere babivugaga, ibyifuzo byabo ni ugaharabika igihugu ariko ntibazabigeraho, kuko umutekano urahari kandi turawufite.”

Iyo ni imodoka nini twafotoreye mu modoka yerekeza mu nzira ya Nyamasheke ivuye Nyamagabe
Nyungwe ifotorewe muri kajugujugu
Abaturage bavuga ko nta kintu kidasanzwe kuri muri Nyungwe
Felix Mbarushimana avuga ko asanzwe atwara tagisi muri uriya muhanda. Ngo ni nyabagendwa
Ba mucoma nabo akazi karakomeje
Ubucuruzi muri Nyamagabe ugisohoka ishyamba burakomeje

Amafoto@HATANGIMANA/UM– USEKE.RW

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

8 Ibitekerezo

  • Ibyangijwe na bariya bagizi ba nabi byishyurwa n’iyihe minisiteri?

  • Bashake drone zicunga umutekano muri nyungwe ubu si ya myaka ya rugano, drone ibona km na km abibeshya ko baba mwishyamba ntibimenyekane ibyo nibyo muri 1990. Abanzi ni benshi ariko bose niko bazatsindwa.

  • Ubwo umutekano ari wose ni byiza cyane, twizereko atari nkabimwe twamenyereyeko ntawe uvugako hari ikibazo iwacu, ko byose ari sawa kandi mu ibanga ibintu bitameze neza. Ndibuka meya umwe mu Bugesera avugako nta nzara ihari nyuma bikaza kumenyekanako yari imaze guhitana abantu icyenda. Ndibuka nanone minisitiri umwe babajije niba mu gihugu nta nzara ihari ati ntayo ahubwo hari amapfa hahahahahaha ukagirango ntituzi igisobanuro cy’ijambo amapfa. Cyangwa Rwangombwa na Bnr ye bahora babona ubukungu butera imbere bahereye ku mubare w’inoti ziri mu gihugu bakirengagizako ifaranga ryacu rimaze guta agaciro bikomeye.
    Amahoro iwacu.

  • Ubwo umutekano ari wose ni byiza cyane, twizereko atari nkabimwe twamenyereyeko ntawe uvugako hari ikibazo iwacu, ko byose ari sawa kandi mu ibanga ibintu bitameze neza. Ndibuka meya umwe mu Bugesera avugako nta nzara ihari nyuma bikaza kumenyekanako yari imaze guhitana abantu icyenda. Ndibuka nanone minisitiri umwe babajije niba mu gihugu nta nzara ihari ati ntayo ahubwo hari amapfa hahahahahaha ukagirango ntituzi igisobanuro cy’ijambo amapfa. Cyangwa Rwangombwa na Bnr ye bahora babona ubukungu butera imbere bahereye ku mubare w’inoti ziri mu gihugu bakirengagizako ifaranga ryacu rimaze guta agaciro bikomeye.
    Amahoro iwacu

  • Ninde wakwigishije gusesengura?

  • Iyo nkuru ni ninziza ariko rero ntabwo yari ngombwa kuko aba baturage ubutaha bashobora kuzagira akaga.Imana rugira irinde abanyarwanda.

  • Nizereko aba bantu mushyize ku karubanda bitazabaviramo akaga ejobundi. Njyewe nkunda babandi bavuga ko banze ko amazina yabo atangazwa.

  • Ese POLISI Y’IGIHUGU yahinduye impuzankano? ko mbona uyu Afande yambaye imyenda itadoze nkiyo menyereye kubona ?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *