• 09/12/2019 8:53 04

Nyuma y’imyaka 25 haracyari abagifite urwango- Uwarokotse

Mukangarambe Laurence  utuye mu Murenge wa Bumbogo mu Kagari ka Musave avuga ko hari bamwe batahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi bababwira amagambo abakomeretsa. Avuga ko bitangaje kuba hari abantu batumva ubumwe n’ubwiyunge nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Umukecuru Mukangarambe Laurence asanga ubumwe n’ubwiyunge bukwiye kumvwa na bose

Yabibwiye Umuseke kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo kwakira inka yahawe n’abagize Koperative yitwa Hobe Nshuti ngo izamukenure.

Yashimye abayimuhaye ariko avuga ko akurikije uko abona bamwe mu baturanyi be asanga Imana n’ubuyobozi byamuba hafi kuko hari abashobora kuzayigirira nabi

Ati” N’ubu wabona bayigiriye nabi kuko ntibishimira ko twatera imbere.”

Uyu mupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi  yapfushije umugabo n’abana ikenda, kuri ubu abana n’umwuzukuru we umwe.

Ashima Inkotanyi zamurokoye kandi zikaba zarazanye ubuyobozi butuma abaturage batunga kandi bakabana neza n’ubwo ngo hari abatabiha agaciro bikwiye.

Rugambage Alphonse uyobora Umudugudu wa Kagarama muri Musave avuga ko mu by’ukuri  nta hohoterwa bazi uyu mukecuru akorerwa. Avuga ko amusura kenshi akamuganiriza kugira ngo atiheba.

Ku byerekeye iby’uko inka yahawe yazahura n’ikibazo yavuze bazareba uko baamushyiriraho abantu bazajya bareba ko nta kibazo yagira.

Umuyobozi w’itsinda rishinzwe imibereho mwiza muri Koperative Hobe Nshuti  Ufitingabire Leodegard avuga ko batahaye uriya mubyeyi inka ngo bazatereriyo ndetse ngo n’ikimenyimenyi hari amafaranga bamusigiye yaheraho ashaka umwahirira ubwatsi akagurira inka umunyu n’ibindi  ikenera.

Ati “Tuzakomeza tumube hafi kuko n’ubundi aho atuye si kure y’aho dukorera. Turabibona ko akeneye abamuba hafi rwose.”

Umuryango Hobe Nshuti ugizwe n’abanyamuryango bagera kuri 78. Uretse ibikorwa byo kwizigama no gushora imari banatanga ubufasha bugamije gukemura  ibibazo bisanzwe abantu bahura na byo.

Bamugeneye impano zitandukanye
Koperative Hope Nshuti yahaye inka Mukangarambe
Itsinda rya benshi mu bagize Hose Nshuti
Ufitingabire Leodegard umuyobozi wa Koperative Hope Nshuti

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Ibyacu bizahora ari urujijo. Duhora tuvuga ubumwe n’ubwiyunge, kandi ubwiyunge bukenerwa ahatakiri ubumwe! Uyu mwana uvuga iby’amagambo akomeretsa, aho yumva imbwirwaruhame bamwe mu bajenerali bacu bamaze iminsi batambutsa? Cyangwa umuyobozi wa CNLG? Hari urukundo yumvamo? Ubwiyunge bwa sens unique ntibushoboka.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *