• 07/12/2019 11:30 36

Nyuma ya saa sita imvura iragwa mu gihugu hose- Meteo

Ikigo k’Igihugu k’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) kiravuga ko kuri uyu wa Mbere tariki 02 Nzeri hagati ya saa kumi n’ebyiri (6h00) za  mu gitondo na saa sita z’amanywa (12h00) mu turere twa Kirehe, Ngoma na Kayonza hari bugwe imvura.

Biteganyijwe ko nyuma ya saa sita imvura iri bugwe mu turere twose tw’u Rwanda

Ahandi mu gihugu hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura.

Meteo kandi ivuga ko kuva saa sita z’amanywa (12h00) kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h:00) mu Turere twose tw’Igihugu hateganyijwe imvura iri bwumvikanemo inkuba.

Uturere tw’Intara y’Iburasirazuba ni two turi burangwemo ubushyuhe bwinshi bungana na 27℃.

Utwo turere ni Nyagatare, Gatsibo, Bugesera, Kirehe, Ngoma, na Kayonza. No mu Mujyi wa Kigali hateganyijwe ubushyuhe bwinshi.

Ikigo k’Igihugu k’Iteganyagihe kivuga ko Akarere kari bubemo ubukonje bwinshi ari Nyabihu aho buri buze kugera kuri 10℃.

Muri rusange umuyaga uraba ufite umuvuduko uri hagati ya metero eshanu na metero ikenda ku isogonda.

Kubera ko biteganyijwe ko iyi mvura iri bube irimo inkuba abaturage barasabwa kwirinda kugama munsi y’ibiti, kuvugira kuri telefoni bari ahantu hitaruye n’ibindi.

Ibi biri mu bintu bitiza umurindi amashanyarazi abyara inkuba ikica abantu cyangwa ikabanegekaza.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Good!
    Jye numva iteganyagihe bitavuze kugwa kw’imvura. Nihaba hari buve izuba, kuza k’umuyaga, etc, bijye bitangazwa

  • Rwanda Meteorology Agency mukomeze mutugezeho updates zijyanye nibihe byimvura kandi mujye mumenyesha abahinzi uko ibihe bihagaze. RAB nayo itange inama kubihingwa n’ibihembwe byihinga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *